Ibaruwa yandikiwe Abaroma 5:1-21

  • Twabaye incuti zʼImana binyuze kuri Kristo (1-11)

  • Adamu yatumye abantu bapfa ariko Kristo yatumye abantu babona ubuzima (12-21)

    • Icyaha n’urupfu bigera ku bantu bose (12)

    • Igikorwa kimwe cyo gukiranuka (18)

5  None rero, ubwo Imana ibona ko turi abakiranutsi bitewe n’uko dufite ukwizera,+ nimureke tubane amahoro na yo binyuze ku Mwami wacu Yesu Kristo.+  Kuba twizera Yesu, bituma dushobora kuba incuti z’Imana, kandi tukishimira+ ineza yayo ihebuje.* Ubwo rero dushobora kugira ibyishimo, kubera ko dufite ibyiringiro byo kuzabona ubwiza buhebuje bw’Imana.  Si ibyo gusa, ahubwo nanone tujye twishima no mu gihe turi mu mibabaro,+ kubera ko tuzi ko imibabaro itoza umuntu kwihangana.+  Kwihangana na byo bituma twemerwa n’Imana,+ kwemerwa n’Imana bigatuma tugira ibyiringiro.+  Ibyiringiro ntibituma umuntu akorwa n’isoni.*+ Ibyo biterwa n’uko Imana yashyize mu mitima yacu urukundo rwayo binyuze ku mwuka wera iduha.+  Mu by’ukuri, igihe twari tukiri abanyabyaha,+ Kristo yapfiriye abatubaha Imana kandi abikora igihe cyagenwe kigeze.  Bishobora kugorana ko umuntu yapfira umukiranutsi. Icyakora wenda umuntu ashobora gupfira umuntu mwiza.  Nyamara Imana yo yatweretse ko idukunda ubwo Kristo yadupfiraga nubwo twari tukiri abanyabyaha.+  Ubwo rero, ubwo Imana ibona ko turi abakiranutsi binyuze ku maraso ya Yesu,+ dushobora kurushaho kwizera ko tuzakizwa uburakari bwayo.+ 10  Nubwo twari abanzi b’Imana twaje kuba incuti zayo* binyunze ku rupfu rw’Umwana wayo.+ Ubu noneho ubwo twamaze kuba incuti zayo, tugomba kurushaho kwizera ko tuzakizwa binyuze ku buzima bwa Yesu. 11  Icyakora si ibyo gusa, ahubwo nanone ibyo Imana yakoze ikoresheje Umwami wacu Yesu Kristo, bituma twishima kubera ko binyuze kuri we twongeye kuba incuti z’Imana.+ 12  Icyaha cyaje mu isi binyuze ku muntu umwe, kandi icyaha ni cyo cyazanye urupfu.+ Ni yo mpamvu urupfu rugera ku bantu bose, kuko bose babaye abanyabyaha.+ 13  Mbere y’uko Amategeko abaho, icyaha cyari mu isi. Ariko nta muntu ushobora kubarwaho icyaha igihe nta mategeko ariho.+ 14  Icyakora, kuva kuri Adamu kugeza kuri Mose, urupfu rwategekaga rumeze nk’umwami, ndetse rugategeka n’abatarakoze icyaha gisa n’icya Adamu, ari we wagereranyaga uwagombaga kuzaza.+ 15  Impano y’Imana yo, ntimeze nk’icyaha cya Adamu. Icyaha cy’umuntu umwe cyatumye abantu benshi bapfa, ariko ineza ihebuje* y’Imana n’impano yatanze binyuze ku neza ihebuje Yesu Kristo yagaragaje,+ byo birarenze. Iyo mpano ituma Imana iha abantu imigisha myinshi.+ 16  Nanone uko ibintu byagenze binyuze ku muntu umwe wakoze icyaha, si ko bimeze ku mpano y’Imana. Umuntu umwe yakoze icyaha,+ atuma abantu bose baba abanyabyaha.+ Ariko impano Imana yatanze yatumye abantu baba abakiranutsi.+ 17  Niba urupfu rwarategetse nk’umwami binyuze ku muntu umwe,+ nta gushidikanya ko nanone binyuze ku muntu umwe ari we Yesu Kristo,+ ababona ineza ihebuje y’Imana n’impano yo gukiranuka,+ na bo bazahabwa ubuzima maze bagategeka ari abami.+ 18  Nuko rero, nk’uko binyuze ku cyaha kimwe abantu bose babaye abanyabyaha,+ ni na ko binyuze ku gikorwa kimwe cyo gukiranuka, abantu bose*+ baba abakiranutsi, bagahabwa ubuzima.+ 19  Nk’uko kutumvira k’umuntu umwe kwatumye abantu bose baba abanyabyaha,+ ni na ko kumvira k’umuntu umwe kuzatuma abantu benshi baba abakiranutsi.+ 20  Hanyuma Amategeko yaratanzwe kugira ngo bigaragare neza ko abantu ari abanyabyaha.+ Ariko bimaze kugaragara ko ibyaha by’abantu ari byinshi, ineza ihebuje y’Imana na yo yarushijeho kwiyongera. 21  Ubwo rero, icyaha cyategetse nk’umwami maze gituma abantu bapfa.+ Ariko ineza ihebuje y’Imana yo, ubu itegeka nk’umwami binyuze mu gukiranuka, kandi izatuma abantu babona ubuzima bw’iteka binyuze kuri Yesu Kristo Umwami wacu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “ntibituma umuntu yumva atengushywe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “twiyunze n’Imana.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “abantu b’ingeri zose.”