Abalewi 13:1-59

  • Amabwiriza arebana n’ibibembe (1-46)

  • Ibibembe biri mu mwenda (47-59)

13  Yehova abwira Mose na Aroni ati:  “Umuntu narwara ibintu ku ruhu hakazaho ibibyimba cyangwa hakazaho amabara ku buryo havamo indwara y’ibibembe,* bazamushyire umutambyi Aroni cyangwa umwe mu bahungu be b’abatambyi.  Umutambyi azasuzume iyo ndwara y’uruhu. Niba ubwoya bwaho bwarahindutse umweru kandi iyo ndwara ikaba igaragara ko yageze imbere mu ruhu, iyo izaba ari indwara y’ibibembe. Umutambyi namara kubisuzuma, azatangaze ko uwo muntu yanduye.*  Ariko niba ibara ryo ku ruhu ari umweru kandi bikaba bigaragara ko ubwo burwayi butageze imbere mu ruhu, n’ubwoya bwaho bukaba butarahindutse umweru, umutambyi azamushyire mu kato, amare iminsi irindwi.  Umutambyi azongere amusuzume ku munsi wa karindwi. Niba bigaragara ko iyo ndwara yagumye uko iri ntifate ahandi ku ruhu, umutambyi azongere amushyire mu kato indi minsi irindwi.  “Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere amusuzume ku nshuro ya kabiri. Nasanga indwara ye yaroroshye kandi ikaba itarafashe ahandi ku ruhu, azatangaze ko uwo muntu atanduye. Kizaba ari ikintu yarwaye ku ruhu. Azamese imyenda ye. Azaba atanduye.  Ariko niba icyo kintu yarwaye cyarafashe n’ahandi ku ruhu nyuma yo kwiyereka umutambyi ngo arebe ko atanduye, azongere yiyereke umutambyi.  Umutambyi azamusuzume. Nasanga icyo kintu cyarafashe n’ahandi ku ruhu, azatangaze ko yanduye. Bizaba ari ibibembe.  “Nihagira umuntu urwara ibibembe bazamushyire umutambyi. 10  Umutambyi azamusuzume. Nasanga uwo muntu yarwaye ibintu by’umweru ku ruhu, ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umweru kandi ibyo bintu yarwaye bikaba byajemo ibisebe, 11  ibyo bizaba ari ibibembe bidakira biri ku ruhu rwe. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Ntazamushyire mu kato kuko yanduye. 12  Niba ibibembe bije ku ruhu, umutambyi akabona byarakwiriye ku ruhu rwose uhereye ku mutwe ukageza ku birenge, 13  kandi umutambyi yasuzuma akabona ibibembe byaruzuye ku ruhu hose, azatangaze ko uwo muntu atanduye.* Umubiri we wose wabaye umweru; ntabwo yanduye. 14  Ariko niharamuka hajeho igisebe, azaba yanduye. 15  Umutambyi azasuzume icyo gisebe maze atangaze ko uwo muntu yanduye. Igisebe kiba cyanduye. Ni ibibembe. 16  Icyakora icyo gisebe nigikira kigahinduka umweru, azajye kwiyereka umutambyi. 17  Umutambyi azamusuzume kandi nasanga ahari igisebe hahindutse umweru, azatangaze ko uwo muntu atanduye. Azaba atanduye. 18  “Ikibyimba nikiza ku ruhu hanyuma kigakira, 19  maze mu nkovu y’icyo kibyimba hakazamo ibintu by’umweru cyangwa hakazamo akabara k’umutuku werurutse, azajye kwiyereka umutambyi. 20  Umutambyi azamusuzume. Uwo mutambyi nasanga ako kabara gasa naho kageze imbere mu ruhu kandi ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umweru, azatangaze ko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara y’ibibembe yatungukiye mu kibyimba. 21  Ariko umutambyi nagasuzuma agasanga nta bwoya bw’umweru bukariho kandi katari imbere mu ruhu, ahubwo kakaba kagenda gasibangana, azamushyire mu kato iminsi irindwi. 22  Ariko niba bigaragara ko ako kabara kagenda gakwira ahandi ku ruhu, umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Bizaba ari ibibembe. 23  Ariko niba ako kabara katariyongereye ngo gakwire ahandi, kizaba ari ikibyimba cyongeye kuhatungukira. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu atanduye. 