Ibaruwa yandikiwe Abaroma 1:1-32
1 Iyi ni ibaruwa yanditswe na Pawulo, umugaragu wa Kristo Yesu. Njyewe Pawulo nahawe inshingano yo kuba intumwa, kandi ndatoranywa kugira ngo ntangaze ubutumwa bwiza bw’Imana.+
2 Imana yatangaje mbere y’igihe ubwo butumwa bwiza mu Byanditswe byera ibinyujije ku bahanuzi bayo.
3 Ubwo butumwa bwiza buvuga ibyerekeye Umwana w’Imana ukomoka kuri Dawidi.+
4 Tuzi ko uwo ari Umwana w’Imana+ kubera ko Imana yakoresheje imbaraga z’umwuka wera ikamuzura.+ Uwo ni we Yesu Kristo Umwami wacu.
5 Binyuze kuri we Imana yatugaragarije ineza ihebuje.* Yesu yantoranyirije kuba intumwa,+ kugira ngo mfashe abantu bo mu bihugu byose+ bagire ukwizera, bumvire kandi bubahe izina rye.
6 Namwe muri bamwe muri abo bantu bahamagawe kugira ngo babe abigishwa ba Yesu Kristo.
7 Ndabandikiye mwebwe mwese Imana ikunda bari i Roma, mwatoranyirijwe kuba abera.
Mbifurije ineza ihebuje n’amahoro biva ku Mana, ari yo Papa wacu wo mu ijuru no ku Mwami wacu Yesu Kristo.
8 Mbere na mbere, iyo mbatekerejeho nshimira Imana binyuze kuri Yesu Kristo, kuko ukwizera kwanyu kuvugwa mu isi yose.
9 Nkorera Imana n’umutima wanjye wose, nkabwiriza ubutumwa bwiza bwerekeye Umwana wayo, kandi Imana izi neza ko mpora mbavuga mu masengesho yanjye.+
10 Nsenga Imana nyisaba ko nibishoboka kandi bikaba bihuje n’uko ishaka, nzaza kubasura.
11 Nifuza cyane kubabona, kugira ngo mbatere inkunga, murusheho kuba incuti z’Imana kandi mugire ukwizera gukomeye,
12 cyangwa se nanone habeho guterana inkunga,+ buri wese aterwe inkunga n’ukwizera k’undi, kwaba ukwanjye cyangwa ukwanyu.
13 Nanone bavandimwe, ndifuza ko mumenya ko hari inshuro nyinshi nashatse kuza iwanyu, ariko ntibinkundire. Nifuzaga kureba ibintu byiza mwagezeho mu murimo wo kubwiriza, kimwe n’uko mu bindi bihugu umurimo wo kubwiriza ugenda ugera kuri byinshi.
14 Mfite inshingano* yo kubwiriza abantu bose, baba Abagiriki n’abandi banyamahanga,* baba abanyabwenge n’abadafite ubumenyi bwinshi.
15 Ni yo mpamvu namwe muri i Roma,+ nifuza cyane kubatangariza ubutumwa bwiza.
16 Ubutumwa bwiza mbwiriza ntibuntera isoni.+ Ahubwo, ni uburyo bwiza cyane Imana ikoresha kugira ngo ikize abantu bose bagaragaza ukwizera,+ baba Abayahudi+ n’Abagiriki.+
17 Abantu bizera ubwo butumwa bwiza, bibonera ko Imana ikiranuka, kandi bakagira ukwizera gukomeye,+ nk’uko ibyanditswe bibivuga ngo: “Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.”+
18 Imana yo mu ijuru irakarira cyane+ abantu bose bakora ibibi n’abanyabyaha. Abantu nk’abo ni bo batuma ukuri kutamenyekana.+
19 Bazi neza ibyerekeye Imana, kandi Imana ubwayo ni yo yabibamenyesheje.+
20 Kuva isi yaremwa abantu bashobora gusobanukirwa imico yayo itaboneshwa amaso. Bashobora gusobanukirwa uko Imana iteye, binyuze mu kwitegereza ibyo yaremye.+ Ibyo byaremwe ni byo bigaragaza imbaraga z’Imana zihoraho+ kandi bikagaragaza ko iriho koko.+ Nta cyo rero bafite bakwireguza.
21 Nubwo bari bazi Imana ntibayihaye icyubahiro kiyikwiriye cyangwa ngo bayishimire. Ahubwo bakomeje gutekereza ibitagira umumaro, kandi kuba badafite ubumenyi bituma badasobanukirwa.+
22 Nubwo bavuga ko ari abanyabwenge, ibyo bakora bigaragaza ko nta bwenge bafite.
23 Aho guha icyubahiro Imana idashobora gupfa, usanga baha icyubahiro amashusho y’abantu bashobora gupfa kandi bagaha icyubahiro amashusho y’inyoni, ay’inyamaswa zigenda n’amaguru, n’ay’ibikururuka.+
24 Ni yo mpamvu Imana yabaretse, bagakora ibihuje n’ibyifuzo byo mu mitima yabo, bakishora mu bikorwa by’umwanda, kugira ngo bateshe agaciro imibiri yabo.
25 Bafashe ukuri kw’Imana bakugurana ikinyoma. Basenga ibyaremwe kandi bakabikorera umurimo wera, aho kuwukorera Umuremyi ukwiriye gusingizwa iteka ryose.*
26 Ni yo mpamvu Imana yabaretse bagatwarwa n’irari ry’ibitsina riteye isoni,+ kuko abagore babo bahinduye uburyo busanzwe imibiri yabo yaremewe gukoreshwa, bakayikoresha ibyo itaremewe.+
27 Nanone, abagabo baretse kugirira abagore ibyo imibiri yabo yaremewe,* ahubwo batwarwa n’irari ryinshi ryo kurarikirana. Bararikira abandi bagabo,+ bagakora ibiteye isoni maze mu mibiri yabo bakagerwaho n’ingaruka zikwiranye n’ibikorwa byabo bibi.+
28 Kubera ko batashatse kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana, ni cyo cyatumye ibareka, bakagira imitekerereze itemerwa n’Imana kandi bagakora ibintu bidakwiriye.+
29 Abo bantu bakora ibikorwa byose bibi,+ harimo ubugome, kwifuza+ no kugira nabi. Barangwa n’ishyari,+ ubwicanyi,+ ubushyamirane, kubeshya+ n’uburyarya.+ Nanone ni abanyamazimwe.
30 Barasebanya,+ bakanga Imana, bagashira isoni, bakishyira hejuru, bakirarira, bagahimba ibintu bibi, kandi ntibumvire ababyeyi.+
31 Nta kintu baba basobanukiwe,+ ntibubahiriza amasezerano, ntibakunda abagize imiryango yabo kandi ntibagira impuhwe.
32 Nubwo bazi neza ko Imana ivuga ko abantu bakora ibyo bintu baba bakwiriye kurimbuka,+ bakomeza kubikora, bagashyigikira n’ababikora.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ideni.”
^ Cyangwa “n’abatari Abagiriki.”
^ Umwandiko w’Ikigiriki wongeraho “Amen.” Iryo jambo Pawulo yarivuze agaragaza icyifuzo gikomeye yari afite cy’uko Imana yasingizwa iteka ryose.
^ Cyangwa “kugirana n’abagore babo imibonano mpuzabitsina isanzwe.”