Ibaruwa yandikiwe Abaroma 2:1-29

  • Imana izacira urubanza Abayahudi n’Abagiriki (1-16)

    • Uko umutimanama ukora (14, 15)

  • Abayahudi n’Amategeko (17-24)

  • Gukebwa ko mu mutima (25-29)

2  Ubwo rero wa muntu we, uwo waba uri we wese,+ niba ucira abandi imanza z’ibintu nawe ubwawe ukora, nta cyo uba ufite cyo kwireguza. Iyo ubaciriye urubanza, nawe ubwawe uba wishinja icyaha.+  Icyakora, tuzi ko iyo Imana iciriye urubanza abakora ibintu nk’ibyo, iba iciye urubanza rw’ukuri.  Ariko se wa muntu we, iyo ucira urubanza abakora ibyo bintu kandi nawe ukarenga ukabikora, uba wumva ko uzabona aho uhungira urubanza rw’Imana?  Cyangwa uba wibagiwe ko Imana iri kukugaragariza ineza yayo nyinshi + kandi ikakwihanganira.+ None se ntureba ko iba iri kugufasha yihanganye+ kugira ngo irebe ko wakwihana?+  Ariko iyo wanze kumva kandi ukanga kwihana, uba ushaka ko Imana izaguhana ku munsi w’uburakari bwayo, igihe izaba iri guca imanza zihuje n’ukuri.+  Izahemba umuntu cyangwa imuhane bitewe n’ibyo yakoze.+  Izaha ubuzima bw’iteka abakomeza gukora ibyiza. Bene abo, baba bahatana kugira ngo Imana ibemere, bityo bazahabwe icyubahiro n’ubuzima budashobora kwangirika.+  Ariko abakunda amahane, ntibumvire ukuri guturuka ku Mana, ahubwo bagakora ibikorwa bibi, bazagerwaho n’uburakari n’umujinya w’Imana.+  Umuntu wese ukora ibikorwa bibi, yaba Umuyahudi cyangwa Umugiriki, azahura n’imibabaro n’ibyago. 10  Ariko umuntu wese ukora ibyiza, yaba Umuyahudi,+ cyangwa Umugiriki,+ azemerwa n’Imana kandi agire icyubahiro n’amahoro. 11  Mu by’ukuri Imana ntirobanura.+ 12  Abantu bose bakoze ibyaha badafite Amategeko ya Mose, bazapfa nubwo nta mategeko+ abacira urubanza. Ariko abantu bose bakoze ibyaha bafite Amategeko, bazacirwa urubanza hakurikijwe ayo Mategeko.+ 13  Kuba abantu bazi Amategeko si byo bituma Imana ibona ko ari abakiranutsi. Ahubwo abumvira ayo Mategeko ni bo Imana ibona ko ari abakiranutsi.+ 14  Abantu batari Abayahudi, ntibafite Amategeko.+ Ariko iyo mu mitima yabo bibwirije bagakora ibihuje n’ibyo Amategeko avuga, baba bagaragaje ko amategeko abarimo. 15  Nanone baba bagaragaje ko Amategeko yanditse mu mitima yabo, kandi n’imitimanama yabo iba ibyemeza. Mu bitekerezo byabo baba bazi ko bakora ibyiza cyangwa bakora ibibi. 16  Uko ni ko bizagenda igihe Imana izakoresha Kristo Yesu, maze igacira abantu imanza ku birebana n’ibintu bakora mu ibanga.+ Ubwo ni bwo butumwa bwiza mbwiriza. 17  Bamwe muri mwe, mwiyita Abayahudi,+ mukirata muvuga ko mufite amategeko kandi ko muri incuti z’Imana. 18  Muzi ibyo Imana ishaka kandi mwemera ibintu bikwiriye kubera ko mwigishijwe Amategeko y’Imana.+ 19  Mwemera mudashidikanya ko ari mwe muyobora impumyi, mukaba n’urumuri rw’abari mu mwijima. 20  Mutekereza ko ari mwe mukosora abadashyira mu gaciro, kandi mukigisha abantu badasobanukiwe bameze nk’abana bato, kubera ko muzi inyigisho z’ibanze kandi mukaba mufite ubumenyi nyakuri bwo mu Mategeko. 21  None se kuki mwigisha abandi, ariko ntimushyire mu bikorwa ibyo mubigisha?+ Kuki mwigisha abandi ngo: “Ntimukibe,”+ ariko mwe mukiba? 22  Ko mwigisha ngo: “Ntimugasambane,”+ kuki mwe musambana? Muvuga ko mwanga cyane ibishushanyo bisengwa. None se kuki mujya kwiba mu nsengero birimo? 23  Mwirata muvuga ko muzi Amategeko y’Imana. Ariko se kuki muyisuzugura mwica Amategeko? 24  Nk’uko ibyanditswe bivuga,+ “izina ry’Imana ritukwa mu bantu b’isi biturutse kuri mwe.” 25  Mu by’ukuri, gukebwa*+ bigira umumaro gusa iyo ukurikiza Amategeko.+ Ariko iyo utumvira Amategeko, ni nk’aho uba utarakebwe. 26  Ariko umuntu utarakebwe+ iyo akoze ibintu bikwiriye kandi bisabwa n’Amategeko, nubwo aba atarakebwe, Imana yo iba imubona nk’aho yakebwe.+ 27  Mwe mwarakebwe kandi mufite Amategeko, nyamara ntimuyakurikiza. Ubwo rero umuntu utarakebwe ariko wumvira Amategeko, aba agaragaza ko mwe muri abanyabyaha. 28  Umuyahudi nyakuri si ugaragara inyuma,+ kandi gukebwa nyakuri si ukw’inyuma ku mubiri.+ 29  Ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uw’imbere mu mutima,+ kandi gukebwa kwe ni uko mu mutima+ binyuze ku mwuka wera, bidaturutse ku mategeko yanditswe.+ Uwo muntu aba ashimwa n’Imana, aho gushimwa n’abantu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”