Ibaruwa yandikiwe Abaroma 6:1-23

  • Umubatizo nk’uwa Kristo utuma umuntu agira imibereho mishya (1-11)

  • Ntimukemere ko icyaha kibategeka (12-14)

  • Mwahoze muyoborwa nʼicyaha, ariko ubu muri abagaragu b’Imana (15-23)

    • Ibihembo by’ibyaha ni urupfu. Impano y’Imana ni ubuzima (23)

6  Ubwo se ibyo bisobanura ko tugomba gukomeza gukora icyaha, kugira ngo Imana ikomeze kutugaragariza ineza yayo ihebuje?*  Oya rwose! None se ko tutakiyoborwa n’icyaha,+ twakomeza gukora ibyaha dute?+  Ese ntimuzi ko twebwe twese ababatijwe kandi tukaba twunze ubumwe na Kristo Yesu,+ twanabatijwe kugira ngo tuzapfe urupfu nk’urwe?+  Ubwo rero, igihe twabatizwaga ngo tuzapfe urupfu nk’urwe,+ ni nk’aho twari dushyinguranywe na we. Nanone nk’uko Kristo yazuwe binyuze ku mbaraga za Papa we ufite icyubahiro cyinshi, ni ko natwe ubu twagize imibereho mishya.+  Nitugaragaza ko twunze ubumwe na we dupfa urupfu nk’urwe,+ ni na ko tuzunga ubumwe na we, igihe tuzazuka tukaba bazima, nk’uko na we yazutse akaba muzima.+  Tuzi ko imyitwarire twari dufite kera twayiretse, bitewe no kwizera Kristo wamanitswe ku giti.+ Ni yo mpamvu tutakiyoborwa n’imibiri yacu ibogamira ku cyaha+ kandi ntitugitegekwa n’ibyaha.+  Iyo umuntu apfuye aba ababariwe* ibyaha bye.  Nanone kandi, iyo dupfuye urupfu nk’urwa Kristo, tuba twizeye ko tuzabona ubuzima nk’uko na we yabubonye.*  Tuzi ko Kristo yamaze kuzuka.+ Ntabwo azongera gupfa+ kandi urupfu nta bubasha rukimufiteho. 10  Yapfuye rimwe gusa,+ kugira ngo akureho icyaha burundu. Ariko ubu ariho, kugira ngo akore ibyo Imana ishaka. 11  Mu buryo nk’ubwo, namwe mujye mubona rwose ko mwamaze gupfa ku byerekeye icyaha, ariko ubu mukaba muriho kugira ngo mukore ibyo Imana ishaka muri abigishwa ba Kristo Yesu.+ 12  Ubwo rero, ntimukemere ko icyaha gikomeza kubategeka mu mibereho yanyu.+ Ntimugakore ibyo imibiri yanyu yifuza. 13  Ntimukemerere imibiri* yanyu gukora icyaha, ngo ibabere nk’igikoresho cyo gukora ibibi. Ahubwo mujye mwiyegurira Imana nk’abantu bariho kandi bamaze kuzuka. Imibiri yanyu mujye muyegurira Imana, ibabere nk’igikoresho kibafasha gukora ibyiza.+ 14  Icyaha ntikigomba kubategeka, kuko mutakigendera ku Mategeko+ ya Mose ahubwo mukaba mwishimira ineza ihebuje y’Imana.+ 15  None se ubwo dukwiriye gukomeza gukora icyaha, ngo ni ukubera ko tutagikurikiza Amategeko ya Mose, ahubwo tukaba twishimira ineza ihebuje y’Imana?+ Oya rwose! 16  Ese ntimuzi ko iyo mwiyeguriye umuntu mukajya mumwumvira muri byose, muba mwemeye kuba abagaragu be kubera ko mumwumvira?+ Ubwo rero, iyo mwemeye kuyoborwa n’icyaha+ bibageza ku rupfu,+ ariko mwahitamo kumvira bigatuma muba abakiranutsi. 17  Icyakora Imana ishimwe kubera ko nubwo mwahoze muyoborwa n’icyaha, ubu mwumviye inyigisho mwigishijwe mubikuye ku mutima. 18  Mu by’ukuri, kubera ko mutakiyoborwa n’icyaha,+ mwabaye abakiranutsi.+ 19  Ndi gukoresha imvugo yo mu buzima busanzwe bitewe n’uko imibiri yanyu ifite intege nke, kandi mukaba mubona ibintu nk’uko abantu babibona. Mbere mwemeraga ko irari ry’imibiri yanyu ribategeka, bityo mugakora ibikorwa by’umwanda kandi bibi. Ariko ubu mugomba kwemera ko imibiri yanyu ibafasha gukora ibikorwa byo gukiranuka kandi byera.+ 20  Mu gihe mwategekwaga n’icyaha, ntimwayoborwaga n’amategeko y’Imana.* 21  None se, imyifatire yanyu yagize izihe ngaruka? Yatumye mukora ibintu ubu mutekerezaho bikabatera isoni, kandi iherezo ry’ibyo bikorwa ni urupfu.+ 22  Ariko kubera ko mutakiyoborwa n’icyaha, ahubwo mukaba muri abagaragu b’Imana, ubu mukora ibikorwa byera,+ kandi amaherezo muzabona ubuzima bw’iteka.+ 23  Ibihembo by’ibyaha ni urupfu,+ ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka+ binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Cyangwa “aba ahanaguweho.”
Cyangwa “tuzabana na we.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ingingo z’umubiri.”
Cyangwa “nta ho mwari muhuriye n’ibyo gukiranuka.”