Ibaruwa yandikiwe Abaroma 8:1-39
8 Abantu bose bunze ubumwe na Kristo Yesu, ntibacirwa urubanza ngo icyaha kibahame.
2 Umwuka wera* w’Imana ari wo uha ubuzima abunze ubumwe na Kristo Yesu, wabakijije+ icyaha n’urupfu.*
3 Amategeko ya Mose ntiyashoboraga kubaha umudendezo,+ kuko abantu ari abanyantege nke+ kandi bakaba abanyabyaha. Icyakora Imana yabahaye umudendezo, igihe yoherezaga Umwana wayo+ afite umubiri nk’uw’abantu b’abanyabyaha+ kugira ngo akureho icyaha. Uko ni ko yaciriye urubanza icyaha kiba mu bantu.
4 Ibyo bituma dukora ibintu bikwiriye dusabwa n’Amategeko+ kandi tukumvira umwuka wera, aho kuyoborwa n’imibiri yacu ibogamira ku cyaha.+
5 Abayoborwa n’umubiri bahora batekereza ku byifuzo by’umubiri,+ ariko abayoborwa n’umwuka wera bo bahora batekereza ku byo umwuka wera ubasabye gukora.+
6 Iyo umuntu ahora atekereza ku byifuzo by’umubiri bimuzanira urupfu,+ ariko iyo ahora atekereza ku bintu umwuka wera ushaka ko akora, bimuhesha ubuzima n’amahoro.+
7 Iyo twemeye ko ibitekerezo byacu biyoborwa n’imibiri yacu ibogamira ku cyaha, duhinduka abanzi b’Imana.+ Ibyo biterwa n’uko imibiri yacu ibogamira ku cyaha, idashobora kumvira amategeko y’Imana.
8 Ubwo rero, abantu bategekwa n’imibiri ibogamira ku cyaha, ntibashobora gushimisha Imana.
9 Icyakora mwebwe bavandimwe, ntimutegekwa n’imibiri yanyu ibogamira ku cyaha. Niba mufite umwuka wera w’Imana,+ ubwo mukora ibyo ubasaba. Ariko iyo umuntu adafite umwuka wera wa Kristo, uwo muntu ntabwo aba ari uwa Kristo.
10 Niba rero mwunze ubumwe na Kristo,+ umwuka wera utuma muba bazima nubwo umubiri ushobora gupfa bitewe n’icyaha.
11 Umwuka wera ni wo Imana yakoresheje izura Yesu. Ubwo rero niba mufite uwo mwuka wera, Imana yazuye Kristo Yesu,+ izakoresha uwo mwuka wera uba muri mwe maze ibahindure bazima+ ku buryo mutazongera gupfa.
12 Bityo rero bavandimwe, ntitugomba kumvira imibiri yacu ibogamira ku cyaha.+
13 Niba muyoborwa n’imibiri yanyu, muzapfa nta kabuza.+ Ariko niba mwemera ko imbaraga z’umwuka wera zibafasha kureka iby’imibiri yanyu ibasaba gukora, muzabaho rwose.+
14 Abantu bose bayoborwa n’umwuka w’Imana ni abana b’Imana.+
15 Umwuka wera mwahawe si uwo kubagira abacakara cyangwa ngo utume mwongera kugira ubwoba. Ahubwo mwahawe umwuka utuma muba abana b’Imana. Uwo mwuka wera ni wo utuma turangurura tuvuga tuti: “Papa!”*+
16 Umwuka wera w’Imana wemeranya n’imitima* yacu+ ukatwemeza ko turi abana b’Imana.+
17 Niba rero turi abana b’Imana, izaduha ibyo yatugeneye. Ibihembo izaduha+ ni nk’ibyo izaha Kristo. Niba twemera kubabara nk’uko na we yababaye,+ tuzanahabwa umwanya w’icyubahiro nk’uwo afite.+
18 Kubera iyo mpamvu, mbona ko imibabaro duhura na yo muri iki gihe nta cyo ivuze, uyigereranyije n’icyubahiro kizagaragazwa binyuze kuri twe.+
19 Ibyaremwe byose bitegerezanyije amatsiko igihe Imana izagaragaza abana bayo abo ari bo.+
20 Ibyaremwe ntibyifuzaga kubaho+ bidafite ibyiringiro by’igihe kizaza, ariko Imana yemeye ko bigenda bityo. Icyakora igihe Imana yemeraga ko ibyo biba yanaduhaye ibyiringiro.