24  “Umuntu nashya akagira inkovu maze muri iyo nkovu hakazamo ibara ry’umutuku werurutse cyangwa iry’umweru, 25  umutambyi azasuzume iryo bara. Niba ubwoya bwo muri iryo bara bwarahindutse umweru kandi iryo bara rikaba ryarageze imbere mu ruhu, bizaba ari ibibembe byatungukiye mu nkovu. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Iyo izaba ari indwara y’ibibembe. 26  Ariko umutambyi nasuzuma iryo bara agasanga nta bwoya bw’umweru buririmo kandi rikaba ritaragera imbere mu ruhu, ahubwo rikaba rigenda risibangana, azashyire uwo muntu mu kato iminsi irindwi. 27  Umutambyi azamusuzume ku munsi wa karindwi. Niba bigaragara neza ko rigenda rikwira ahandi ku mubiri, umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Izaba ari indwara y’ibibembe. 28  Ariko niba iryo bara ritariyongereye ngo rikwire n’ahandi ku ruhu, ahubwo rikaba rigenda risibangana, izaba ari inkovu yabyimbye. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu atanduye, kuko izaba ari inkovu yabyimbye. 29  “Umugabo cyangwa umugore nafatwa n’indwara y’uruhu, ikamufata mu mutwe cyangwa ku kananwa, 30  umutambyi azasuzume ubwo burwayi. Nabona bigaragara ko iyo ndwara yageze imbere mu ruhu kandi ubwoya bwaho bukaba bwarahindutse umuhondo kandi bwarapfutse, umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Iyo izaba ari indwara yo gupfuka ubwoya. Ni ibibembe bifata mu mutwe cyangwa ku kananwa. 31  Ariko umutambyi nasuzuma iyo ndwara yo gupfuka ubwoya akabona itarageze imbere mu ruhu kandi aho yafashe hakaba hatari ubwoya bw’umukara, azashyire mu kato uwo muntu urwaye iyo ndwara, amare iminsi irindwi. 32  Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere asuzume iyo ndwara. Niba iyo ndwara yo gupfuka ubwoya itarafashe n’ahandi ku ruhu, aho yafashe hakaba hatarameze ubwoya bw’umuhondo kandi uko bigaragara ikaba itarageze imbere mu ruhu, 33  uwo muntu aziyogosheshe, ariko ntaziyogosheshe aho iyo ndwara yo gupfuka ubwoya yafashe. Hanyuma umutambyi azahe akato uwo muntu urwaye indwara yo gupfuka ubwoya, amare iminsi irindwi. 34  “Ku munsi wa karindwi, umutambyi azongere asuzume iyo ndwara yo gupfuka ubwoya. Niba iyo ndwara itarafashe n’ahandi ku ruhu kandi uko bigaragara ikaba itarageze imbere mu ruhu, umutambyi azatangaze ko uwo muntu atanduye. Uwo muntu azamese imyenda ye. Azaba atanduye. 35  Ariko niba iyo ndwara yo gupfuka ubwoya bigaragara ko yafashe n’ahandi ku ruhu nyuma yo kwiyereka umutambyi akamubwira ko atanduye, 36  umutambyi azamusuzume. Niba iyo ndwara yarafashe n’ahandi ku ruhu, umutambyi ntazirirwe asuzuma niba aho yafashe harameze ubwoya bw’umuhondo. Uwo muntu azaba yanduye. 37  Ariko niba asuzumye agasanga iyo ndwara yo gupfuka ubwoya itariyongereye kandi hakaba harameze ubwoya bw’umukara, iyo ndwara izaba yarakize. Uwo muntu azaba atanduye, kandi umutambyi azatangaze ko atanduye. 38  “Niba ku ruhu rw’umugabo cyangwa urw’umugore hajeho ibibara by’umweru, 39  umutambyi azamusuzume. Niba ibyo bibara byo ku ruhu rwe ari umweru ujya kwijima, bizaba ari ibintu bitagize icyo bitwaye yarwaye ku ruhu. Azaba atanduye. 40  “Umusatsi nutangira kugenda ushira ku mutwe w’umugabo, bizaba ari uruhara. Azaba atanduye. 41  Umusatsi nushira ku mutwe ahagana imbere, ruzaba ari uruhara rw’imbere. Azaba atanduye. 42  Ariko narwara ibintu by’umutuku werurutse mu ruhara rwo hejuru ku mutwe cyangwa urw’imbere, ibyo bizaba ari ibibembe bitungukiye mu ruhara rwo hejuru ku mutwe cyangwa urw’imbere. 