Ibaruwa yandikiwe Abaroma 13:1-14

  • Kubaha abategetsi (1-7)

    • Kwishyura imisoro (6, 7)

  • Umuntu ufite urukundo aba akoze ibyo Amategeko asaba (8-10)

  • Mumere nk’abagenda ku manywa (11-14)

13  Umuntu wese ajye yumvira abategetsi,+ kuko nta butegetsi bwabaho Imana itabyemeye.+ Abategetsi bayobora mu nzego zitandukanye, bariho kuko Imana yabyemeye.+  Ni yo mpamvu umuntu wese urwanyije ubutegetsi, aba arwanyije Imana, kandi abantu bose babikora bazahanwa.  Abategetsi ni abo gutinywa. Ariko ntibatinywa n’abakora ibyiza, ahubwo batinywa n’abakora ibibi.+ Ubwo rero niba ushaka kudatinya abategetsi, ujye ukomeza gukora ibyiza,+ na bo bazabigushimira,  kuko Imana ibakoresha kugira ngo umererwe neza. Icyakora niba ukora ibibi, ujye ubatinya kuko bahawe uburenganzira n’ububasha bwo guhana abakora ibibi. Imana irabakoresha kugira ngo bahane abakora ibibi.  Ubwo rero mujye mubumvira, mutabitewe gusa no gutinya uburakari, ahubwo nanone mubitewe n’uko mushaka kugira umutimanama ukeye.+  Nanone iyo ni yo mpamvu ituma mwishyura imisoro, kuko abo bategetsi Imana ibakoresha kugira ngo bafashe abaturage, kandi bahora babikora.  Mujye muha abantu bose ibibakwiriye. Abasaba imisoro,+ mujye muyibaha, usaba gutinywa, mujye mumutinya,+ n’usaba icyubahiro+ mujye mukimuha.  Ntimukagire umuntu mubamo ideni iryo ari ryo ryose. Ahubwo icyo musabwa ni ugukundana,+ kuko umuntu wese ukunda mugenzi we aba akoze ibyo amategeko asaba.+  Amategeko aravuga ngo: “Ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ kandi ntukifuze+ ikintu icyo ari cyo cyose cya mugenzi wawe.” Ayo mategeko hamwe n’andi ayo ari yo yose, akubiye muri aya magambo avuga ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 10  Umuntu ufite urukundo ntagirira abandi nabi.+ Ubwo rero, umuntu ukunda abandi, aba yakoze ibyo Amategeko asaba.+ 11  Ibyo nanone mujye mubikora bitewe n’uko muzi igihe turimo. Dore igihe kirageze kugira ngo mukanguke muve mu bitotsi,+ kandi ubu turi hafi gukizwa kurusha uko byari bimeze igihe twizeraga. 12  Ijoro rigeze kure kandi burenda gucya. Nimureke ibikorwa byose bikorerwa mu mwijima,+ ahubwo mutware intwaro z’umucyo.+ 13  Nimureke tujye twitwara neza,+ tumere nk’abagenda ku manywa. Tujye twirinda ibirori birimo urusaku rukabije, twirinde ubusinzi, twirinde ubusambanyi, imyifatire iteye isoni,*+ amakimbirane n’ishyari.+ 14  Ahubwo mujye mukurikiza urugero Umwami wacu Yesu Kristo+ yadusigiye, kandi ntimugateganye iby’igihe kizaza mubitewe n’ibyifuzo bishingiye ku bwikunde.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibikorwa biteye isoni.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imyifatire iteye isoni.”