Ibaruwa yandikiwe Abaroma 11:1-36

  • Abisirayeli ntibaguye burundu (1-16)

  • Urugero rw’igiti cy’umwelayo (17-32)

  • Ubwenge bw’Imana ni bwinshi cyane (33-36)

11  Ariko noneho ndabaza nti: “Ese Imana yaba yaranze abantu bayo?”+ Oya rwose! Nanjye ndi Umwisirayeli. Nkomoka kuri Aburahamu, mu muryango wa Benyamini.  Imana ntiyanze abantu bayo, ni ukuvuga abo yabanje gutoranya.+ Ese ntimuzi icyo ibyanditswe bivuga byerekeza kuri Eliya, igihe yingingaga Imana ayiregera Abisirayeli?  Yaravuze ati: “Yehova,* bishe abahanuzi bawe n’ibicaniro byawe barabisenya. Ni njye njyenyine usigaye kandi nanjye barashaka kunyica.”+  Ariko se Imana yamushubije iki? Yaramubwiye iti: “Ndacyafite abantu 7.000 batigeze basenga Bayali.”+  Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Hari abantu bake batoranyijwe+ kubera ineza ihebuje y’Imana.*  Ubwo rero niba gutoranywa bishingira ku neza ihebuje y’Imana,+ ntibishatse kuvuga ko twabikoreye.+ Bitabaye ibyo, iyo neza ihebuje y’Imana ntabwo yaba ari yo.  None se tubivugeho iki? Abisirayeli ntibabonye icyo bashakaga. Ahubwo bake batoranyijwe ni bo bakibonye.+ Abandi basigaye banze kumva.+  Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Imana yabashyize mu bitotsi byinshi cyane+ kugira ngo amaso yabo atareba n’amatwi yabo atumva, nk’uko bimeze n’uyu munsi.”+  Nanone Dawidi yaravuze ati: “Ibirori byabo bibabere umutego n’ibisitaza maze bagwe kandi bahanwe. 10  Amaso yabo ahume ntakomeze kureba, kandi bajye bahora bahetamye umugongo.”+ 11  Ariko none ndi kubaza nti: “Ese Abayahudi barasitaye maze baragwa burundu?” Oya si ko byagenze! Ahubwo gusitara kwabo kwatumye abantu bo mu bindi bihugu babona agakiza, kandi ibyo byatumye Abayahudi babagirira ishyari.+ 12  Niba gusitara kwabo no kugabanuka kwabo byaratumye abanyamahanga babona imigisha,+ nta gushidikanya ko umubare wabo niwuzura, imigisha izaba myinshi kurushaho! 13  Ubu noneho ndabwira mwebwe abanyamahanga. Mu by’ukuri ndi intumwa ku banyamahanga+ kandi umurimo nkorera Imana, mbona ko ari uw’agaciro kenshi.+ 14  Nanone niringira ko wenda nshobora gutuma Abayahudi bagenzi banjye bagirira ishyari abanyamahanga, bityo ngashobora gukiza bamwe muri bo. 15  Kuba Imana yarabaretse,+ byatumye bamwe mu banyamahanga baba incuti zayo. Ubwo rero Imana iramutse yemeye bamwe mu Bayahudi bashaka kuyigarukira, byaba bimeze nk’aho ibazuye. 16  Urugero, niba igice cy’igipondo gitanzwe ngo kibe ituro ry’ibyeze mbere ari icyera, biba bisobanuye ko igipondo cyose ari icyera. Nanone niba umuzi w’igiti ari uwera biba bisobanuye ko n’amashami ari ayera. 17  Icyakora Imana yavanye amwe mu mashami ku giti cyiza cy’umwelayo, hanyuma aba ari mwe iteraho, muba ayandi mashami nubwo mwari umwelayo wo mu gasozi. Ubwo rero namwe mutungwa n’ibivuye mu mizi y’igiti cy’umwelayo nyakuri. 