Abalewi 14:1-57

  • Kwiyezaho ibibembe (1-32)

  • Kweza amazu yanduye (33-57)

14  Yehova akomeza kubwira Mose ati:  “Iri ni ryo tegeko rizakurikizwa ku munsi wo kwemeza ko umuntu wari urwaye ibibembe atanduye.* Bazamushyire umutambyi.  Umutambyi azajye inyuma y’inkambi amusuzume. Niba uwo muntu yarakize ibibembe,  umutambyi azamutegeke gushaka inyoni ebyiri nzima zitanduye, ishami ry’igiti cy’isederi, ubudodo bw’umutuku n’agati kitwa hisopu kugira ngo yiyeze.  Umutambyi azategeke ko inyoni imwe yicirwa hejuru y’ikibindi kirimo amazi meza.  Naho ya nyoni nzima yasigaye azayifate, afate na rya shami ry’igiti cy’isederi, ubudodo bw’umutuku na ka gati kitwa hisopu, maze abishyire mu maraso ya ya nyoni yiciwe hejuru y’amazi meza.  Amaraso yayo, umutambyi azayaminjagire inshuro zirindwi ku muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza maze atangaze ko uwo muntu atanduye. Ya nyoni nzima azayirekure ijye mu gasozi.  “Wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza azamese imyenda ye, yiyogoshe umubiri wose kandi yiyuhagire maze abe atanduye, hanyuma abone kwinjira mu nkambi. Azamare iminsi irindwi aba hanze y’ihema rye.  Ku munsi wa karindwi azogoshe umusatsi we wose n’ubwanwa n’ibitsike. Azogoshe umubiri we wose, amese imyenda ye kandi yiyuhagire. Azaba atanduye. 10  “Ku munsi wa munani azafate amasekurume abiri y’intama akiri mato kandi atagira inenge, afate intama y’inyagazi* itagira inenge, itarengeje umwaka, n’ibiro bitatu n’inusu* by’ifu inoze byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke rivanze n’amavuta, hamwe na kimwe cya gatatu cya litiro* y’amavuta. 11  Umutambyi utangaza ko uwo muntu atanduye azamujyane imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, ajyane n’ibyo bintu. 12  Umutambyi azafate isekurume y’intama imwe ikiri nto, ayitambe ibe igitambo cyo gukuraho icyaha, ayitambane na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta. Azabizunguze bibe ituro rizungurizwa imbere ya Yehova. 13  Iyo sekurume y’intama ikiri nto azayibagire ahantu hera, aho babagira igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro, kuko igitambo gikuraho icyaha ari icy’umutambyi kimwe n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Ni icyera cyane. 14  “Umutambyi azafate ku maraso y’igitambo cyo gukuraho icyaha, ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo. 15  Umutambyi azafate make kuri ya mavuta ayasuke ku kiganza cye cy’ibumoso. 16  Umutambyi azakoze urutoki rwe rw’iburyo muri ya mavuta ari ku kiganza cye cy’ibumoso, maze ayaminjagire inshuro zirindwi imbere ya Yehova. 17  Umutambyi azafate ku mavuta azaba asigaye ku kiganza cye ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo aho yashyize amaraso y’igitambo cyo gukuraho icyaha. 18  Amavuta azaba asigaye ku kiganza cy’umutambyi azayashyire ku mutwe wa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, maze umutambyi amufashe kwiyunga na Yehova. 19  “Umutambyi azatambe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kugira ngo wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza ababarirwe ibyaha. Nyuma yaho umutambyi azabage igitambo gitwikwa n’umuriro. 20  Azatambe igitambo gitwikwa n’umuriro n’ituro ry’ibinyampeke, abitwikire ku gicaniro. Umutambyi azamufashe kwiyunga n’Imana bityo abe atanduye. 21  “Niba uwo muntu ari umukene akaba adafite ubushobozi bwo kubibona, azafate isekurume y’intama imwe ikiri nto yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha kugira ngo ibe ituro rizunguzwa maze yiyunge n’Imana, afate n’ikiro* kimwe cy’ifu inoze ivanze n’amavuta byo gutanga ngo bibe ituro ry’ibinyampeke na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta, 22  n’intungura* ebyiri cyangwa ibyana by’inuma bibiri, akurikije uko ubushobozi bwe bungana, imwe ibe iy’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, indi ibe iy’igitambo gitwikwa n’umuriro. 23  Nuko ku munsi wa munani azazizanire umutambyi imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo umutambyi yemeze ko atanduye. 24  “Umutambyi azafate isekurume y’intama ikiri nto y’igitambo cyo gukuraho icyaha, afate na kimwe cya gatatu cya litiro y’amavuta, abizunguze bibe ituro rizungurizwa imbere ya Yehova. 25  Hanyuma umutambyi azabage ya sekurume y’intama ikiri nto y’igitambo cyo gukuraho icyaha, afate ku maraso yayo ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo. 26  Umutambyi azafate kuri ya mavuta ayasuke ku kiganza cye cy’ibumoso. 27  Hanyuma azakoze urutoki rwe rw’iburyo muri ya mavuta ari ku kiganza cye cy’ibumoso, maze ayaminjagire inshuro zirindwi imbere ya Yehova. 