43  Umutambyi azamusuzume. Nasanga yazanye ibintu by’umutuku werurutse mu ruhara rwo hejuru ku mutwe cyangwa urw’imbere, ibyo bintu bikaba bisa n’ibibembe biri ku ruhu, 44  azaba arwaye ibibembe kandi azaba yanduye. Umutambyi azatangaze ko uwo muntu yanduye. Ibibembe bizaba byaramufashe hejuru ku mutwe. 45  Umuntu urwaye ibibembe ajye yambara imyenda icikaguritse, ntasokoze umusatsi kandi atwikire ubwanwa bwo hejuru y’umunwa, agende avuga cyane ati: ‘Ndanduye, ndanduye.’ 46  Azaba yanduye igihe cyose akirwaye iyo ndwara. Kubera ko azaba yanduye, azabe wenyine inyuma y’inkambi. 47  “Ibibembe nibiza mu mwenda w’ubwoya cyangwa mu mwenda w’ubudodo, 48  cyangwa mu budodo buhagaritse, cyangwa mu budodo butambitse bw’umwenda w’ubudodo cyangwa w’ubwoya, cyangwa bikaza mu ruhu cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu, 49  maze ibintu bisa n’umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi cyangwa bisa n’umutuku bikaza muri uwo mwenda cyangwa mu ruhu cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu, ibyo bizaba ari ibibembe.* Icyo kintu kizerekwe umutambyi. 50  Umutambyi azasuzume iyo ndwara, maze icyo kintu agishyire mu kato kimare iminsi irindwi. 51  Ku munsi wa karindwi nasuzuma icyo kintu agasanga iyo ndwara yarakwiriye muri uwo mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse cyangwa mu ruhu, icyo urwo ruhu rwaba rwaragenewe gukoreshwa cyose, izaba ari indwara y’ibibembe byandura. Icyo kintu kizaba cyanduye. 52  Azatwike uwo umwenda w’ubwoya cyangwa umwenda w’ubudodo, cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu cyafashwe n’iyo ndwara, kuko ibyo ari ibibembe byandura. Icyo kintu kizatwikwe. 53  “Ariko umutambyi nasuzuma agasanga iyo ndwara itarafashe n’ahandi kuri uwo mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse, cyangwa ku kintu cyose gikozwe mu ruhu, 54  icyo gihe umutambyi azategeke ko bamesa icyo kintu cyafashwe n’iyo ndwara, bongere bagishyire mu kato bwa kabiri, kimare iminsi irindwi. 55  Icyo kintu nikimara kumeswa, umutambyi azongere agisuzume. Nasanga iyo ndwara itahindutse, itanakwirakwiriye ngo ifate n’ahandi, icyo kintu kizaba cyanduye. Uzagitwike. Kizaba cyarangiritse ku ruhande rw’imbere n’urw’inyuma. 56  “Ariko nyuma y’uko icyo kintu kimeswa, umutambyi nasuzuma agasanga iyo ndwara yaragiye ikira, agace kafashwe n’iyo ndwara ko kuri uwo mwenda cyangwa ku ruhu cyangwa ku budodo buhagaritse cyangwa ubutambitse, azagace agakureho. 57  Icyakora iyo ndwara niyongera kugaragara mu mwenda cyangwa mu budodo buhagaritse cyangwa mu budodo butambitse cyangwa mu kintu cyose gikozwe mu ruhu, izaba iri gukwirakwira. Uzatwike ikintu cyose cyafashwe n’iyo ndwara. 58  Umwenda cyangwa ubudodo buhagaritse cyangwa ubutambitse cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu uzamesa, iyo ndwara nishiramo uzongere ukimese ubwa kabiri. Kizaba kitanduye. 59  “Iryo ni ryo tegeko uzajya ukurikiza wemeza niba umwenda w’ubwoya cyangwa uw’ubudodo, cyangwa ubudodo buhagaritse cyangwa ubudodo butambitse, cyangwa ikintu cyose gikozwe mu ruhu cyanduye cyangwa kitanduye.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo ibibembe, rifite ibisobanuro byinshi. Hashobora kuba hakubiyemo indwara zitandukanye z’uruhu zandura, izifata imyenda n’izifata amazu.
Cyangwa “ahumanye.”
Cyangwa “ko iyo ndwara itandura.”
Ibibembe bivugwa hano birashoboka ko byari uruhumbu nubwo tutabyemeza. Reba Ibisobanuro by’amagambo.