Abalewi 2:1-16

  • Ituro ry’ibinyampeke (1-16)

2  “‘Nihagira umuntu uha Yehova ituro ry’ibinyampeke,+ azatange ifu inoze, ayisukeho amavuta kandi ayiturane n’umubavu.+  Hanyuma azarizanire abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, maze umutambyi afateho ifu inoze yuzuye urushyi ivanze n’amavuta, afate n’umubavu wose. Azabitwikire ku gicaniro* maze bibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose.+ Ni ituro ritwikwa n’umuriro, impumuro yaryo nziza igashimisha Yehova.  Ibisigaye kuri iryo turo ry’ibinyampeke ni ibya Aroni n’abahungu be.+ Ni ibintu byera cyane+ mu maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova.  “‘Nujya gutanga ituro ry’ibinyampeke ry’imigati yokeje mu ifuru, izabe ari imigati itarimo umusemburo, irimo amavuta, ifite ishusho y’uruziga,* cyangwa utugati tutarimo umusemburo dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu inoze.  “‘Niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari imigati itetse ku ipanu,+ izabe ikozwe mu ifu inoze ivanze n’amavuta kandi itarimo umusemburo.  Uzayicemo uduce maze uyisukeho amavuta.+ Ni ituro ry’ibinyampeke.  “‘Kandi niba ituro ryawe ry’ibinyampeke ari umugati utetswe mu mavuta, uzabe ukozwe mu ifu inoze ivanze n’amavuta.  Uzazanire Yehova ituro ry’ibinyampeke rikozwe muri ibyo bintu. Uzabihe umutambyi na we abizane ku gicaniro.  Kuri iryo turo ry’ibinyampeke, umutambyi azakureho igice kibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose.+ Azagitwikire ku gicaniro, kibe ituro ritwikwa n’umuriro, impumuro nziza yaryo igashimisha Yehova.+ 10  Ibisigaye kuri iryo turo ry’ibinyampeke ni ibya Aroni n’abahungu be. Ni ibintu byera cyane mu maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova.+ 11  “‘Ntihazagire ituro ry’ibinyampeke mutura Yehova ririmo umusemburo,+ kuko mutagomba rwose guha Yehova ituro ririmo umusemburo cyangwa ubuki,* ngo ribe ituro ritwikwa n’umuriro. 12  “‘Muzabiture Yehova nk’uko mutura ituro ry’imyaka yeze mbere,+ ariko ntimukabitwikire ku gicaniro ngo bibe impumuro ishimishije. 13  “‘Ituro ryose ry’ibinyampeke utanze, rizabe ririmo umunyu. Ituro ryawe ry’ibinyampeke ntirikaburemo umunyu ukwibutsa isezerano wagiranye n’Imana yawe. Ituro ryose utuye, ujye uriturana n’umunyu.+ 14  “‘Nutura Yehova ituro ry’ibinyampeke by’imyaka yeze mbere, uzature imbuto zo ku mahundo mabisi wokeje ukazisyamo ifu itanoze, kugira ngo bibe ituro ry’ibinyampeke byeze mbere.+ 15  Iryo turo uzarisukeho amavuta kandi urishyireho umubavu. Ni ituro ry’ibinyampeke. 16  Umutambyi azatwike igice cya ya fu itanoze n’amavuta hamwe n’umubavu wose, kugira ngo bibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose.+ Iryo ni ituro ritwikwa n’umuriro riturwa Yehova.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni umugati wabaga urimo umwobo.
Uko bigaragara ubu si ubuki bw’inzuki, ahubwo ni umutobe w’imbuto udafunguye.