Abalewi 22:1-33
22 Yehova yongera kubwira Mose ati:
2 “Bwira Aroni n’abahungu be bajye bitondera ukuntu bakoresha ibintu byera by’Abisirayeli, kandi birinde kwanduza* izina ryanjye ryera+ binyuze ku bintu byera bantura.+ Ndi Yehova.
3 Ubabwire uti: ‘mu bihe byanyu byose, umuntu wese wo mu babakomokaho uzakora ku bintu byera Abisirayeli bageneye Yehova, akabikoraho yanduye,* uwo muntu azicwe akurwe imbere yanjye.+ Ndi Yehova.
4 Ntihakagire umuntu urwaye ibibembe+ wo mu bakomoka kuri Aroni cyangwa urwaye indwara ituma hari ibintu biva mu gitsina cye+ urya ku bintu byera, keretse igihe azaba atacyanduye.+ Kandi n’uwanduye bitewe n’uko yakoze ku muntu wapfuye,+ umugabo wasohoye intanga,+
5 uwakoze ku dusimba twanduye+ cyangwa agakora ku muntu wanduye+ bitewe n’impamvu iyo ari yo yose, na we ntakabiryeho.
6 Umuntu wese uzabikoraho azaba yanduye kugeza nimugoroba, kandi ntazarye ibintu byera keretse amaze gukaraba.+
7 Izuba nirirenga azaba atacyanduye, bityo abone kurya ku bintu byera, kuko ari ibyokurya bye.+
8 Nanone ntazarye itungo ryipfushije cyangwa iryishwe n’inyamaswa kugira ngo bitamwanduza.+ Ndi Yehova.
9 “‘Bajye bakurikiza ibyo mbasaba, kugira ngo batagibwaho n’icyaha bagapfa ari byo bazize, kuko baba banduje ibintu byera. Ni njye Yehova ubeza.
10 “‘Ntihakagire umuntu urya ku bintu byera+ atabyemerewe.* Kandi umunyamahanga uba mu rugo rw’umutambyi cyangwa umukozi ukorera ibihembo, ntakarye ku bintu byera.
11 Ariko umutambyi nagura umuntu, amuguze amafaranga ye, uwo muntu aba yemerewe kurya ku bintu byera. Abagaragu bavukiye mu rugo rwe, na bo baba bemerewe kurya ku bintu byera.+
12 Umukobwa w’umutambyi nashakana n’umugabo utari uwo mu muryango w’abatambyi, uwo mukobwa ntazaba yemerewe kurya ku maturo y’ibintu byera.
13 Ariko umukobwa w’umutambyi napfusha umugabo cyangwa agatana n’umugabo we atari yabyara, akagaruka kuba mu rugo rwa papa we nk’uko yahabaga akiri umukobwa, azaba yemerewe kurya ku byokurya bya papa we.+ Icyakora nta muntu utari uwo mu muryango w’abatambyi wemerewe kubiryaho.
14 “‘Umuntu narya ku bintu byera atabizi, azabirihe yongereho na kimwe cya gatanu cyabyo, abihe umutambyi.+
15 Abatambyi ntibakanduze ibintu byera Abisirayeli batuye Yehova,+
16 ngo bitume bahanwa bitewe n’uko bakoze icyaha bakarya ku bintu byera Abisirayeli batuye. Ni njye Yehova ubeza.’”
17 Yehova akomeza kubwira Mose ati:
18 “Vugana na Aroni n’abahungu be n’Abisirayeli bose, ubabwire uti: ‘umuntu wese wo mu Bisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye muri Isirayeli nazanira Yehova igitambo gitwikwa n’umuriro+ cyo guhigura imihigo* ye, cyangwa akazana andi maturo atanze ku bushake,+
19 azazane itungo ridafite ikibazo,*+ cyaba ikimasa cyangwa isekurume y’intama ikiri nto cyangwa isekurume y’ihene, kugira ngo yemerwe.
20 Ntimukazane itungo rifite ikibazo+ kuko ritazatuma mwemerwa.
21 “‘Umuntu nazanira Yehova igitambo gisangirwa+ cyo kugaragaza ko yakoze ibyo yasezeranyije Imana cyangwa kikaba ituro atanze ku bushake, azazane itungo ridafite ikibazo akuye mu nka cyangwa mu mukumbi, kugira ngo yemerwe. Rizabe ridafite ikibazo icyo ari cyo cyose.
22 Ntimuzature Yehova itungo rihumye, iryavunitse, irifite ibisebe, irifite amasununu, irirwaye indwara yo ku ruhu cyangwa ibihushi. Ntimukagire na rimwe muri ayo matungo mushyira ku gicaniro,* ngo muritambire Yehova kugira ngo ribe igitambo gitwikwa n’umuriro.
23 Ikimasa cyangwa intama bifite urugingo rusumba urundi cyangwa rugufi kurusha urundi, mushobora kubitanga ngo bibe ituro ritangwa ku bushake. Ariko nimubitanga ngo bibe ituro ryo kugaragaza ko umuntu yakoze ibyo yasezeranyije Imana, iryo turo ntirizemerwa.
24 Ntimugature Yehova itungo rifite imyanya ndangagitsina* yahombanye, yamenetse cyangwa yacitseho, kandi mu gihugu cyanyu ntimuzature amaturo nk’ayo.
25 Umunyamahanga natanga itungo rimeze nk’ayo, ntimukaritambe ngo ribe igitambo gitwikwa n’umuriro cy’Imana yanyu, kuko rifite ikibazo. Ntirizemerwa.’”
26 Yehova yongera kubwira Mose ati:
27 “Nihavuka ikimasa cyangwa isekurume y’intama cyangwa ihene, bizamarane na nyina iminsi irindwi.+ Ariko guhera ku munsi wa munani, iryo tungo rishobora gutambwa ngo ribe igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova kandi akacyemera.
28 Ntihakagire itungo mukuye mu nka cyangwa mukuye mu mukumbi mubaga ngo mubage n’icyana cyaryo ku munsi umwe.+
29 “Nimutambira Yehova igitambo cyo gushimira,+ muzagitambe kugira ngo mwemerwe.
30 Kizaribwe kuri uwo munsi. Ntimuzagire ibyo musigaza ngo bigeze mu gitondo.+ Ndi Yehova.
31 “Mujye mwumvira amategeko yanjye kandi muyakurikize.+ Ndi Yehova.
32 Ntimukanduze izina ryanjye ryera;+ ahubwo ngomba kwezwa mu Bisirayeli.+ Ni njyewe Yehova ubeza.+
33 Mbakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mbabere Imana.+ Ndi Yehova.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “guhumanya.”
^ Cyangwa “ahumanye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umunyamahanga.” Ni ukuvuga, umuntu utari uwo mu muryango wa Aroni.
^ Guhigura umuhigo ni ugukora ibyo wiyemeje.
^ Cyangwa “ridafite inenge.”
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “amabya.”