Ibaruwa yandikiwe Abaroma 15:1-33

  • Mujye mwakira abandi nk’uko Kristo yatwakiriye (1-13)

  • Pawulo ni umukozi ukorera abantu bo mu bindi bihugu (14-21)

  • Ingendo Pawulo yateganyaga gukora (22-33)

15  Nuko rero, twebwe abafite ukwizera gukomeye, tugomba kwihanganira abadafite ukwizera gukomeye+ kandi ntitwinezeze.+  Buri wese muri twe agomba gukora uko ashoboye agashimisha mugenzi we, kandi akamukorera ibyiza kugira ngo amutere inkunga.+  Na Kristo ubwe ntabwo yigeze yinezeza.+ Ahubwo ibyamubayeho bihuje n’ibivugwa mu byanditswe, bigira biti: “Ibitutsi bagututse nanjye ni byo bantutse.”+  Ibintu byose byanditswe kera, byandikiwe kutwigisha.+ Ibyo Byanditswe Byera biraduhumuriza, kandi bikadufasha kwihangana+ bityo tukagira ibyiringiro.+  Nsenga Imana nyisaba ko yabafasha kwihangana, ikabaha ihumure kandi ikabafasha kugira imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite.  Ibyo bizatuma mwunga ubumwe,+ kugira ngo musingize Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo.  Nuko rero, buri wese ajye yakira mugenzi we*+ abyishimiye, nk’uko Kristo na we yatwakiriye abyishimiye.+ Ibyo ni byo bizatuma Imana ihabwa icyubahiro.  Ndababwira ko mu by’ukuri Kristo yaje gukorera Abayahudi,+ kugira ngo agaragaze ko Imana ari iy’ukuri, kandi ashimangire amasezerano Imana yagiranye na ba sekuruza.+  Ibyo byabayeho kugira ngo abantu bo mu bihugu bitandukanye baheshe Imana icyubahiro kubera imbabazi zayo.+ Ibyo binahuje n’icyo ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Nzagusingiza ndi mu bantu bo mu bihugu byinshi, kandi nzakuririmbira nsingiza izina ryawe.”+ 10  Birongera bikagira biti: “Mwa bantu bo mu bihugu mwe, nimwishimane n’abantu be.”+ 11  Nanone bigira biti: “Mwa bantu bo ku isi mwe nimusingize Yehova.* Bantu mwese nimumusingize.”+ 12  Yesaya na we yaravuze ati: “Mu muryango wa Yesayi+ hazava umuntu uzategeka abantu bo mu bihugu byinshi+ kandi abantu bazamutegereza babyishimiye kugira ngo abakorere ibyiza.”+ 13  Imana itanga ibyiringiro ibahe ibyishimo byinshi n’amahoro, bitewe n’uko muyiringira, kugira ngo ibyiringiro byanyu bibe byinshi cyane kandi muhabwe imbaraga nyinshi z’umwuka wera.+ 14  Bavandimwe, nizeye ntashidikanya ko muhora mwiteguye gukorera abandi ibikorwa byiza, mukaba mufite ubumenyi, kandi buri wese akaba ashobora kugira mugenzi we inama.* 15  Ariko kandi, mbandikiye mvuga ingingo zimwe na zimwe ntaca ku ruhande, mbese nk’aho nongeye kubibutsa, kubera ko Imana yangaragarije ineza yayo ihebuje.* 16  Ndi umukozi wa Kristo Yesu ukorera abantu bo mu bindi bihugu.+ Nkorana umwete umurimo wo gutangaza ubutumwa bwiza bw’Imana,+ kugira ngo n’abantu bo muri ibyo bihugu babe nk’ituro rishimisha Imana, kandi ryejejwe binyuze ku mwuka wera. 17  Ubwo rero, nishimira ko ndi umwigishwa wa Kristo Yesu kandi nkaba nkora umurimo w’Imana. 18  Sinzavuga ibirebana n’ibintu njye ubwanjye nakoze, ahubwo nzajya mvuga ibyo Kristo yakoze binyuze kuri njye, kugira ngo abantu bo mu bindi bihugu bumvire biturutse ku magambo yanjye n’ibikorwa byanjye. 19  Abo bantu bumviye bitewe n’ibimenyetso bikomeye ndetse n’ibitangaza+ Imana yakoze ikoresheje umwuka wera. Ni yo mpamvu nabwirije ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo mbyitondeye, uhereye i Yerusalemu kugera no mu karere kose ka Iluriko.+ 20  Mu by’ukuri, nirinze kubwiriza ubutumwa bwiza abantu basanzwe bazi ibyerekeye Kristo kugira ngo ntabwiriza aho abandi babwirije. 21  Ibyo ni na byo ibyanditswe bivuga bigira biti: “Abatarigeze babwirwa ibye bazamumenya, kandi abatarigeze bumva ibye bazabisobanukirwa.”+ 22  Ni na yo mpamvu nagiye nshaka kuza iwanyu inshuro nyinshi, ariko ngahura n’ibimbuza. 23  Ariko ubu muri utwo turere twose nta na kamwe ntarabwirizamo, kandi maze imyaka myinshi nifuza kuza iwanyu kubasura. 24  Ubwo rero igihe nzaba ngiye muri Esipanye, nizeye ko nzababona. Nzabanza marane namwe igihe, urukumbuzi rushire kandi nizeye ko muzamperekeza ubwo nzaba ngiye muri Esipanye. 25  Ariko ubu, mbanje kujya i Yerusalemu gufasha abavandimwe.*+ 26  Abavandimwe b’i Makedoniya n’abo muri Akaya, bishimiye gutanga imfashanyo zo guha abavandimwe b’i Yerusalemu bakennye.+ 27  Mu by’ukuri, abo bavandimwe babikoze babyishimiye kubera ko bumvaga ari nkaho babafitiye ideni. Abavandimwe b’i Yerusalemu ni bo bari barababwiye ibyerekeye Imana. Ubwo rero, abo bavandimwe na bo bumvaga bagomba gufasha abo bavandimwe b’i Yerusalemu bakoresheje ubutunzi bwabo.+ 28  Ubwo nimara guha imfashanyo abo bavandimwe, nzabanyuraho ngiye muri Esipanye. 29  Nanone kandi, nzi ko ninza iwanyu, nzabazanira imigisha myinshi ituruka kuri Kristo. 30  None rero bavandimwe, ndabinginga binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo no ku rukundo ruturuka ku mwuka wera, ngo mufatanye nanjye gusenga mushyizeho umwete munsabira ku Mana.+ 31  Munsengere kugira ngo nzarokoke+ abantu batizera Yesu bari i Yudaya, kandi imfashanyo nshyiriye abagaragu b’Imana bari i Yerusalemu zizakirwe neza.+ 32  Imana nibishaka nzaza iwanyu mfite ibyishimo byinshi kandi duterane inkunga. 33  Imana itanga amahoro ibane namwe mwese.+ Amen.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “buri wese ajye yemera mugenzi we.”
Cyangwa “kwigisha mugenzi we.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abera.”
Cyangwa “bibe bityo.”