Ibaruwa yandikiwe Abaroma 4:1-25

  • Aburahamu yiswe umukiranutsi bitewe n’ukwizera yari afite  (1-12)

    • Aburahamu yakomotsweho n’abantu bafite ukwizera (11)

  • Ukwizera ni ko kwatumye ahabwa isezerano (13-25)

4  None se, tuvuge iki kuri sogokuruza Aburahamu?  Iyo Aburahamu yitwa umukiranutsi bitewe n’ibyo yakoze, yari kuba afite impamvu yo kwirata, ariko bidahuje n’uko Imana ibibona.  None se ibyanditswe bivuga iki? Bivuga ko “Aburahamu yizeye Yehova,* bituma na we abona ko Aburahamu ari umukiranutsi.”+  Iyo umuntu akora akazi ashaka imibereho maze agahembwa, icyo gihembo ahawe ntikiba ari impano, ahubwo aba yishyuwe ibyo yakoreye.*  Icyakora umuntu wizera Imana ariko atishingikirije ku bikorwa bye, Imana ibona ko uwo muntu ari umukiranutsi bitewe n’ukwizera kwe. Imana ni yo ifite uburenganzira bwo kwemeza ko umuntu w’umunyabyaha ari umukiranutsi.+  Ibyo ni na byo Dawidi yavuze, igihe yavugaga ko umuntu Imana ibona ko ari umukiranutsi, aba yishimye nubwo yaba atarabikoreye.  Yaravuze ati: “Umuntu ugira ibyishimo, ni uwababariwe ibyaha bye n’igicumuro cye kigahanagurwa.*  Umuntu ugira ibyishimo ni uwo Yehova* atabaraho ikosa.”+  None se abagira ibyo byishimo ni abakebwe* gusa? Cyangwa n’abatarakebwe barabigira?+ Tuvuga ko “ukwizera kwa Aburahamu kwatumye Imana ibona ko ari umukiranutsi.”+ 10  None se igihe Imana yabonaga ko ari umukiranutsi yari ameze ate? Ese ni igihe yari yarakebwe cyangwa ni igihe yari atarakebwa? Si igihe yari yarakebwe, ahubwo ni igihe yari atarakebwa. 11  Nyuma yaho yahawe ikimenyetso+ cyo gukebwa, kugira ngo gishimangire ko Imana ibona ko ari umukiranutsi bitewe n’ukwizera yagaragaje mbere y’uko akebwa. Ibyo byabayeho kugira ngo abantu bose bafite ukwizera+ bazamukomokeho nubwo baba batarakebwe, bityo Imana ibone ko ari abakiranutsi. 12  Nanone yabaye sekuruza w’abantu bose bakebwe. Icyakora si abakebwe gusa, ahubwo nanone yabaye sekuruza w’abantu bose+ bigana ukwizera yari afite n’igihe yari atarakebwa. 13  Aburahamu cyangwa abamukomotseho ntibahawe isezerano ryo kuzaragwa isi+ binyuze ku mategeko. Ahubwo byatewe n’uko Aburahamu yabaye umukiranutsi, abiheshejwe n’ukwizera.+ 14  Niba abantu bazahabwa ibyasezeranyijwe bitewe n’uko bakurikiza amategeko, ubwo kugira ukwizera nta gaciro byaba bifite, kandi n’isezerano rya Aburahamu nta cyo ryaba rivuze. 15  Ubusanzwe iyo umuntu yishe Amategeko arahanwa.+ Ariko amategeko atariho no kwica amategeko ntibyabaho.+ 16  Ni yo mpamvu binyuze ku kwizera, natwe tubona ayo masezerano tubikesheje ineza ihebuje y’Imana.*+ Abakomoka kuri Aburahamu bose+ bashobora kubona ayo masezerano, atari abakurikiza Amategeko gusa, ahubwo n’abandi bose bafite ukwizera nk’ukwa Aburahamu, ari we twese dukomokaho.+ 17  (Uko ni na ko ibyanditswe bivuga bigira biti: “Nagushyizeho kugira ngo abantu bo mu bihugu byinshi+ abe ari wowe bazakomokaho.”) Aburahamu yagaragaje ko yizera Imana, ari yo iha ubuzima abapfuye, kandi ibintu bitariho ikabivuga nk’aho biriho. 18  Aburahamu nta cyizere yari afite cyo kuzabyara abana. Ariko ibyiringiro byatumye yizera ko yari kuzakomokwaho n’abantu bo mu bihugu byinshi nk’uko Imana yari yarabivuze igira iti: “Abazagukomokaho ni uko bazangana.”+ 19  Nubwo yari afite ukwizera gukomeye, yabonaga ko umubiri we umeze nk’uwapfuye (kuko yari ari hafi kugira imyaka 100.)+ Nanone yari azi ko umugore we Sara yari ashaje cyane ku buryo atabyara abana.+ 20  Ariko bitewe n’isezerano ry’Imana, ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo abure ukwizera. Ahubwo ukwizera kwe kwatumye agira imbaraga kandi ahesha Imana icyubahiro. 21  Yemeraga adashidikanya ko Imana ifite ubushobozi bwo gukora ibyo yasezeranyije.+ 22  Uko kwizera yari afite ni ko kwatumye Imana ibona ko ari umukiranutsi.+ 23  Icyakora, ayo magambo ngo: “Imana ibona ko ari umukiranutsi,” si we wenyine areba.+ 24  Ahubwo natwe aratureba. Natwe Imana izabona ko turi abakiranutsi, bitewe n’uko tuyizera, yo yazuye Yesu Umwami wacu.+ 25  Yapfuye azira ibyaha byacu+ kandi Imana yaramuzuye kugira ngo tube abakiranutsi.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umwenda bamufitiye.”
Cyangwa “kikababarirwa.”
Cyangwa “abasiramuwe.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gukebwa.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”