Ibaruwa yandikiwe Abaroma 10:1-21

  • Uko umuntu yaba umukiranutsi (1-15)

    • Gutangaza ibyo wizera (10)

    • Gutabaza Yehova ukoresheje izina rye bihesha agakiza (13)

    • Kubona abantu babwiriza birashimisha (15)

  • Banze ubutumwa bwiza (16-21)

10  Bavandimwe, icyo mbifuriza akaba ari na cyo nsenga Imana nyisaba, ni uko Abisirayeli bakizwa.+  Ndahamya ko bafite ishyaka ryo gukorera Imana,+ ariko mu by’ukuri ntibasobanukiwe neza icyo Imana ishaka.  Kubera ko batazi ibyo Imana ibona ko bikwiriye,+ bakora ibyo bishakiye.+ Ibyo bituma batumvira amahame y’Imana agaragaza igikwiriye icyo ari cyo.+  Kristo ni we Amategeko arangiriraho.+ Ubu umuntu wese umwizera, Imana ibona ko ari umukiranutsi.+  Mose yasobanuye uko umuntu yaba umukiranutsi agendeye ku Mategeko agira ati: “Umuntu wese uyakurikiza azabeshwaho na yo.”+  Ariko ibyanditswe bivuga ibirebana no gukiranuka guturuka ku kwizera bigira biti: “Ntukavuge mu mutima+ wawe uti: ‘ni nde uzazamuka mu ijuru?’+ ari byo bisobanura kuzana Kristo ku isi,  cyangwa ngo uvuge uti: ‘ni nde uzamanuka ngo ajye mu nda y’isi?’+ ari byo bisobanura kuzura Kristo.”  Ariko se nanone ibyanditswe bivuga iki? Bigira biti: “Ijambo ry’Imana riri hafi yawe cyane. Riri mu kanwa kawe no ku mutima wawe.”+ Aho berekeza ku “ijambo” ryo kwizera, ari na ryo tubwiriza.  Niba utangariza mu ruhame n’umunwa wawe, ko Yesu ari Umwami,+ kandi ukaba wizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye, uzakizwa nta kabuza. 10  Ibyo biterwa n’uko umutima ari wo utuma umuntu yizera maze akaba umukiranutsi, ariko umunwa akaba ari wo akoresha atangaza ibyo yizera,+ bikamuhesha agakiza. 11  Nanone kandi ibyanditswe bigira biti: “Nta muntu n’umwe umwizera uzakorwa n’isoni.”*+ 12  Nta tandukaniro riri hagati y’Umuyahudi n’Umugiriki,+ kubera ko Umwami udutegeka twese ari umwe. Agaragaza ubuntu, agafasha abantu bose basenga Imana bayisaba ko ibatabara. 13  “Umuntu wese utabaza Yehova* akoresheje izina rye azakizwa.”+ 14  Ariko se, bazasenga Imana bate kandi batarayizeye? Bazayizera bate batarigeze bumva ibyayo? None se babyumva bate hatagize ubabwiriza? 15  Kandi se bazabwiriza bate nta wabatumye?+ Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Mbega ukuntu bishimisha kubona abantu baje* kubwiriza ubutumwa bwiza!”+ 16  Ariko kandi, bose si ko bumviye ubutumwa bwiza, kuko Yesaya yavuze ati: “Yehova, ni nde wizeye ibyo twavuze?”*+ 17  Ubwo rero umuntu agira ukwizera bitewe n’ibyo yumvise.+ Kandi ntiyagira icyo yumva nta wavuze ibya Kristo. 18  Icyakora ndabaza ibihereranye n’Abisirayeli. Ese koko ubutumwa bwiza bwabagezeho? Cyane rwose! Ndetse ibyanditswe bigira biti: “Ubuhamya bwageze hirya no hino ku isi kandi ubutumwa bugera ku mpera y’isi yose ituwe.”+ 19  Nanone ariko ndabaza niba Abisirayeli batarasobanukiwe. Ku bijyanye n’ibyo,+ Mose yaravuze ati: “Nzabatera kugirira ishyari abantu badafite icyo bamaze. Nzabarakaza nkoresheje abantu batagira ubwenge.”+ 20  Ndetse Yesaya yageze n’ubwo avuga adaciye ku ruhande kandi afite ubutwari bwinshi ati: “Abataranshatse ni bo bambonye,+ kandi abatarabaririje ibyanjye ni bo bamenye.”+ 21  Nanone yerekeje ku Bisirayeli aravuga ati: “Buri munsi ningingaga abantu batumvira kandi bigomeka kugira ngo bangarukire.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “uzumva atengushywe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibirenge by’abaje kubwiriza.”
Cyangwa “ibyo yatwumvanye.”