Abalewi 9:1-24

  • Aroni atamba ibitambo (1-24)

9  Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n’abahungu be n’abayobozi b’Abisirayeli.  Abwira Aroni ati: “Fata ikimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, ufate n’imfizi y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, byombi bitagira inenge, ubizane imbere ya Yehova.  Kandi ubwire Abisirayeli uti: ‘Muzane isekurume y’ihene itagira inenge yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, muzane n’ikimasa kikiri gito n’isekurume y’intama ikiri nto byo gutamba ngo bibe igitambo gitwikwa n’umuriro, byombi bifite umwaka umwe kandi bitagira inenge.  Muzane n’ikimasa n’imfizi y’intama byo gutambira imbere ya Yehova ngo bibe ibitambo bisangirwa. Muzane n’ituro ry’ibinyampeke rivanze n’amavuta, kuko uyu munsi Yehova ari bubiyereke.’”  Nuko bazana imbere y’ihema ryo guhuriramo n’Imana ibyo Mose yari yabategetse. Abisirayeli bose bigira hafi bahagarara imbere ya Yehova.  Mose aravuga ati: “Ibi ni byo Yehova yategetse ko mukora kugira ngo Yehova abereke ikuzo rye.”  Mose abwira Aroni ati: “Jya ku gicaniro witambire igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro kugira ngo wowe n’abo mu muryango wawe mubabarirwe ibyaha. Mutangire n’abantu igitambo kugira ngo bababarirwe ibyaha* nk’uko Yehova yabitegetse.”  Aroni ahita yegera igicaniro abaga cya kimasa kikiri gito cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha bye.  Hanyuma abahungu ba Aroni bamuzanira amaraso yacyo, ayakozamo urutoki ayashyira ku mahembe y’igicaniro, asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse. 10  Afata ibinure n’impyiko n’ibinure byo ku mwijima by’icyo gitambo cyo kubabarirwa ibyaha, abitwikira ku gicaniro nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 11  Inyama zacyo n’uruhu rwacyo abitwikira inyuma y’inkambi. 12  Nanone Aroni abaga igitambo gitwikwa n’umuriro, abahungu be bamuzanira amaraso yacyo, ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro. 13  Bamuhereza icyo gitambo gitwikwa n’umuriro baciyemo ibice, bamuhereza n’umutwe wacyo abitwikira ku gicaniro. 14  Hanyuma yoza amara yacyo n’amaguru yacyo, abitwikira ku gicaniro hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro. 15  Azana igitambo cyo gutambira abantu: Afata isekurume y’ihene yo gutamba ngo ibe igitambo cyo kubabarira ibyaha by’abantu, arayibaga arayitamba ngo ibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha nk’uko yatambye igitambo cya mbere. 16  Nuko azana igitambo gitwikwa n’umuriro, agitamba akurikije amabwiriza yatanzwe. 17  Hanyuma azana ituro ry’ibinyampeke, afataho ibyuzuye urushyi abitwikira ku gicaniro, byiyongera ku gitambo gitwikwa n’umuriro cya mu gitondo. 18  Aroni abaga ikimasa n’imfizi y’intama byo gutambira abantu ngo bibe igitambo gisangirwa. Abahungu be bamuzanira amaraso yabyo ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro. 19  Naho ibinure by’icyo kimasa n’umurizo wuzuye ibinure w’iyo mfizi y’intama n’ibinure byo ku mara n’impyiko n’ibinure byo ku mwijima, 20  abahungu ba Aroni babigereka ku nyama zo mu gatuza zabyo, Aroni atwikira ibyo binure ku gicaniro. 21  Ariko inyama zo mu gatuza n’itako ry’iburyo by’ayo matungo, Aroni abizunguriza imbere ya Yehova biba ituro rizunguzwa nk’uko Mose yari yabitegetse. 22  Aroni arambura amaboko aha abantu umugisha, maze aramanuka ava aho yatambiye igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa. 23  Ibyo birangiye, Mose na Aroni binjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, hanyuma barasohoka baha abantu umugisha. Nuko Yehova yereka abantu bose ikuzo rye, 24  maze umuriro uturuka kuri Yehova utwika igitambo gitwikwa n’umuriro n’ibinure byari ku gicaniro. Abantu bose babibonye barasakuza cyane babitewe n’ibyishimo, bapfukama hasi bakoza imitwe ku butaka.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bibabere impongano.”