Ibaruwa yandikiwe Abefeso 1:1-23

  • Intashyo (1, 2)

  • Imigisha dukesha umwuka wera (3-7)

  • Guhuriza hamwe ibintu byose kugira ngo byumvire Kristo (8-14)

    • “Ubuyobozi” bugomba kugira icyo bukora mu gihe cyagenwe (10)

    • Mwashyizweho ikimenyetso binyuze ku mwuka wera ari wo ‘sezerano ryatanzwe mbere y’igihe’ (13, 14)

  • Pawulo ashimira Imana bitewe n’ukwizera kw’Abefeso, kandi agasenga abasabira (15-23)

1  Njyewe Pawulo, intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso,+ mukaba n’abizerwa bunze ubumwe na Kristo Yesu.  Imana ari yo Papa wacu wo mu ijuru n’Umwami wacu Yesu Kristo, bakomeze kubagaragariza ineza ihebuje* kandi batume mugira amahoro.  Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Papa we, nisingizwe kuko yaduhaye imigisha yose dukesha umwuka wera. Ni nkaho yayiduhereye mu ijuru, twunze ubumwe na Kristo.+  Imana yadutoranyije mbere y’uko abantu batangira kuvukira ku isi,* twunga ubumwe na Kristo kugira ngo tube abantu bera, tugaragaze urukundo kandi ntitugire inenge+ imbere yayo.  Yadutoranyije mbere y’igihe+ kugira ngo izaduhindure abana bayo+ binyuze kuri Yesu Kristo, bihuje n’uko ibyishimira kandi ibishaka.+  Ibyo yabikoze kugira ngo isingizwe kandi ihabwe icyubahiro, ibitewe n’uko yatugaragarije ineza yayo ihebuje+ binyuze ku Mwana wayo ikunda.+  Imana yaratubohoye binyuze ku ncungu Yesu yatanze no ku maraso ye yamenetse.+ Mu by’ukuri, twababariwe ibyaha byacu,+ bitewe n’uko yatugaragarije ineza nyinshi ihebuje.  Yatugaragarije ineza ihebuje kandi iduha ubwenge no gusobanukirwa.*  Ibyo yabikoze igihe yatumenyeshaga ibanga ryera+ rihuje n’ibyo ishaka. Iryo banga rihuje n’ibyo Imana yishimira cyane kandi yatekereje gukora. 10  Yashakaga gushyiraho ubuyobozi,* kugira ngo igihe cyagenwe nikigera, azongere guhuriza hamwe ibintu byose, byaba ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi+ maze byumvire Kristo. 11  Natwe twunze ubumwe na we, tuzahabwa ibyo Imana yadusezeranyije,+ kuko twatoranyijwe mbere y’igihe nk’uko Imana yabishatse, bitewe n’uko ikora ibintu byose nk’uko ibishaka, 12  kugira ngo twebwe ababaye aba mbere biringiye Kristo dutume asingizwa kandi ahabwe icyubahiro. 13  Ariko namwe mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari bwo butumwa bwiza bwerekeye Imana yatumye mubona agakiza, mwaramwizeye. Nanone mumaze kwizera mwashyizweho ikimenyetso+ binyuze kuri we no ku mwuka wera wasezeranyijwe. 14  Uwo mwuka wera ni isezerano* ryatanzwe mbere y’igihe ry’umurage* tuzahabwa,+ kugira ngo abantu Imana yatoranyije babohorwe+ bishingiye ku ncungu,+ bityo Imana ihabwe icyubahiro kandi isingizwe. 15  Ni yo mpamvu nanjye uhereye igihe numviye ukuntu mwizera Umwami Yesu n’ukuntu mubigaragaza mu byo mukorera abera bose, 16  mpora nsenga nshimira Imana kubera mwe. Nkomeza kubavuga mu masengesho yanjye, 17  nsaba ko Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru ufite icyubahiro cyinshi, yabaha imbaraga kugira ngo mugire ubwenge kandi musobanukirwe ibintu yahishuye birebana n’ubumenyi nyakuri buyerekeyeho.+ 18  Imana yabahaye ubushobozi bwo gusobanukirwa kugira ngo mumenye ibyiringiro yabahaye, kandi mumenye imigisha ihebuje izabaha, ari na cyo gihembo yageneye abera.+ 19  Yatumye musobanukirwa ukuntu imbaraga zayo ari nyinshi cyane, zikaba ari na zo zigaragara mu mibereho yacu twebwe abizera.+ Nanone izo mbaraga zayo zigaragarira mu byo ikora. 20  Ni zo yakoresheje igihe yazuraga Kristo, ikamwicaza iburyo bwayo+ mu ijuru. 21  Imana yamuhaye umwanya wo hejuru usumba ubutegetsi bwose, ubutware bwose, imbaraga zose, ubwami bwose n’izina ryose rivugwa,+ atari muri iyi si ya none gusa, ahubwo no muri ya yindi izaza. 22  Nanone yamuhaye ubushobozi bwo gutegeka ibintu byose,+ kandi imugira umuyobozi w’ibintu byose ku bw’inyungu z’itorero,+ 23  ari ryo rigereranya umubiri we,+ kandi akaba ariha ibikenewe byose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Aha berekeza ku bana ba Adamu na Eva.
Cyangwa “ubushishozi.”
Cyangwa “kuyobora ibintu.”
Cyangwa “gihamya; avanse.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.