21 Yari izi ko ibyaremwe bizavanwa mu bucakara+ bw’imibiri ibora, maze bikagira umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.
22 Tuzi ko kugeza ubu, ibyaremwe byose bikomeza kubabara ndetse bigataka.
23 Kandi natwe nubwo dufite umwuka wera, akaba ari na wo utuma dusogongera ku bintu byiza tuzahabwa, dukomeza guhura n’imibabaro,+ mu gihe tugitegereje guhindurwa abana b’Imana mu buryo bwuzuye.+ Ariko icyo gihe nikigera tuzabohorwa, maze twamburwe iyi mibiri yacu binyuze ku ncungu.
24 Igihe twakizwaga twahawe ibyiringiro. Ariko ibyiringiro by’ikintu wabonye ntibiba bikiri ibyiringiro. None se ubwo umuntu yakomeza kwiringira ikintu kandi yaramaze kukibona?
25 Ariko iyo twiringiye+ icyo tutabona,+ dukomeza kugitegerezanya amatsiko kandi twihanganye.+
26 Nanone umwuka wera ushobora kudufasha igihe twacitse intege.+ Hari igihe tuba tuzi ko tugomba gusenga, ariko tutazi icyo twasenga dusaba. Icyo gihe umwuka wera winginga ku bwacu, kuko tuba tubabaye ariko tutazi icyo twavuga.
27 Hanyuma Imana igenzura imitima yacu,+ ikamenya ibyo umwuka uba ushaka kuvuga, kubera ko umwuka uba winginga usabira abera uhuje n’ibyo Imana ishaka.
28 Tuzi neza ko Imana ituma ibikorwa byayo bihurizwa hamwe kugira ngo bigirire akamaro abakunda Imana, ari na bo bahamagawe nk’uko umugambi wayo uri.+
29 Abo ni bo yabanje kwitaho kandi yateganyije mbere y’igihe ko bagomba kumera nk’Umwana we.+ Ni muri ubwo buryo Umwana we yagombaga kuba imfura+ mu bavandimwe be benshi.+
30 Byongeye kandi, abo yatoranyije mbere y’igihe+ ni bo yahamagaye,+ kandi abo yahamagaye ibona ko ari abakiranutsi.+ Amaherezo abo ngabo ibona ko ari abakiranutsi yabahesheje icyubahiro.+
31 None se ibyo bintu byose tubivugeho iki? Ni nde uzaturwanya akadutsinda?+
32 Dore ntiyatwimye Umwana wayo, ahubwo yaramuduhaye kugira ngo adupfire.+ None se ubwo ntizanaduhera hamwe na we ibindi bintu byose ibigiranye ineza?
33 Ubwo se ni nde uzarega abo Imana yatoranyije?+ Imana ubwayo ibona ko ari abakiranutsi.+
34 Ni nde uzabacira urubanza akabahamya icyaha? Nta n’umwe, kuko Kristo Yesu yapfuye, akazurwa, ubu akaba ari iburyo bw’Imana,+ kandi akaba yinginga adusabira.+
35 Ese hari icyabuza Kristo gukomeza kudukunda?+ Ese ni imibabaro cyangwa amakuba cyangwa gutotezwa cyangwa inzara cyangwa kutagira imyambaro cyangwa kwicwa?+
36 Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Duhora twicwa ari wowe tuzira. Twagizwe nk’intama zigenewe kubagwa.”+
37 Ariko ibyo byose tubivamo dutsinze rwose,+ binyuze kuri Kristo wadukunze.
38 Nemera ntashidikanya ko naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima cyangwa abamarayika cyangwa ubutegetsi cyangwa ibintu biriho ubu cyangwa ibizaza cyangwa ububasha+
39 cyangwa ubuhagarike* cyangwa ubujyakuzimu* cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazigera bibuza Imana kudukunda nk’uko yabigaragaje binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itegeko ry’icyaha n’itegeko ry’urupfu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itegeko ry’umwuka wera.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abba.” Ni ijambo ry’Icyarameyi cyangwa ry’Igiheburayo risobanura “papa.” Ni ijambo rigaragaza urukundo umwana avuga ahamagara papa we.
^ Aha ngaha, umutima werekeza ku bitekerezo, ibyiyumvo n’imyitwarire.
^ Bishobora kuba bisobanura “twaba tumerewe neza.”
^ Bishobora kuba bisobanura “twaba duhanganye n’ibibazo bikomeye.”