Ibaruwa yandikiwe Abaroma 16:1-27

  • Pawulo asaba ko Foyibe yakirwa neza nk’umubwiriza (1, 2)

  • Asuhuza Abakristo b’i Roma (3-16)

  • Atanga umuburo wo kwirinda amacakubiri (17-20)

  • Intashyo ziturutse kuri bagenzi ba Pawulo (21-24)

  • Ibanga ryera ryaramenyekanye (25-27)

16  Bavandimwe, ndabasaba ngo mwakire neza mushiki wacu Foyibe, ukorera umurimo mu itorero ry’i Kenkireya.+  Rwose mumwakire neza nk’uko abagaragu b’Imana bakwiriye kwakirwa. Muzamuhe ibyo azakenera byose,+ kubera ko yavuganiye abantu benshi, ndetse nanjye ubwanjye ndimo.  Munsuhurize Purisikila na Akwila,+ bagenzi banjye twakoranye umurimo wa Kristo Yesu.  Bari biteguye gupfa mu mwanya wanjye.+ Si njye njyenyine ubashima, ahubwo n’amatorero yose agizwe n’abantu batari Abayahudi arabashima.  Munsuhurize n’abagize itorero bateranira mu nzu yabo.+ Munsuhurize incuti nkunda ari yo Epinete, ari na we wabanjirije abandi bo muri Aziya kuba umwigishwa wa Kristo.  Munsuhurize Mariya wabakoreye ibintu byinshi.  Munsuhurize na Andironiko na Yuniya, bene wacu+ kandi tukaba twarafunganywe. Ni abagabo bavugwa neza n’intumwa, kandi bamaze igihe kirekire ari abigishwa ba Kristo kurusha icyo maze.  Munsuhurize incuti yanjye Ampuliyato, uwo nkunda na we akaba ari umwigishwa w’Umwami.  Munsuhurize mugenzi wanjye Iribe, dukorana umurimo wa Kristo, munsuhurize n’incuti yanjye nkunda Sitaki. 10  Munsuhurize Apele, umukozi wemewe wa Kristo. Munsuhurize n’abantu bo kwa Arisitobulo. 11  Munsuhurize mwene wacu Herodiyoni, munsuhurize n’abo kwa Narisisi bizera Umwami. 12  Munsuhurize Tirifayina na Tirifoza, bakaba ari abagore bakorana umwete umurimo w’Umwami. Munsuhurize incuti yacu Perusi, kuko na we yakoze byinshi mu murimo w’Umwami. 13  Munsuhurize Rufo umukozi uhebuje w’Umwami, munsuhurize na mama we, nanjye akaba yarambereye nka mama. 14  Munsuhurize Asinkirito, Fulegoni, Herume, Patiroba, Heruma n’abavandimwe bari kumwe na bo. 15  Munsuhurize Filologo na Yuliya, Neru na mushiki we, na Olumpa hamwe n’abigishwa ba Kristo bari kumwe na bo. 16  Muramukanye kandi muhoberane* mufite ibyishimo. Abantu bo matorero yose ya Kristo barabasuhuza. 17  Bavandimwe, ndabinginga ngo mujye mumenya abateza amacakubiri n’abaca abandi intege bigisha inyigisho zitandukanye n’izo mwigishijwe, kandi mubirinde.+ 18  Abantu bameze batyo si abagaragu ba Kristo, ahubwo bayoborwa n’ibyifuzo* byabo. Bakoresha akarimi keza n’amagambo ashyeshyenga kugira ngo bashuke abantu batagira uburyarya. 19  Abantu bose bazi ko mwumvira kandi nanjye biranshimisha. Nifuza ko mwagira ubwenge, mugakora ibyiza, mukaba inyangamugayo kandi mukirinda ibibi.+ 20  Vuba aha, Imana itanga amahoro igiye kumenagurira Satani+ munsi y’ibirenge byanyu. Umwami wacu Yesu nakomeze abagaragarize ineza ye ihebuje.* 21  Timoteyo dukorana umurimo arabasuhuza. Bene wacu+ ari bo Lukiyosi, Yasoni na Sosipateri na bo barabasuhuza. 22  Nanjye Terutiyo umwigishwa w’Umwami, akaba ari nanjye wanditse iyi baruwa ndabasuhuza. 23  Gayo+ uncumbikiye, akaba yaranemeye ko abagize itorero bateranira mu nzu ye, arabasuhuza. Erasito ushinzwe kugenzura umutungo w’umujyi, hamwe n’umuvandimwe we Kwaruto, barabasuhuza. 24 *⁠ —— 25  Mwizere ko Imana ishobora gutuma mushikama binyuze ku butumwa bwiza ntangaza no ku murimo wo kubwiriza ibyerekeye Yesu Kristo. Ubwo butumwa bwiza bwamenyekanye binyuze ku ibanga ryera+ rimaze igihe kirekire ryarahishwe. 26  Ariko ubu twararimenye kandi ryamenyekanye binyuze ku buhanuzi buri mu Byanditswe. Imana ihoraho iteka ryose, yategetse ko rimenyekana mu bantu bo mu bihugu byose kugira ngo bizere Imana kandi bayumvire. 27  Imana yo yonyine ifite ubwenge bwinshi,+ nihabwe icyubahiro iteka ryose, binyuze kuri Yesu Kristo. Amen.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muramukanishe gusomana kwera.”
Cyangwa “inda zabo.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Uyu murongo uboneka muri Bibiliya zimwe na zimwe, ariko ntuboneka mu nyandiko za kera z’ingenzi z’Ikigiriki zandikishijwe intoki. Reba Umugereka wa A3.
Cyangwa “bibe bityo.”