Ibaruwa yandikiwe Abefeso 5:1-33
5 Ubwo rero, mujye mwigana Imana+ kuko muri abana bayo ikunda.
2 Nanone mukomeze kugaragaza urukundo+ nk’urwo Kristo na we yadukunze+ akatwitangira, bityo akaba nk’igitambo gihumurira neza Imana.+
3 Ubusambanyi,* ibikorwa by’umwanda* by’ubwoko bwose cyangwa umururumba, ntibikigere binavugwa muri mwe+ kuko iyo atari imyifatire iranga abagaragu b’Imana.+
4 Nanone mujye mwirinda imyifatire iteye isoni, amagambo adafite akamaro cyangwa amashyengo ateye isoni.*+ Mujye mubona ko ibyo bintu bidakwiriye, ahubwo muhore mushimira Imana.+
5 Mwe ubwanyu musobanukiwe neza ko abasambanyi, + abakora ibikorwa by’umwanda cyangwa abanyamururumba,+ ibyo bikaba ari uburyo bwo gusenga ibigirwamana, batazahabwa umurage* uwo ari wo wose mu Bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.+
6 Ntihakagire umuntu ubashuka akoresheje amagambo adafite akamaro, kuko ibyo ari byo bituma Imana irakarira cyane abatumvira.
7 Ubwo rero, ntimukagirane ubucuti n’abantu bameze batyo.
8 Kera mwari mu mwijima, ariko ubu muri mu mucyo+ kuko mwunze ubumwe n’Umwami.+ Mukomeze kugenda nk’abagendera mu mucyo.
9 Uwo mucyo utuma turangwa n’ineza mu byo dukora byose, tukaba abakiranutsi kandi tukabaho dukurikije ukuri twamenye.+
10 Mukomeze mugenzure mumenye neza ibyo Umwami yemera.+
11 Ntimukifatanye n’abatumvira ngo mukore ibikorwa bidafite akamaro, bikorerwa mu mwijima,+ ahubwo mujye mubyamaganira kure,
12 kuko ibintu bakorera mu ibanga no kubivuga biteye isoni.
13 Ibintu byose bibi bihishurwa* n’umucyo, kandi ikintu cyose umucyo ugaragaje, kigaragara neza.
14 Ni yo mpamvu bivugwa ngo: “Wowe usinziriye kanguka, uzuke uve mu bapfuye,+ maze Kristo akumurikire.”+
15 Nuko rero, mwirinde cyane kugira ngo mutitwara nk’abatagira ubwenge, ahubwo mwitware nk’abanyabwenge.
16 Mujye mukoresha neza igihe cyanyu,*+ kuko iminsi ari mibi.
17 Nimureke kuba abantu badashyira mu gaciro, ahubwo mukomeze kwiyumvisha ibyo Yehova ashaka.+
18 Nanone ntimugasinde+ kuko byatuma mukora ibikorwa bibi cyane.* Ahubwo mujye mukomeza gukora uko mushoboye, muhorane umwuka wera.
19 Mujye muririmba za zaburi, muririmbe indirimbo z’Imana kandi muyisingize,+ muririmbire Yehova kandi mumucurangire+ mubikuye ku mutima.+
20 Mujye muhora mushimira Imana+ ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, kubera ibintu byose idukorera kandi muyishimire mubinyujije mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.+
21 Mujye mwubahana cyane+ kubera ko ari byo bigaragaza ko mwubaha na Kristo.
22 Abagore bajye bubaha cyane* abagabo babo+ nk’uko bubaha Umwami,
23 kuko umugabo ari umutware w’umugore we,+ nk’uko Kristo na we ari umutware w’itorero+ akaba n’umukiza waryo.
24 Koko rero, nk’uko abagize itorero bubaha cyane Kristo, abe ari na ko buri gihe abagore bubaha cyane abagabo babo.
25 Bagabo, mukomeze gukunda abagore banyu+ nk’uko Kristo na we yakunze itorero kandi akaryitangira,+
26 kugira ngo aryeze, arisukure akoresheje amazi ari ryo jambo ry’Imana,+
27 bityo abone ko iryo torero ari ryiza cyane. Nanone ashaka ko iryo torero riba iryera+ kandi ntirigire inenge.+
28 Uko ni na ko abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda,
29 kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira akawitaho cyane nk’uko Kristo abigenzereza itorero.
30 Mu by’ukuri, turi ingingo z’umubiri wa Kristo.+
31 “Ni yo mpamvu umugabo azasiga papa we na mama we akagumana n’umugore we,* maze bombi bakaba umubiri umwe.”+
32 Iri banga ryera+ ndi kuvuga ni ibanga rikomeye, rirebana na Kristo n’itorero.+
33 Ubwo rero, buri mugabo wese ajye akunda umugore we+ nk’uko yikunda kandi umugore na we ajye yubaha cyane umugabo we.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “poruneyiya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Ubusambanyi.”
^ Cyangwa “ibikorwa biteye isoni.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imyifatire iteye isoni.”
^ Ni amagambo umuntu avuga yo gusetsa ariko ateye isoni.
^ Umurage ni umutungo umubyeyi aha abana be cyangwa undi muntu.
^ Cyangwa “bishyirwa ahabona.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mugure igihe gikwiriye.”
^ Cyangwa “ibikorwa by’agahomamunwa.”
^ Cyangwa “bagandukira.”
^ Cyangwa “akomatana n’umugore we.”