28  Umutambyi azafate kuri ya mavuta ari ku kiganza cye ayashyire ku gutwi kw’iburyo kwa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, no ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo, aho yashyize amaraso y’igitambo cyo gukuraho icyaha. 29  Amavuta azaba asigaye ku kiganza cy’umutambyi azayashyire ku mutwe wa wa muntu waje gukora umuhango wo kwiyeza, kugira ngo amufashe kwiyunga na Yehova. 30  “Azatambe imwe muri za ntungura cyangwa kimwe mu byana by’inuma, bitewe n’icyo azaba yashoboye kubona. 31  Kimwe mu byo yashoboye kubona kizabe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha ikindi kibe igitambo gitwikwa n’umuriro, abitangane n’ituro ry’ibinyampeke. Umutambyi azafashe uwo muntu waje imbere ya Yehova gukora umuhango wo kwiyeza bityo ababarirwe ibyaha. 32  “Iryo ni ryo tegeko rirebana n’umuntu warwaye indwara y’ibibembe, ariko akaba adashobora kubona igitambo gisabwa kugira ngo umutambyi atangaze ko atanduye.” 33  Yehova abwira Mose na Aroni ati: 34  “Nimugera mu gihugu cy’i Kanani nzabaha ngo kibe umurage wanyu, maze nkareka inzu yo muri icyo gihugu igafatwa n’ibibembe,* 35  nyir’iyo nzu azasange umutambyi amubwire ati: ‘Nabonye ibintu bimeze nk’ibibembe mu nzu yanjye.’ 36  Umutambyi azategeke ko bakura ibintu byose muri iyo nzu mbere y’uko ayinjiramo ngo asuzume ibyo bibembe, kugira ngo atavuga ko ibintu byose biyirimo byanduye. Nibamara kubikuramo azayinjiremo ayisuzume. 37  Azasuzume aho hantu maze nasanga ibibembe byarafashe mu nkuta z’inzu bifite ibara ry’umutuku cyangwa umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi, kandi bikaba bisa n’ibiri imbere mu rukuta, 38  umutambyi azasohoke ajye ku muryango w’iyo nzu ayifunge, ayishyire mu kato imare iminsi irindwi. 39  “Ku munsi wa karindwi umutambyi azagaruke ayisuzume. Nasanga ibibembe byarakwiriye ahandi mu nkuta z’iyo nzu, 40  azategeke ko basenya amabuye yafashwe n’ibibembe, maze bayajugunye inyuma y’umujyi ahantu handuye.* 41  Azategeke ko bahomora ibumba rihomye ku nkuta hose imbere mu nzu. Iryo bumba bahomoye bazarimene inyuma y’umujyi ahantu handuye. 42  Bazafate andi mabuye bayasimbuze ya yandi bataye. Umutambyi azategeke ko bafata irindi bumba, barihomeshe iyo nzu. 43  “Ariko ibibembe nibyongera gutunguka muri iyo nzu nyuma yo gusenya amabuye ayubatse no guhomora ibumba riyihomye, 44  umutambyi azinjire muri iyo nzu ayisuzume. Nasanga ibibembe byarafashe n’ahandi, bizaba ari ibibembe byandura biri muri iyo nzu. Iyo nzu izaba yanduye.* 45  Azategeke ko iyo nzu isenywa, amabuye yayo n’ibiti byayo n’ibumba ryayo ryose bijyanwe inyuma y’umujyi ahantu handuye. 46  Ariko umuntu wese uzinjira muri iyo nzu igihe izaba ikiri mu kato, azaba yanduye ageze nimugoroba. 47  Kandi umuntu wese uzaryama muri iyo nzu azamese imyenda ye, n’umuntu wese uzayiriramo azamese imyenda ye. 48  “Ariko nibamara guhoma iyo nzu umutambyi akaza kuyisuzuma agasanga ibibembe bitaragize ahandi bifata, azatangaze ko iyo nzu itanduye, kuko ibibembe bizaba byarakize. 49  Umutambyi najya gukora umuhango wo kweza iyo nzu, azafate inyoni ebyiri, ishami ry’isederi, ubudodo bw’umutuku n’agati kitwa hisopu. 50  Azafate inyoni imwe ayicire hejuru y’ikibindi kirimo amazi meza. 51  Azafate ishami ry’igiti cy’isederi, agati kitwa hisopu, ubudodo bw’umutuku na ya nyoni nzima, maze abishyire mu maraso ya ya nyoni yiciwe hejuru y’amazi meza, ayaminjagire ku nzu inshuro zirindwi. 52  Azakore umuhango wo kweza iyo nzu akoresheje amaraso y’iyo nyoni, ya mazi meza, ya nyoni nzima, ishami ry’isederi, agati kitwa hisopu n’ubudodo bw’umutuku. 53  Ya nyoni nzima azayirekure ijye inyuma y’umujyi mu gasozi. Iyo nzu izaba itanduye. 54  “Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’indwara y’ibibembe, indwara yo gupfuka ubwoya, 55  ibibembe bifata imyenda, ibibembe bifata inzu, 56  ibintu biza ku ruhu, ibibyimba n’ibibara. 57  Muzajye murikurikiza mwemeza ko ikintu cyanduye cyangwa kitanduye. Iryo ni ryo tegeko rihereranye n’ibibembe.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “adahumanye.”
Inyagazi ni intama cyangwa ihene y’ingore.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bitatu bya cumi bya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “logi.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya efa.” Reba Umugereka wa B14.
Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.
Ibibembe bivugwa aha, birashoboka ko byerekeza ku ruhumbu, nubwo nta wabyemeza neza. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ahantu hahumanye.”
Cyangwa “ihumanye.”