Abalewi 4:1-35

  • Igitambo cyo kubabarirwa ibyaha (1-35)

4  Yehova avugana na Mose aramubwira ati:  “Bwira Abisirayeli uti: ‘nihagira umuntu ukora icyaha atabishakaga,+ agakora kimwe mu byo Yehova yabuzanyije, bizagende bitya:  “‘Niba umutambyi mukuru*+ akoze icyaha+ agatuma Abisirayeli bose babarwaho icyaha, azatange ikimasa kikiri gito kidafite ikibazo,* agiture Yehova kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha.+  Azazane icyo kimasa imbere ya Yehova, ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana,+ arambike ikiganza ku mutwe wacyo, maze akibagire imbere ya Yehova.+  Umutambyi mukuru+ azafate ku maraso y’icyo kimasa ayajyane mu ihema ryo guhuriramo n’Imana.  Hanyuma akoze urutoki muri ayo maraso+ ayaminjagire inshuro zirindwi+ imbere ya Yehova, imbere ya ya rido ikingiriza ahera.  Uwo mutambyi azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro* cyo gutwikiraho umubavu*+ uhumura neza imbere ya Yehova, ari cyo gicaniro kiri mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Amaraso yose asigaye y’icyo kimasa azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro,+ kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.  “‘Hanyuma ibinure byose by’icyo kimasa cy’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, azabikureho, ni ukuvuga ibinure byo ku nyama zo mu nda, ibinure byose byo ku mara,  impyiko zombi n’ibinure biziriho. Naho ibinure byo ku mwijima azabikuraneho n’impyiko.+ 10  Ibizakurwaho bizabe nk’ibyo yavanye ku kimasa cyatambwe ngo kibe igitambo gisangirwa.*+ Umutambyi azabitwikire ku gicaniro bibe igitambo gitwikwa n’umuriro. 11  “‘Ariko uruhu, inyama zose, umutwe, amaguru, amara n’ibyavuye mu mara,+ 12  ni ukuvuga ibyasigaye kuri icyo kimasa byose, azabijyane inyuma y’inkambi, ahantu hateganyijwe,* ari na ho bamena ivu,* maze abitwike.+ 13  “‘Niba Abisirayeli bose bakoze icyaha batabishaka,+ ariko ntibamenye ko bakoze kimwe mu bintu Yehova yababujije gukora,+ bityo bose bakabarwaho icyaha, 14  icyaha bakoze bica iryo tegeko kikamenyekana, Abisirayeli bose bazatange ikimasa kikiri gito, kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Bazakizane imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 15  Abayobozi b’Abisirayeli bazarambike ibiganza byabo ku mutwe w’icyo kimasa imbere ya Yehova, kandi icyo kimasa kizabagirwe imbere ya Yehova. 16  “‘Umutambyi mukuru azafate ku maraso y’icyo kimasa ayajyane mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. 17  Azakoze urutoki muri ayo maraso ayaminjagire inshuro zirindwi imbere ya Yehova, ni ukuvuga imbere ya ya rido.+ 18  Azafateho amaraso make ayashyire ku mahembe y’igicaniro+ kiri imbere ya Yehova, ari cyo gicaniro kiri mu ihema ryo guhuriramo n’Imana. Amaraso yose asigaye azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro, kiri ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.+ 19  Azakure kuri icyo kimasa ibinure byose, abitwikire ku gicaniro.+ 20  Icyo kimasa azakigenze nk’uko yagenje cya kimasa cya mbere cyatanzwe ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. Umutambyi azabe ari ko akigenza, atambire Abisirayeli igitambo cyo kubabarirwa ibyaha,+ bityo bababarirwe. 21  Icyo kimasa azakijyane inyuma y’inkambi agitwike nk’uko yatwitse cya kimasa cya mbere.+ Ni igitambo gitambwa kugira ngo Abisirayeli bose+ bababarirwe ibyaha. 22  “‘Umuyobozi+ nakora icyaha atabishaka, agakora kimwe mu byo Yehova Imana ye yabuzanyije byose, maze akagibwaho n’icyaha, 23  cyangwa se akamenya ko yakoze icyaha akica itegeko, azazane isekurume y’ihene ikiri nto kandi idafite ikibazo,* ayitange ibe igitambo. 24  Azarambike ikiganza ku mutwe w’iyo sekurume ikiri nto, ayibagire imbere ya Yehova,+ ahajya habagirwa igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo cyo kubabarirwa ibyaha. 25  Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe+ y’igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro. Amaraso azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 26  Ibinure byacyo byose azabitwikire ku gicaniro nk’uko yatwitse ibinure yakuye ku gitambo gisangirwa.+ Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bityo ababarirwe icyaha cye. 27  “‘Umuturage nakora icyaha atabishaka, agakora kimwe mu byo Yehova yabuzanyije,+ maze akagibwaho n’icyaha, 28  cyangwa se akamenya ko yakoze icyaha, azazane ihene y’ingore idafite ikibazo, ayitange ibe igitambo cyo kubabarirwa icyaha cye. 29  Azarambike ikiganza cye ku mutwe w’iyo hene yatanze ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayibagire aho babagira igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 30  Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y’igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro. Amaraso yose azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro.+ 31  Azakureho ibinure byacyo byose+ nk’uko yakuyeho ibyo ku gitambo gisangirwa,+ kandi umutambyi azabitwikire ku gicaniro, kugira ngo bibe impumuro nziza ishimisha Yehova. Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, bityo ababarirwe. 32  “‘Ariko nazana umwana w’intama ngo ube igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, azazane intama y’ingore idafite ikibazo. 33  Azarambike ikiganza cye ku mutwe w’iyo ntama yatanze ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayibagire aho babagira igitambo gitwikwa n’umuriro.+ 34  Umutambyi azakoze urutoki mu maraso y’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ayashyire ku mahembe y’igicaniro gitambirwaho igitambo gitwikwa n’umuriro.+ Amaraso yose azasigara azayasuke hasi, ahateretse igicaniro. 35  Ibinure byacyo byose azabikureho nk’uko bakuraho ibinure by’umwana w’intama watanzwe ngo ube igitambo gisangirwa, kandi umutambyi azabitwikire ku gicaniro hejuru y’ibitambo bitwikwa n’umuriro+ bitambirwa Yehova. Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, kugira ngo ababarirwe icyaha yakoze.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umutambyi wasutsweho amavuta.”
Cyangwa “kidafite inenge.”
Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Cyangwa “ahantu hadahumanye.”
Cyangwa “ivu ririmo ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga ririmo ibinure byavuye ku bitambo.
Cyangwa “idafite inenge.”