Ibaruwa yandikiwe Abaroma 14:1-23

  • Ntimugacire abandi imanza (1-12)

  • Ntimugatume abandi babura ukwizera (13-18)

  • Muharanire kunga ubumwe n’amahoro (19-23)

14  Mujye mwakira umuntu udafite ukwizera gukomeye,+ kandi ntimugacire urubanza abo mutabona ibintu kimwe.  Iyo umuntu afite ukwizera gukomeye, aba arya ibintu byose. Ariko umuntu udafite ukwizera gukomeye, we ahitamo kwirira imboga gusa.  Umuntu urya ibintu byose, ntaba agomba gusuzugura umuntu utarya ibintu byose, kandi n’umuntu utarya ibintu byose, ntaba agomba gucira urubanza umuntu urya ibintu byose,+ kuko uwo muntu urya ibintu byose na we Imana iba imwemera.  None se, uri nde wowe ucira urubanza umugaragu w’undi muntu?+ Shebuja ni we wemeza niba yakoze ibyiza cyangwa niba yakosheje.+ Mu by’ukuri na we Yehova* aramufasha kandi akabona ko ari umuntu ukwiriye.  Bamwe baba babona ko umunsi umwe ufite agaciro kuruta indi yose.+ Abandi bo bakabona ko iminsi yose ingana.+ Buri wese ajye yemera adashidikanya uko abona ibintu.  Abantu babona ko umunsi umwe aba ari uw’ingenzi kurusha indi, babikora bagamije guhesha Yehova icyubahiro. Nanone abantu barya ibyokurya byose, babikora kugira ngo baheshe Yehova icyubahiro, kubera ko babanza kumushimira ko yabahaye ibyokurya.+ Abatarya ibyokurya byose na bo bahesha Yehova icyubahiro, kandi baramushimira.+  Mu by’ukuri, nta muntu n’umwe muri twe ubaho kugira ngo yiheshe icyubahiro,+ kandi nta n’umwe upfa kugira ngo yiheshe icyubahiro,  kuko niba turiho, turiho kugira ngo duheshe Yehova icyubahiro,+ kandi niba dupfa, dupfa kugira ngo duheshe Yehova icyubahiro. Kubera iyo mpamvu rero, niba turiho cyangwa niba dupfa, turi aba Yehova.+  Icyo ni cyo cyatumye Kristo apfa kandi akongera kuba muzima, kugira ngo agire ububasha ku bantu bapfuye no ku bariho.+ 10  Ariko se kuki ucira urubanza umuvandimwe wawe?+ Cyangwa se nanone, kuki usuzugura umuvandimwe wawe? Twese Imana ni yo izaducira urubanza,+ 11  kuko byanditswe ngo: “Yehova aravuze ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye+ ko abantu bose bazamfukamira, kandi abantu bose bazemera ko ndi Imana.’”+ 12  Nuko rero, buri wese muri twe Imana izamubaza ibyo yakoze.+ 13  Ubwo rero, ntitugakomeze gucirana imanza.+ Ahubwo twiyemeze kudakora ikintu cyatuma umuvandimwe wacu abura ukwizera cyangwa kigatuma acika intege.+ 14  Njyewe umwigishwa w’Umwami Yesu, nzi neza ko mu byo turya nta kintu kiba cyanduye.+ Ahubwo iyo umuntu atekereza ko ikintu cyanduye, iyo akiriye aba akoze nabi. 15  Niba umuvandimwe wawe ababaye bitewe n’ibyo urya, ntuba umugaragarije urukundo.+ Ntugatume umuvandimwe wawe abura ukwizera* bitewe n’ibyo urya, kuko uwo na we Kristo yamupfiriye.+ 16  Ubwo rero, ntimugatume ibyiza mukora bivugwa nabi. 17  Kugira ngo umuntu azabone Ubwami bw’Imana ntibiterwa n’ibyo arya cyangwa ibyo anywa.+ Ahubwo icyo asabwa ni ugukiranuka, kurangwa n’amahoro, ibyishimo, kandi akagira umwuka wera. 18  Umugaragu wa Kristo ufite iyo mico, Imana iramwemera n’abantu bakamwemera. 19  Ubwo rero, tujye dukora ikintu cyose gihesha amahoro+ kandi duterane inkunga.+ 20  Reka gusenya umurimo w’Imana bitewe n’ibyokurya.+ Mu by’ukuri, ibyokurya byose biremewe, ariko si byiza* kugira icyo urya niba kiri butume mugenzi wawe acika intege.+ 21  Ibyiza ni ukutarya inyama cyangwa kutanywa divayi cyangwa kwirinda ikindi kintu icyo ari cyo cyose, gishobora gutuma umuvandimwe wawe acika intege.+ 22  Ukwizera ufite ku birebana n’ibyo, kujye kumenywa n’Imana yonyine. Uzagira ibyishimo nuticira urubanza bitewe n’uko wakoze ibyo ubona ko bikwiriye. 23  Ariko niba umuntu ashidikanya ku birebana n’ibyo arya, aramutse abiriye yaba akoze nabi, kuko aba atazi neza ko ibyo akoze bikwiriye.* Mu by’ukuri ikintu cyose umuntu akoze adafite ukwizera kiba ari icyaha.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “arimbuka.”
Cyangwa “biteje akaga.”
Cyangwa “kuko aba adafite ukwizera.”