Ibaruwa yandikiwe Abaroma 9:1-33

  • Agahinda Pawulo yari afite bitewe n’Abisirayeli (1-5)

  • Abana nyakuri ba Aburahamu (6-13)

  • Nta muntu ukwiriye kunenga ibyo Imana yakoze (14-26)

    • Abantu bakwiriye kurimburwa n’abakwiriye kugirirwa imbabazi (22, 23)

  • Abantu bake gusa basigaye ni bo bazakizwa (27-29)

  • Abisirayeli barasitaye (30-33)

9  Njyewe umwigishwa wa Kristo ndavuga ukuri. Simbeshya rwose! Umutimanama wanjye uyobowe n’umwuka wera urahamya ko  mu mutima wanjye mfite agahinda kenshi n’umubabaro udashira.  Iyaba byashobokaga nakwemera ko ari njye utandukanywa na Kristo kandi akaba ari njye urimbuka mu mwanya w’Abisirayeli, bene wacu.  Abisirayeli ni bo Imana yatoranyije ibagira abana bayo.+ Imana yaberetse ubwiza bwayo burabagirana,+ ibaha Amategeko,+ ibashinga umurimo wera,+ bayisezeranya ko bazayikorera, na yo ibasezeranya ko izabaha umugisha.+  Abisirayeli bakomotse kuri ba sogokuruza,+ kandi ni na bo Kristo yakomotseho igihe yavukaga ari umuntu.+ Imana isumba byose nisingizwe iteka ryose. Amen.*  Icyakora, isezerano Imana yatanze ntiryaburijwemo, kuko abakomotse kuri Isirayeli* atari ko bose ari “Abisirayeli” nyakuri.+  Kuba barakomotse kuri Aburahamu, si byo bituma Imana ibona ko bose ari abana ba Aburahamu.+ Ahubwo handitswe ngo: “Abazakwitirirwa bazakomoka kuri Isaka.”+  Ibyo bisobanura ko abantu bakomotse kuri Aburahamu mu buryo bw’umubiri, atari ko byanze bikunze ari abana b’Imana,+ ahubwo abana babonetse bitewe n’isezerano ry’Imana+ ni bo Imana ibona ko ari abana nyakuri ba Aburahamu.  Imana yari yaratanze isezerano rigira riti: “Igihe nk’iki nzagaruka kandi Sara azabyara umwana w’umuhungu.”+ 10  Ariko isezerano ntiryatanzwe icyo gihe gusa, ahubwo ryanatanzwe igihe Rebeka yari atwite impanga za sogokuruza Isaka.+ 11  Igihe abo bana bari bataravuka, na mbere y’uko bagira ikintu cyiza cyangwa ikibi bakora, Imana yagaragaje ko itoranya abantu ikurikije umugambi wayo, aho gushingira ku bikorwa byabo. 12  Rebeka yarabwiwe ati: “Umukuru azakorera umuto.”+ 13  Ni na ko byanditswe ngo: “Nakunze Yakobo, ariko Esawu naramwanze.”+ 14  None se ubwo dushatse kuvuga ko Imana irenganya? Oya rwose!+ 15  Kuko yabwiye Mose iti: “Nzagirira imbabazi uwo nshaka, kandi nzagaragariza impuhwe uwo nshaka.”+ 16  Ubwo rero, iyo Imana itoranyije umuntu ntibiba bitewe n’uko aba abyifuza cyangwa ngo bibe bitewe n’imihati yashyizeho. Ahubwo bituruka ku Mana, yo igira imbabazi.+ 17  Ibyanditswe byerekeza kuri Farawo bigira biti: “Icyatumye nkureka ugakomeza kubaho, ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi izina ryanjye rimenyekane mu isi yose.”+ 18  Ubwo rero, uwo ishatse imugirira imbabazi, ariko nanone uwo ishatse iramureka akanga kumva.+ 19  Hari abashobora kumbaza bati: “None se ubwo ko nta muntu ushobora kurwanya ibyo Imana yemeje, kuki itubonaho amakosa?” 20  None se wa muntu we, uri nde wowe utinyuka kunenga Imana?+ Ese ikibumbano cyabwira uwakibumbye kiti: “Kuki wambumbye utya?”+ 21  None se umubumbyi ntafite ububasha ku ibumba?+ Mu ibumba rimwe ashobora kuvanamo igikoresho gikoreshwa ibintu byiyubashye, akavanamo n’ikindi gikoreshwa ibisuzuguritse. 22  Ibyo ni na ko bimeze ku Mana. Nubwo yashatse kugaragaza uburakari bwayo no kumenyekanisha imbaraga zayo, yihanganiye cyane abantu bayirakaje kandi bari bakwiriye kurimbuka. 23  Ibyo yabikoze ishaka kugaragariza icyubahiro cyayo abari bakwiriye imbabazi.+ Yateganyije ko na bo izabahesha icyubahiro. 24  Abo bari bakwiriye imbabazi ni twebwe. Twatoranyijwe mu Bayahudi, ndetse no mu bantu bo mu bindi bihugu.+ 25  Bihuje n’uko Imana yabivuze mu gitabo cya Hoseya. Yagize iti: “Abatari basanzwe ari abantu banjye,+ nzabita ‘abantu banjye,’ n’abatari bakunzwe, mbite ‘incuti zanjye.’+ 26  Nanone ahantu babwiriwe ngo: ‘ntimuri abantu banjye,’ ni ho bazitirwa ‘abana b’Imana ihoraho.’”+ 27  Nanone kandi, Yesaya yaranguruye ijwi avuga ibya Isirayeli ati: “Nubwo Abisirayeli bashobora kuba benshi cyane bakangana n’umusenyi wo ku nyanja, bake gusa basigaye ni bo bazakizwa.+ 28  Yehova* azacira urubanza abatuye isi, kandi ntazatinda kubaha igihano cyabo.”+ 29  Nanone, bimeze nk’uko Yesaya yabivuze kera agira ati: “Iyo Yehova nyiri ingabo atadusigira abarokotse bake, tuba twarabaye nka Sodomu, kandi tuba twarabaye nka Gomora.”+ 30  None se dufate uwuhe mwanzuro? Nubwo abantu bo mu bindi bihugu batahatanaga ngo babe abakiranutsi,+ Imana yo yabonye ko ari abakiranutsi, bitewe n’uko bagaragaje ukwizera.+ 31  Ariko Abisirayeli bo, nubwo bahatanaga ngo babe abakiranutsi nk’uko Amategeko yabisabaga, ntibayakurikije mu buryo bukwiriye. 32  Byatewe n’iki? Byatewe n’uko bibwiraga ko bashobora kuba abakiranutsi, bitewe n’imirimo bakoraga bidatewe no kwizera. Basitaye ku “Ibuye risitaza.”+ 33  Ibyo bihuje n’uko ibyanditswe bivuga. Bigira biti: “Dore ngiye gushyira i Siyoni ibuye+ risitaza n’urutare rugusha, kandi umuntu wese wubaka ukwizera kwe kuri urwo rutare, ntazakorwa n’isoni.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “bibe bityo.”
Cyangwa “Yakobo.”