Abalewi 26:1-46

  • Kwirinda gusenga ibigirwamana (1, 2)

  • Kumvira bihesha imigisha (3-13)

  • Ibihano byo kutumvira (14-46)

26  “‘Ntimukiremere imana zitagira umumaro, kandi ntimugashinge ibishushanyo bibajwe cyangwa inkingi z’amabuye basenga. Ntimugashyire mu gihugu cyanyu ibishushanyo bibajwe mu mabuye kugira ngo mubyunamire. Ndi Yehova Imana yanyu.  Mujye mwubahiriza amasabato yanjye kandi mujye mwubaha ihema ryanjye ryera. Ndi Yehova.  “‘Nimukomeza gukurikiza amabwiriza yanjye kandi mukumvira amategeko yanjye, mukayubahiriza,  nzabaha imvura mu gihe cyayo, kandi ubutaka buzera cyane n’ibiti byo mu mirima byere imbuto.  Muzajya musarura imizabibu mutararangiza no guhura ibyeze ubushize. Nanone kandi, igihe cyo kubiba imbuto kizajya kigera mugisarura imizabibu. Muzarya muhage, mube mu gihugu cyanyu mufite umutekano.  Nzaha iki gihugu amahoro kandi muzaryama nta wubatera ubwoba. Inyamaswa z’inkazi nzazimara muri iki gihugu, kandi nta wuzabatera yitwaje inkota.  Muzirukana abanzi banyu kandi muzabicisha inkota.  Batanu bo muri mwe bazirukana 100, naho 100 bo muri mwe birukane 10.000, kandi muzicisha inkota abanzi banyu.  “‘Nzabaha umugisha mubyare abana kandi mube benshi. Nzasohoza isezerano nagiranye namwe. 10  Muzajya murya ibyo mwasaruye umwaka ushize, kandi ibyo mwasaruye kera muzajya mubisimbuza ibishya. 11  Nzashyira ihema ryanjye hagati muri mwe, kandi sinzabanga. 12  Nzabana namwe mbe Imana yanyu, namwe muzaba abantu banjye. 13  Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mudakomeza kuba abagaragu babo. Nabakijije imirimo ivunanye babakoreshaga, ntuma mugira umudendezo.* 14  “‘Ariko nimutanyumvira ngo mukurikize aya mategeko yose, 15  mugasuzugura amabwiriza yanjye, mukanga cyane ibyo mbategeka kandi ntimukurikize amategeko yanjye yose kugeza ubwo mwica isezerano ryanjye, 16  dore uko nanjye nzabagenza: Nzabahana mbateze amakuba, murware igituntu kandi muhinde umuriro. Nzatuma amaso yanyu atareba neza kandi munegekare. Muzahingira imyaka ubusa kuko ibyo muzahinga bizaribwa n’abanzi banyu. 17  Nzabahagurukira ntume abanzi banyu babatsinda. Ababanga bose bazabasiribanga kandi muzahunga nta wubirukanye. 18  “‘Nimbahana ntyo ariko mukanga kunyumvira, nzabaha ibihano byikubye karindwi mbahora ibyaha byanyu. 19  Nzabacisha bugufi, ubwibone bwanyu bushire. Nzatuma imvura itagwa* kandi n’ubutaka ntibwere.* 20  Muzaruhira ubusa kuko ubutaka bwanyu butazera, n’ibiti byo mu mirima yanyu ntibyere imbuto. 21  “‘Ariko nimukomeza kwinangira ntimushake kunyumvira, nzabateza ibyago byikubye inshuro zirindwi, bitewe n’ibyaha byanyu. 22  Nzabateza inyamaswa zice abana banyu n’amatungo yanyu, mube bake, imihanda yanyu ibure abayinyuramo. 23  “‘Ibyo bihano byose mbaha nibidatuma mwikosora mugakomeza kwinangira, 24  nanjye ubwanjye nzabarwanya, mbateze ibyago byikubye karindwi mbahora ibyaha byanyu. 25  Nzatuma abanzi banyu babatera babicishe inkota kugira ngo babahane, kuko mwishe isezerano twagiranye. Muzahungira mu mijyi yanyu mbateze icyorezo, kandi muzagwa mu maboko y’abanzi banyu. 26  Nimbima ibyokurya, abagore icumi bazajya bokereza imigati mu ifuru imwe kandi bayibahe bayirondereza. Muzarya ariko ntimuzahaga. 