18  Ariko ntimukumve ko murusha agaciro* ayo mashami yandi. Nimujya mwumva muyarusha agaciro,*+ mujye mwibuka ko atari mwe umuzi uteyeho, ahubwo ko ari mwe muteye ku muzi. 19  Ubwo rero, mushobora kuzavuga muti: “Amashami yakuwe ku giti kugira ngo duterweho.”+ 20  Ibyo ni ukuri rwose! Bo babuze ukwizera,+ maze bakurwa kuri icyo giti, ariko mwebwe mwagize ukwizera+ maze muterwaho. Ubwo rero ntimukirate, ahubwo mujye mutinya Imana, 21  kuko niba itarihanganiye amashami y’umwimerere, namwe nimukora nk’ibyo bakoze ntizabihanganira. 22  Ibyo rero bigaragaza ko Imana irangwa n’ineza+ ariko nanone ikaba itihanganira ibibi.+ Ntiyihanganiye ababuze ukwizera, bagereranywa na ya mashami yakuwe ku giti. Ariko mwe yabagaragarije ineza kandi izakomeza kubikora nimukomeza kwitwara neza. Bitabaye ibyo namwe mwazavanwa ku giti. 23  Nanone Abayahudi nibagaragaza ukwizera bazongera baterwe ku giti,+ kuko Imana ifite ubushobozi bwo kongera kubateraho. 24  Dore mwebwe mwaciwe ku mwelayo wo mu gasozi, maze nubwo bidasanzwe muterwa ku mwelayo nyakuri. Ubwo se murumva bitazoroha kurushaho ko amashami yahoze ku mwelayo nyakuri yongera guterwaho? 25  Ariko rero bavandimwe, ndashaka ko musobanukirwa iri banga ryera+ kugira ngo mudatekereza ko muri abanyabwenge. Bamwe mu Bisirayeli banze kumva, kugeza igihe umubare w’abanyamahanga wuzuriye, 26  kandi uko ni ko Imana yakijije Isirayeli.+ Ibyo ni na ko byanditswe ngo: “Umukiza azaturuka i Siyoni,+ akure Yakobo* mu bikorwa byo kutubaha Imana. 27  Iryo ni ryo sezerano nzagirana na bo+ igihe nzaba ndi kubababarira ibyaha byabo.”+ 28  Ni iby’ukuri ko bamwe muri abo Bayahudi banze ubutumwa bwiza, kandi ibyo ni mwe byagiriye akamaro. Ariko Abayahudi ni bo Imana yari yaratoranyije kandi irabakunda ibigiriye ba sekuruza.+ 29  Imana ntizigera yicuza imigisha yahaye Abayahudi kandi ntizigera yicuza ko yabatoranyije, 30  kuko namwe mutumviraga Imana,+ ariko ubu mukaba mwaragiriwe imbabazi+ bitewe no kutumvira kw’Abayahudi.+ 31  Ubu ni bo babaye abatumvira, nyamara mwebwe Imana yabagiriye imbabazi. Icyakora na bo bashobora kuzazigirirwa, nk’uko namwe mwazigiriwe. 32  Ibyo biterwa n’uko abantu bose batumvira,+ kandi Imana yemeye ko bikomeza kugenda bityo kugira ngo ibone uko igirira imbabazi abantu bose.+ 33  Rwose imigisha Imana itanga ni myinshi, kandi ubwenge bwayo n’ubumenyi ifite na byo ni byinshi cyane! Imanza ica zirarenze kandi n’ibyo ikora biragoye kubisobanukirwa. 34  None se “ni nde wamenye ibyo Yehova atekereza, kandi se ni nde ushobora kumugira inama?”+ 35  Cyangwa se “ni nde wabanje kugira icyo amuha, kugira ngo bibe ngombwa ko amwishyura?”+ 36  Ni we waremye ibintu byose. Ni we ubibeshaho kandi byose biriho bitewe n’ubushake bwe. Nahabwe ikuzo iteka ryose. Amen.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa bw’Imana.”
Cyangwa “mushaka kuyirataho.”
Cyangwa “ntimukirate kuri ayo mashami.”
Byerekeza kuri Isirayeli.
Cyangwa “bibe bityo.”