Ibaruwa yandikiwe Abaroma 12:1-21

  • Mutange imibiri yanyu ibe nk’igitambo kizima (1, 2)

  • Dufite impano nyinshi ariko twese tugize umubiri umwe (3-8)

  • Inama zirebana n’uko Abakristo b’ukuri bakwiriye kubaho (9-21)

12  Nuko rero bavandimwe, kubera ko Imana yabagaragarije impuhwe, ndabinginze ngo mutange imibiri yanyu+ ibe nk’igitambo kizima, cyera+ kandi cyemerwa n’Imana. Nanone mujye mukoresha ubushobozi bwanyu bwo gutekereza mu gihe muyikorera umurimo wera.+  Nimureke kwigana abantu bo muri iyi si. Ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose,+ kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza+ ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.  Nshingiye ku neza ihebuje* Imana yangiriye, ndasaba buri wese muri mwe, ko atagomba kwitekerezaho mu buryo burenze urugero.+ Ahubwo buri wese ajye agaragaza ko afite imitekerereze myiza ihuje n’ukwizera Imana yamuhaye.+  Urugero, umubiri ugira ingingo nyinshi,+ ariko ingingo zawo zose ntizikore ibintu bimwe.  Mu buryo nk’ubwo, nubwo turi benshi, natwe turi umubiri umwe kandi twunze ubumwe na Kristo. Icyakora buri wese yunganira mugenzi we nk’uko ingingo z’umubiri zunganirana.+  Twese dufite impano zitandukanye bitewe n’ineza ihebuje Imana yatugaragarije.+ Ubwo rero, niba twarahawe impano yo guhanura, tujye duhanura dukurikije ukwizera dufite.  Niba dufite impano yo gufasha abandi, tujye dukora uko dushoboye tubafashe. Niba dufite impano yo kwigisha, tujye twigisha neza.+  Nanone niba dufite impano yo gutera abandi inkunga,+ tujye dukomeza tubatere inkunga. Niba dufite impano yo gutanga, tujye dutanga tubigiranye ubuntu.+ Niba dufite inshingano yo kuyobora, tujye tubikora tubishyizeho umutima.+ Kandi niba tugira impuhwe, tujye dukomeza tuzigaragaze tunezerewe.+  Mujye mugaragaza urukundo ruzira uburyarya.+ Mujye mwanga cyane ibibi,+ ahubwo muhatanire gukora ibyiza. 10  Mujye mugaragarizanya urukundo rwa kivandimwe, kandi mwite ku bandi mubikuye ku mutima. Nanone mujye muharanira kubaha abandi.*+ 11  Ntimukabe abanebwe mu byo mukora.+ Ahubwo mujye muba abanyamwete.+ Mujye mureka umwuka wera ubongerere imbaraga. Nanone, mujye mukorera Yehova* n’umutima wanyu wose.+ 12  Mujye mushimishwa cyane n’ibyiringiro mufite, mwihanganire ibibazo+ kandi musenge ubudacogora.+ 13  Mujye mufasha abagaragu b’Imana mukurikije ibyo bakeneye,+ mugire n’umuco wo kwakira abashyitsi.+ 14  Mukomeze gusabira umugisha ababatoteza.+ Mujye mubasabira umugisha aho kubifuriza ibibi.+ 15  Mujye mwishimana n’abishimye kandi mubabarane n’abababaye. 16  Mujye muhangayikira abandi nk’uko namwe muhangayikishwa n’ibibazo byanyu. Ntimukishyire hejuru,* ahubwo mujye mwiyoroshya.+ Nanone ntimukibwire ko murusha abandi ubwenge.+ 17  Nihagira umuntu ubakorera ibintu bibi, ntimukabimwishyure.*+ Mujye mukora ibintu byiza ku buryo ababibona bose babona ko ari byiza. 18  Niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose.+ 19  Bavandimwe nkunda, ntimukishyure abantu ibibi babakoreye. Ahubwo mujye mureka Imana ibe ari yo igaragariza umujinya uwakoze nabi,+ kuko handitswe ngo: “Yehova aravuze ati: ‘ni njye uhana abantu kandi nkabishyura ibibi bakoze.’”+ 20  Ahubwo “umwanzi wawe nasonza ujye umuha ibyokurya, nagira inyota umuhe icyo kunywa. Nubigenza utyo, bishobora kumukora ku mutima bigatuma ahinduka akaba umuntu mwiza.”*+ 21  Ntimukemere ko ikibi kibatsinda. Ahubwo mujye mukomeza kurwanya ikibi mukora ibikorwa byiza.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “mujye mufata iya mbere mwubahe abandi.”
Cyangwa “ntimugahoze ibitekerezo ku bintu bihanitse.”
Cyangwa “ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nubigenza utyo uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe.”