Abalewi 6:1-30

  • Ibindi birebana n’igitambo cyo gukuraho icyaha (1-7)

  • Amabwiriza arebana n’ibitambo (8-30)

    • Igitambo gitwikwa n’umuriro (8-13)

    • Ituro ry’ibinyampeke (14-23)

    • Igitambo cyo kubabarirwa ibyaha (24-30)

6  Nuko Yehova abwira Mose ati:  “Dore uko bizagenda umuntu nakora icyaha cyo guhemukira Yehova abeshya mugenzi we ku birebana n’ibyo yamubikije cyangwa ibyo yamuragije cyangwa ibyo yamwibye, cyangwa akamutwara utwe amuriganyije,  cyangwa akabona ikintu mugenzi we yari yabuze ariko ntavugishe ukuri, ndetse akarahira abeshya avuga ko muri ibyo byose ari umwere.  Nahamwa n’icyaha, azagarure ibyo yibye cyangwa ibyo yatwaye mugenzi we amuriganyije, cyangwa ibyo yabikijwe cyangwa ibyo yaragijwe cyangwa ibyo yabonye byari byarabuze,  cyangwa ikindi kintu cyose ashobora kuba yararahiriye abeshya. Azarihe ibingana n’ibyo bintu byose nta kibuzeho, kandi azongereho kimwe cya gatanu cy’agaciro kabyo. Umunsi yahamwe n’icyaha, azahite abiriha nyirabyo.  Azatange igitambo cyo gukuraho icyaha, azanire Yehova imfizi y’intama itagira inenge akuye mu mukumbi maze ayihe umutambyi. Izabe ifite agaciro k’igitambo cyo gukuraho icyaha.  Umutambyi azamutangire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha imbere ya Yehova, bityo ababarirwe ikintu cyose yaba yarakoze kigatuma abarwaho icyaha.”  Yehova akomeza kubwira Mose ati:  “Tegeka Aroni n’abahungu be uti: ‘Aya ni yo mategeko azakurikizwa mu gutamba igitambo gitwikwa n’umuriro: Igitambo gitwikwa n’umuriro kizajye kirara ku muriro wo ku gicaniro ijoro ryose kigeze mu gitondo, kandi umuriro wo ku gicaniro uzajye uhora waka. 10  Umutambyi azambare imyambaro ye akorana umurimo, yambare n’ikabutura. Hanyuma ayore ivu* ry’ibitambo bitwikwa n’umuriro byatwikiwe ku gicaniro, arishyire iruhande rw’igicaniro. 11  Azakuremo ya myambaro yambare indi, maze afate ivu arijyane inyuma y’inkambi ahantu habigenewe. 12  Umuriro wo ku gicaniro ujye uhora waka. Ntukigere uzima. Buri gitondo umutambyi ajye awushyiramo inkwi hanyuma azishyireho igitambo gitwikwa n’umuriro, kandi atwikireho ibinure by’igitambo gisangirwa. 13  Umuriro ujye uhora waka ku gicaniro. Ntukigere uzima. 14  “‘Aya ni yo mategeko azakurikizwa mu birebana n’ituro ry’ibinyampeke. Abahungu ba Aroni bajye bazanira Yehova iryo turo, imbere y’igicaniro. 15  Umwe muri bo azafate kuri iryo turo ry’ibinyampeke, afateho ifu inoze yuzuye urushyi, afate no ku mavuta yaturanywe na yo, afate n’umubavu wose waturanywe n’iryo turo, abitwikire ku gicaniro bibe ikimenyetso cy’uko Imana yemeye iryo turo ryose maze impumuro nziza yaryo ishimishe Yehova. 16  Ibizasigara kuri iryo turo bizaribwe na Aroni n’abahungu be. Bazabikoremo utugati tutarimo umusemburo, baturire ahera. Utwo tugati bazaturire mu rugo rw’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 17  Ntibazadukore turimo umusemburo. Ibyo ni byo nabageneye mu maturo atwikwa n’umuriro. Ni ibintu byera cyane, kimwe n’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo cyo gukuraho icyaha. 18  Umugabo wese ukomoka kuri Aroni azaturyeho. Ibyo ni byo nabageneye mwe n’abazabakomokaho, kugeza iteka ryose, ku bivanwa ku maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova. Ikintu cyose kizakoreshwa mu gutunganya ibyo bitambo kizaba ikintu cyera.’” 19  Yehova akomeza kubwira Mose ati: 20  “Iri ni ryo turo Aroni n’abahungu be bazaha Yehova ku munsi Aroni azasukwaho amavuta. Bazature ikiro* cy’ifu inoze kibe ituro ry’ibinyampeke. Bazature inusu mu gitondo, indi nusu bayiture ku mugoroba. 21  Iyo fu bazayivange n’amavuta bayiteke ku ipanu. Iryo turo uzarizane rivanze neza n’amavuta. Utwo tugati tw’ituro ry’ibinyampeke uzatuzane tumanyaguye, tube impumuro nziza ishimisha Yehova. 22  Umutambyi wo mu bahungu ba Aroni uzasukwaho amavuta akamusimbura, azadukore. Iryo ni itegeko rihoraho. Azadutwike, aduture Yehova tube ituro riturwa ryose uko ryakabaye. 23  Ituro ry’ibinyampeke ryose rigenewe umutambyi rijye riba ituro riturwa ryose uko ryakabaye. Ntirigomba kuribwa.” 24  Yehova yongera kubwira Mose ati: 25  “Bwira Aroni n’abahungu be uti: ‘Aya ni yo mategeko azakurikizwa mu gutamba igitambo cyo kubabarirwa ibyaha: Igitambo cyo kubabarirwa ibyaha kijye kibagirwa imbere ya Yehova, aho babagira igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni icyera cyane. 26  Umutambyi watambye icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ni we uzakiryaho. Azajye akirira ahera mu rugo rw’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 27  “‘Ibintu byose bazakoresha batunganya inyama zacyo bizahinduke ibyera, kandi nihagira umuntu utarukiriza amaraso yacyo ku myenda, iyo myenda yatarukiyeho amaraso, uzayimesere ahera. 28  Nibateka inyama zacyo mu nkono y’ibumba, iyo nkono bazayimene. Ariko nibaziteka mu isafuriya icuzwe mu muringa, bazayikube bayunyuguze n’amazi. 29  “‘Umugabo wese wo mu batambyi azakiryeho. Ni icyera cyane. 30  Ariko niba hari amaraso y’igitambo cyo kubabarirwa ibyaha yajyanywe ahera mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo umuntu ababarirwe, icyo gitambo ntikizaribwe; kizatwikwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ivu ririmo ibinure.” Ni ukuvuga, ivu ryabaga ririmo ibinure byavuye ku bitambo.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya cumi cya Efa.” Reba Umugereka wa B14.