Ibaruwa yandikiwe Abaroma 3:1-31

  • ‘Imana izakomeza kurangwa n’ukuri’ (1-8)

  • Abayahudi n’Abagiriki, bose bakora ibyaha (9-20)

  • Ukwizera ni ko gutuma umuntu aba umukiranutsi (21-31)

    • Abantu bose bananiwe guhesha Imana icyubahiro (23)

3  None se Abayahudi barusha iki abandi, cyangwa se gukebwa* bimaze iki?  Babarusha ibintu byinshi. Mbere na mbere, ni bo Imana yahaye Ibyanditswe byera.*+  None se tuvuge iki kuri bamwe muri bo babuze ukwizera? Ubwo se kuba barabuze ukwizera, byaba bishatse kuvuga ko Imana atari iyo kwiringirwa?  Oya rwose! Nubwo abantu bose baba abanyabinyoma,+ Imana yo izakomeza kurangwa n’ukuri,+ nk’uko ibyanditswe bivuga ngo: “Ibyo ivuga birakiranuka kandi urubanza ica ruba ari urw’ukuri.”+  Hari abavuga ko ibibi abantu bakora ari byo bigaragaza neza ko Imana ikiranuka. Ariko ibyo bituma twibaza iki kibazo: Ubwo se iyo Imana ibarakariye cyane iba ibarenganyije? (Uko ni ko abantu bamwe babyumva.)  Oya rwose! Imana irakiranuka. None se Imana ibaye idakiranuka, ni gute yazacira abatuye isi urubanza?+  None se ndamutse ndi umunyabinyoma ariko ibyo binyoma bikarushaho kugaragaza ko Imana ikiranuka kandi bikayihesha ikuzo, ubwo kuki nazacirwa urubanza maze nkitwa umunyabyaha?  Kandi se kuki tutavuga nk’uko bamwe bajya batubeshyera, badushinja ko tuvuga ngo: “Nimureke dukore ibintu bibi kugira ngo ibyiza bibone kuza?” Abantu bavuga ibyo bintu bazacirwa urubanza ruhuje n’ubutabera.+  None se twebwe Abayahudi hari icyo turusha abandi? Nta na gito! Nk’uko tumaze kubigaragaza, Abayahudi ndetse n’Abagiriki bose bakora ibyaha.+ 10  Ni na ko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Nta muntu ukora ibyiza gusa, ntakore icyaha. Habe n’umwe.+ 11  Nta n’umwe ufite ubushishozi, kandi nta n’umwe ushaka Imana. 12  Abantu bose barayobye, bose bakora ibitagira umumaro. Nta n’umwe ukora ibyiza. Rwose nta n’umwe.”+ 13  “Imihogo yabo imeze nk’imva irangaye kandi barabeshya.”+ “Iminwa yabo ijunditse ubumara bw’inzoka.”*+ 14  “Iyo bavuga baba bifuriza abandi ibibi kandi bavuga amagambo akomeretsa abandi.”+ 15  “Bihutira kwica abandi.”+ 16  “Mu byo bakora byose, baba bateza ibyago n’imibabaro,” 17  kandi ntibazi icyo bakora ngo babane amahoro n’abandi.”+ 18  Nanone “ntibatinya Imana.”+ 19  Ubu noneho tuzi ko ibintu byose bivugwa mu Mategeko bireba abantu bose basabwa kuyakurikiza, kugira ngo hatagira ubona icyo yireguza kandi bigaragare ko abatuye ku isi bafite icyaha imbere y’Imana, ndetse ko bakwiriye guhanwa.+ 20  Ubwo rero, nta muntu n’umwe Imana izabona ko ari umukiranutsi kubera ko gusa yakoze ibyo Amategeko asaba.+ Mu by’ukuri Amategeko ni yo atuma dusobanukirwa neza ibirebana n’icyaha.+ 21  Ariko noneho Imana yagaragaje ko ikiranuka, idakoresheje Amategeko,+ nk’uko Amategeko ya Mose abivuga kandi n’Abahanuzi bakaba barabivuze.+ 22  Aho waba ukomoka hose, igihe cyose ufite ukwizera, ukizera Yesu Kristo, Imana ibona ko uri umukiranutsi kuko itarobanura.+ 23  Abantu bose bakoze ibyaha, maze bananirwa guhesha Imana icyubahiro.+ 24  Kuba Imana ibagaragariza ineza yayo ihebuje,*+ ikabona ko ari abakiranutsi bishingiye ku ncungu yatanzwe na Kristo Yesu,+ ni nk’impano+ Imana iba ibahaye. 25  Imana yatanze Yesu nk’ituro kugira ngo abantu bashobore kwiyunga na yo,+ binyuze mu kwizera igitambo Yesu yatanze, igihe yemeraga kumena amaraso ye.+ Imana yakoze ibyo kugira ngo igaragaze ko ikiranuka. Yagaragaje kwihangana igihe yabababariraga ibyaha bakoze mu gihe cyahise. 26  Nanone muri iki gihe igaragaza ko ikiranuka,+ mu gihe ibona ko abantu bizera Yesu ari abakiranutsi.+ 27  None se ubwo hari impamvu dufite yo kwirata? Nta n’imwe. Ubwo se twirate tuvuga ko twumvira Amategeko?+ Oya rwose. Ahubwo dukwiriye kwishimira ko dukurikiza Amategeko yo kwizera. 28  Tuzi neza ko umuntu aba umukiranutsi bitewe n’ukwizera. Ntibiterwa no gukora ibyo Amategeko asaba.+ 29  None se Imana yaba ari iy’Abayahudi gusa?+ Ese ahubwo si n’Imana y’abanyamahanga?+ Ni byo rwose! Ni Imana y’abantu bo mu bihugu byose.+ 30  Ubwo rero, kubera ko hariho Imana imwe+ yonyine, izabona ko abantu bakebwe n’abatarakebwe ari abakiranutsi+ bitewe n’uko bose bafite ukwizera. 31  None se ubwo, kuba dufite ukwizera bikuraho Amategeko? Oya rwose! Ahubwo dushyigikira Amategeko.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “gusiramurwa.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “amagambo yera y’Imana.”
Ni inzoka y’impiri.
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”