Abalewi 21:1-24
21 Yehova yongera kubwira Mose ati: “Vugana n’abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, ubabwire uti: ‘ntihakagire umutambyi ukora ku muntu wapfuye wo mu Bisirayeli, kuko byamwanduza.+
2 Ariko umurambo wa mwene wabo wa bugufi, yaba uwa mama we, uwa papa we, uw’umuhungu we, uw’umukobwa we, uw’umuvandimwe we,
3 cyangwa uwa mushiki we ukiri isugi* babana, akaba atarashyingirwa, ashobora kuwukoraho.
4 Ntaziyanduze akora ku murambo w’umugore washakanye n’undi mugabo wo mu Bisirayeli.
5 Abatambyi ntibaziyogosheshe umusatsi wo ku mutwe+ cyangwa ngo biyogosheshe impera z’ubwanwa, kandi ntibakikebagure ku mubiri.+
6 Bakwiriye kuba abera imbere y’Imana yabo,+ kandi ntibakanduze izina ry’Imana yabo+ kuko ari bo batambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro. Bajye baba abera.+
7 Ntibagashakane n’indaya+ cyangwa umukobwa utakiri isugi, cyangwa umugore watanye n’umugabo we,+ kuko umutambyi ari uwera imbere y’Imana.
8 Uzeze* umutambyi,+ kuko ari we utambira Imana yawe ibitambo bitwikwa n’umuriro. Ajye aba uwera imbere yawe, kuko njyewe Yehova ubeza ndi uwera.+
9 “‘Umukobwa w’umutambyi niyiyanduza* akigira indaya, azaba atumye papa we yandura. Uwo mukobwa azicwe, atwikwe.+
10 “‘Uzaba umutambyi mukuru mu bavandimwe be agasukwa amavuta yera ku mutwe,+ agashyirwa ku murimo w’ubutambyi kandi akambara imyambaro y’abatambyi,+ ntazareke gusokoza umusatsi we cyangwa ngo ace imyenda ye.*+
11 Ntazegere umurambo w’umuntu uwo ari we wese.+ Ntazakore ku murambo wa papa we cyangwa wa mama we kugira ngo bitamwanduza.
12 Ntazasohoke mu ihema kandi ntazanduze ihema ry’Imana ye, kuko yasutsweho amavuta yera y’Imana ye,+ bikaba ikimenyetso cyera cy’uko yayiyeguriye.+ Ndi Yehova.
13 “‘Azashake umukobwa w’isugi.+
14 Ntazashake umupfakazi, cyangwa umugore watanye n’umugabo we, cyangwa umukobwa utakiri isugi cyangwa indaya. Ahubwo azashake umukobwa w’isugi wo mu Bisirayeli.
15 Ntazateshe agaciro abamukomokaho bo mu Bisirayeli,*+ kuko ndi Yehova umweza.’”
16 Yehova akomeza kubwira Mose ati:
17 “Bwira Aroni uti: ‘mu bazagukomokaho bose, ntihazagire umugabo ufite inenge* uza gutamba ibyokurya by’Imana ye.
18 Umuntu ufite inenge ntazegere igicaniro ngo abitambe: Yaba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, uwaremaye, ufite izuru ryangiritse,* ufite amaguru cyangwa amaboko atareshya,
19 uwavunitse ikirenge cyangwa ikiganza,
20 ufite inyonjo, ufite ubugufi bukabije,* urwaye amaso, urwaye indwara y’uruhu, urwaye ibihushi cyangwa ufite imyanya ndangagitsina yangiritse.+
21 Umugabo wese ufite inenge ukomoka ku mutambyi Aroni, ntazaze ku gicaniro* gutambira Yehova ibitambo bitwikwa n’umuriro. Ntakaze gutamba ibitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Imana ye, kubera ko afite inenge.
22 Ashobora kurya ku bitambo bitwikwa n’umuriro biturwa Imana ye bikuwe ku bintu byera cyane+ cyangwa ibyera.+
23 Icyakora ntazinjire ngo yegere rido+ kandi ntazegere igicaniro+ kuko afite inenge. Ntazanduze ihema ryanjye+ kuko ari njye Yehova ubeza.’”+
24 Nuko Mose abibwira Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Isugi ni umukobwa utarakora imibonano mpuzabitsina.
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”
^ Cyangwa “niyihumanya.”
^ Ibikorwa bivugwa aha, ni ibyakorwaga igihe babaga baririra umuntu wapfuye.
^ Bishobora kuba byerekeza ku bo mu muryango w’abatambyi.
^ Cyangwa “ubusembwa.”
^ Cyangwa “ufite izuru ry’ibibari.”
^ Birashoboka ko byerekeza ku muntu muto bidasanzwe, cyangwa umuntu unanutse cyane bitewe n’uburwayi.
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.