27  “‘Ariko nyuma y’ibyo nimutanyumvira mugakomeza kwinangira, 28  nzabarwanya ndakaye cyane. Njye ubwanjye nzakuba karindwi ibihano nzabaha mbahora ibyaha byanyu. 29  Muzarya inyama z’abahungu banyu n’iz’abakobwa banyu. 30  Nzasenya aho musengera ibigirwamana byanyu,* menagure ibicaniro mutwikiraho umubavu, imirambo yanyu nyigereke hejuru y’ibimene by’ibigirwamana byanyu biteye ishozi.* Nzabanga cyane. 31  Imijyi yanyu nzayirimbura, insengero zanyu nzisenye, kandi sinzishimira impumuro y’ibitambo byanyu. 32  Igihugu cyanyu kizabura abazakibamo ku buryo abanzi banyu bazaza kugituramo bazakireba bakumirwa. 33  Namwe nzabatatanyiriza mu bihugu byinshi kandi ntume abanzi banyu babarwanya babicishe inkota. Igihugu cyanyu kizabura abagituramo, n’imijyi yanyu ihinduke amatongo. 34  “‘Icyo gihe cyose igihugu cyanyu kizamara nta muntu ugituyemo, ubutaka buzaruhuka.* Icyo gihe muzaba mwarajyanywe mu gihugu cy’abanzi banyu, ubutaka buzaruhuka kuko butaruhutse mbere. 35  Iminsi yose icyo gihugu kizamara nta wugituyemo, ubutaka buzaruhuka, kuko butaruhutse mbere igihe mwari mubutuyeho. 36  “‘Abazarokoka muri mwe, nzabatera gukuka umutima igihe bazaba bari mu bihugu by’abanzi babo, ku buryo nibumva akababi gahushywe n’umuyaga baziruka. Baziruka nk’abahunga kugira ngo baticwa n’inkota kandi bazagwa nta wubirukankanye. 37  Bazagenda bagwirirana nk’abahunga ngo baticwa n’inkota kandi nta wubirukankanye. Ntimuzashobora guhangana n’abanzi banyu. 38  Muzarimbukira mu bindi bihugu kandi muzapfira mu gihugu cy’abanzi banyu mushire. 39  Abazarokoka muri mwe bazagerwaho n’imibabaro bari mu bihugu by’abanzi banyu bitewe n’ibyaha byanyu. Rwose, bazagerwaho n’imibabaro bitewe n’ibyaha bya ba se. 40  Bazemera ko bo na ba se bakoze ibyaha, bakampemukira kandi bagakomeza kwinangira, 41  bigatuma mbarwanya nkabajyana mu gihugu cy’abanzi babo. “‘Ibyo nzabikora kugira ngo ahari ndebe ko bakwicisha bugufi,* maze bakishyura ibyaha byabo. 42  Nzibuka isezerano nagiranye na Yakobo, nibuke isezerano nagiranye na Isaka n’iryo nagiranye na Aburahamu, kandi nzibuka igihugu cyabo. 43  Hagati aho, igihugu cyabo bataye nta muntu uzaba ukibamo, kandi ubutaka buzaba buri kuruhuka. Naho bo bazaba baryozwa icyaha cyabo kuko banze amategeko yanjye, n’amabwiriza yanjye bakayanga cyane. 44  Ariko nubwo bizagenda bityo, ubwo bazaba bakiri mu gihugu cy’abanzi babo, sinzabata burundu cyangwa ngo mbange cyane mbamareho, ngo ngire ubwo nica isezerano nagiranye na bo. Ndi Yehova Imana yabo. 45  Nzabagirira neza nibuke isezerano nagiranye na ba sekuruza, abo nakuye mu gihugu cya Egiputa abantu bo mu bindi bihugu babireba, kugira ngo bamenye ko ndi Imana yabo. Ndi Yehova.’” 46  Ayo ni yo mabwiriza n’amategeko Yehova yahereye Abisirayeli ku musozi wa Sinayi, binyuze kuri Mose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ntuma mugenda mwemye.”
Cyangwa “ijuru nzarihindura nk’icyuma.”
Cyangwa “ubutaka nzabuhindura nk’umuringa.”
Cyangwa “utununga twanyu twera.”
Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe rifitanye isano n’“amase,” kandi rikoreshwa ku bintu bisuzuguritse cyane.
Cyangwa “buzizihiza amasabato.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imitima yabo itarakebwe ikicisha bugufi.”