Abalewi 3:1-17
3 “‘Niba umuntu agiye gutamba igitambo gisangirwa*+ akuye mu nka, cyaba ikimasa cyangwa inyana, azazanire Yehova itungo ridafite ikibazo.*
2 Azarambike ikiganza ku mutwe w’iryo tungo atanze, maze ribagirwe ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Abatambyi, ari bo bahungu ba Aroni, bazaminjagire amaraso yaryo ku mpande zose z’igicaniro.
3 Kuri icyo gitambo gisangirwa, azafateho ibyo gutura Yehova+ ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga: Ibinure+ byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara,
4 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+
5 Abahungu ba Aroni bazabitwikire ku gicaniro,* hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro kiri ku nkwi ziri ku muriro.+ Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Yehova.+
6 “‘Niba agiye gutambira Yehova igitambo gisangirwa akuye mu ntama cyangwa mu ihene, yaba ari itungo ry’irigabo cyangwa iry’irigore,+ azazane iridafite ikibazo.
7 Niba agiye gutamba isekurume* y’intama ikiri nto, azayizane imbere ya Yehova.
8 Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, maze ibagirwe ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Abahungu ba Aroni bazaminjagire amaraso yayo ku mpande zose z’igicaniro.
9 Azafate ibinure by’icyo gitambo gisangirwa byo gutambira Yehova, bibe igitambo gitwikwa n’umuriro.+ Umurizo wacyo wuzuye ibinure azawukatire aho utereye, akureho ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara,
10 n’impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+
11 Umutambyi azabitwikire ku gicaniro bibe umugabane ugenewe Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro giturwa Yehova.+
12 “‘Niba agiye gutamba ihene, azayizane imbere ya Yehova.
13 Azarambike ikiganza ku mutwe wayo, maze ibagirwe ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Abahungu ba Aroni bazaminjagire amaraso yayo ku mpande zose z’igicaniro.
14 Kuri iyo hene, azakureho ibyo gutura Yehova ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, ni ukuvuga ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara,+
15 impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.
16 Umutambyi azabitwikire ku gicaniro, bibe umugabane ugenewe Imana. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro nziza yacyo igashimisha Imana. Ibinure byose ni ibya Yehova.+
17 “‘Ntimuzarye ibinure cyangwa amaraso.+ Iryo rizababere itegeko rihoraho mwe n’abazabakomokaho, aho muzatura hose.’”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “igitambo cy’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
^ Cyangwa “ridafite inenge.”
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Isekurume ni ihene cyangwa intama y’ingabo.