Ibaruwa yandikiwe Abefeso 4:1-32

  • Uko abagize umubiri wa Kristo bunze ubumwe (1-16)

    • Impano zigizwe n’abantu (8)

  • Imitekerereze ya kera nʼimitekerereze mishya (17-32)

4  Kubera iyo mpamvu rero, njyewe Pawulo ufunzwe+ bampora Umwami Yesu, ndabinginga ngo mugire imyitwarire myiza,+ ihuje no kuba mwaratoranyijwe.  Mujye mwiyoroshya rwose,+ mwitonde, mwihangane,+ kandi mujye mwihanganira abandi mubigiranye urukundo.+  Umwuka wera watumye mwunga ubumwe. Ubwo rero mujye mukora uko mushoboye mukomeze kunga ubumwe, mubigaragaze mubana amahoro n’abandi.+  Hariho itorero rimwe*+ n’umwuka wera umwe,+ nk’uko hariho ibyiringiro bimwe,+ ari na byo Imana yabahaye.  Hariho Umwami umwe,+ ukwizera kumwe n’umubatizo umwe.  Hariho Imana imwe, ari na yo Papa w’abantu bose, ikomeye kuruta abantu bose, igakoresha bose ngo bakore ibyo ishaka, kandi imbaraga zayo zigakorera muri bose.  Buri wese muri twe Imana yamugaragarije ineza ihebuje* mu buryo buhuje n’impano Kristo yamugeneye.+  Ni yo mpamvu Ibyanditswe bigira biti: “Igihe yazamukaga agiye mu ijuru, yabohoye imfungwa, arazitanga ngo zibe impano zigizwe n’abantu.”+  None se, amagambo avuga ngo: “Igihe yazamukaga” asobanura iki? Asobanura nanone ko yamanutse akaza hasi, ni ukuvuga ku isi. 10  Uwo wamanutse ni na we wazamutse+ akajya mu ijuru risumba ayandi,+ kugira ngo ayobore ibintu byose mu buryo buhuje n’umugambi w’Imana. 11  Bamwe yabagize intumwa,+ abandi abagira abahanuzi,+ abandi abagira ababwirizabutumwa,+ naho abandi abagira abungeri n’abigisha.+ 12  Ibyo bituma abera batozwa, kugira ngo bakorere abandi bityo batere inkunga abagize itorero, ari ryo rigereranya umubiri wa Kristo.+ 13  Ibyo bizakorwa kugeza ubwo twese tuzunga ubumwe, tukagira ukwizera n’ubumenyi nyakuri ku byerekeye Umwana w’Imana, tukagera ku kigero cy’umuntu ukuze mu buryo bwuzuye,+ kandi tukagera ku rugero rwuzuye rwa Kristo. 14  Ibyo bizatuma tudakomeza kumera nk’abana bato, kuko umuntu wese wemera inyigisho z’ibinyoma+ z’abantu b’indyarya, aba ameze nk’ubwato bugenda bujyanwa hirya no hino n’imiraba* yo mu nyanja. 15  Ahubwo tuzajye tubwizanya ukuri, kandi urukundo rutume dukura muri byose, tumere nka Kristo, kuko tuzi ko ari we muyobozi wacu.+ 16  Twese tumeze nk’umubiri w’umuntu+ kandi binyuze kuri Kristo, ingingo z’umubiri ziteranyirizwa hamwe, bigatuma umubiri wose ukora neza. Iyo buri rugingo rukoze akazi karwo, umubiri wose urakura. Uko ni ko natwe turushaho gukundana.+ 17  Bityo rero, dore icyo mbabwira kandi nkagihamya mu Mwami: Ntimukongere kwitwara nk’uko abantu bo mu isi bitwara,+ kuko bakora ibintu bitagira umumaro baba batekereza.+ 18  Ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ntibafite ibyiringiro by’ubuzima Imana itanga, bitewe n’ubujiji bwabo no kuba batajya bemera guhindura uko babona ibintu. 19  Bataye umuco, bishora mu myifatire iteye isoni,+ bagakora ibikorwa by’umwanda* by’uburyo bwose kandi bakabikora bashishikaye. 20  Ariko mwe mwarigishijwe mumenya ko Kristo atameze atyo. 21  Mwumvise ibimwerekeyeho kandi mwigishwa binyuze kuri we ibirebana n’ukuri yigishije. 22  Mwigishijwe ko mugomba kwiyambura kamere ya kera+ ihuje n’imyifatire mwari mufite kera, kandi igenda yangirika bitewe n’ibyifuzo bishukana.+ 23  Nanone mugomba gukomeza guhindurwa mukaba bashya kandi mukagira imitekerereze mishya.*+ 24  Ikindi kandi, mugomba guhinduka mukagira imyitwarire mishya+ ihuje n’ibyo Imana ishaka kandi ihuje no gukiranuka n’ubudahemuka nyakuri. 25  Ni yo mpamvu ubwo mwamaze kwiyambura ikinyoma, umuntu wese muri mwe akwiriye kubwizanya ukuri na mugenzi we,+ kuko turi nk’ingingo z’umubiri zuzuzanya.*+ 26  Nimurakara, ntimugakore icyaha.+ Izuba ntirikarenge mukirakaye.+ 27  Nanone ntimugahe Satani uburyo bwo kubashuka ngo mukore ibibi.+ 28  Umujura ntakongere kwiba, ahubwo ajye akorana umwete, akore akazi katarimo uburiganya,+ kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakeneye.+ 29  Ntimukavuge amagambo mabi ayo ari yo yose,+ ahubwo mujye muvuga amagambo meza yo gutera inkunga abandi muhuje n’ibikenewe, kugira ngo abayumvise bakore ibyiza.+ 30  Nanone, ntimugatere agahinda umwuka wera w’Imana,+ murwanya imbaraga zawo kuko ari wo yakoresheje ibashyiraho ikimenyetso+ kugeza ku munsi muzacungurwa, binyuze ku ncungu.+ 31  Mwirinde gusharira,+ uburakari, umujinya, gukankama, gutukana+ n’ubundi bugome bwose.+ 32  Ahubwo mugirirane neza, mugirirane impuhwe,+ kandi mube mwiteguye kubabarirana mubikuye ku mutima nk’uko Imana na yo yabababariye binyuze kuri Kristo.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umubiri umwe.”
Cyangwa “ubuntu butagereranywa.”
Ni igihe umuyaga mwinshi uba uhuha mu nyanja maze amazi akiterera hejuru, akagenda yikoza hirya no hino.
Cyangwa “ibikorwa biteye isoni.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imyifatire iteye isoni.”
Cyangwa “mukaba bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwanyu.”
Cyangwa “turi ingingo za bagenzi bacu.”