Ibaruwa yandikiwe Abefeso 3:1-21

  • Ibanga ryera rihabwa n’abatari Abayahudi (1-13)

    • Abatari Abayahudi na bo bari kuzahabwa umurage hamwe na Kristo (6)

    • Umugambi uhoraho w’Imana (11)

  • Pawulo asenga asaba ko Abefeso barushaho gusobanukirwa (14-21)

3  Kubera iyo mpamvu, njyewe Pawulo, ndi muri gereza+ bampora ko ndi uwa Kristo Yesu, kandi bakanziza mwebwe mutari Abayahudi.  Mu by’ukuri, mwumvise ukuntu nahawe inshingano yo kubafasha,+ kugira ngo Imana ibagaragarize ineza yayo ihebuje* nk’uko nanjye yayingaragarije ku bw’inyungu zanyu.  Nanone mwumvise ko namenye ibanga ryera binyuze ku byo nahishuriwe, nk’uko nabyanditse mbere mu ncamake.  Ubwo rero, igihe muzaba muri gusoma ibintu mbandikiye muzabona ko nsobanukiwe ibanga ryera+ rya Kristo.  Mu bihe byahise, Imana ntiyagaragazaga neza iryo banga, nk’uko muri iki gihe irihishurira neza intumwa yatoranyije n’abahanuzi binyuze ku mwuka wayo.+  Iryo banga rivuga ko abatari Abayahudi bari kunga ubumwe na Kristo Yesu kandi ko binyuze ku butumwa bwiza bari guhabwa umurage* hamwe natwe, twese tukaba abagize umubiri umwe+ kandi bagahabwa isezerano nk’iryo natwe twahawe.  Imana yanshyizeho kugira ngo mbafashe gusobanukirwa ibirebana n’iryo banga ryera, mu buryo buhuje n’ineza ihebuje yangaragarije n’uko imbaraga zayo zikora.+  Njyewe uri munsi y’uworoheje cyane kurusha abandi mu bo Imana yatoranyije,+ Imana yangaragarije iyo neza ihebuje,+ kugira ngo ntangarize abantu bo mu bindi bihugu ubutumwa bwiza buvuga iby’imigisha myinshi cyane dukesha Kristo.  Nanone yarantoranyije, ngo nereke abantu uko iryo banga ryera+ rigenzurwa, rikaba ari ibanga Imana yaremye ibintu byose yahishe kuva kera cyane. 10  Ibyo byabereyeho kugira ngo ubu, Imana ikoreshe itorero ryayo,+ maze imenyeshe ubutegetsi n’ubutware bwo mu ijuru* ko ifite ubwenge bwinshi, kandi bukaba bugaragara mu buryo bwinshi kandi bunyuranye.+ 11  Nanone bihuje n’umugambi uhoraho Imana yatangije, ufitanye isano na Kristo+ Yesu, Umwami wacu. 12  Kubera ko tumwizera dushobora kuvugana ubutwari kandi tugasenga Imana twisanzuye,+ bitewe n’uko tuyiringiye. 13  Bityo rero, ndabasaba ngo mwirinde gucika intege, bitewe n’iyo mibabaro ingeraho ku bwanyu, kuko kuba ngerwaho n’iyo mibabaro ari mwe bifitiye akamaro.+ 14  Kubera iyo mpamvu, mfukama imbere ya Papa wacu wo mu ijuru, 15  kuko ari we watumye imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi ibaho. 16  Nsenga Imana yo ifite icyubahiro cyinshi kugira ngo ikoreshe imbaraga z’umwuka wayo, maze itume mukomera.*+ 17  Nanone nsenga nsaba ko Kristo yatura mu mitima yanyu kubera ko mumwizera, mugakomeza gukunda abandi,+ mugakomera, mukamera nk’igiti cyashoye imizi mu butaka,+ kandi mukagira ukwizera gukomeye nk’inzu yubatse kuri fondasiyo ikomeye.+ 18  Ibyo bizatuma mwebwe n’abandi bigishwa ba Kristo bose mushobora kwiyumvisha neza ubugari, uburebure, ubuhagarike n’ubujyakuzimu bw’ibyerekeye Imana. 19  Nanone muzamenya ko urukundo rwa Kristo+ ari rwo rw’ingenzi cyane, kuruta ubwenge bwo muri iyi si. Ibyo bizatuma mubona ibintu byiza byose Imana itanga. 20  Ubwo rero, Imana yo ifite ubushobozi bwo gukora ibirenze kure cyane ibyo dusaba+ cyangwa ibyo dutekereza byose, kubera ko imbaraga zayo zikorera muri twe,+ 21  nihabwe icyubahiro binyuze ku itorero no kuri Kristo Yesu kugeza iteka ryose. Amen.*

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ubuntu bwayo butagereranywa.”
Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
Ni ukuvuga, “abamarayika.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “itume umuntu wanyu w’imbere akomera.”
Cyangwa “bibe bityo.”