Amaganya 1:1-22

  • Yerusalemu igereranywa n’umupfakazi

    • Yicaye yonyine kandi yaratawe (1)

    • Ibyaha bikomeye bya Siyoni (8, 9)

    • Siyoni yanzwe n’Imana (12-15)

    • Nta muntu uhari wo guhumuriza Siyoni (17)

א [Alefu]* 1  Umujyi wahoze wuzuyemo abantu usigaye wonyine.+ Umujyi wahoze utuwe n’abantu benshi cyane kurusha ibindi bihugu wasigaye umeze nk’umupfakazi.+ Uwahoze ari umwamikazi mu ntara zose asigaye akoreshwa imirimo y’agahato.+ ב [Beti]   Nijoro ararira cyane,+ amarira agatemba ku matama. Mu bamukunda bose nta n’umwe umuhumuriza.+ Incuti ze zose zaramuhemukiye;+ zahindutse abanzi be. ג [Gimeli]   Yuda yajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+ ababarizwayo kandi akoreshwa imirimo y’agahato.+ Yatujwe mu bindi bihugu;+ ntiyabonye ahantu ho kuruhukira. Abamutotezaga bose bamufashe ageze mu bibazo. ד [Daleti]   Imihanda ijya i Siyoni irarira kuko nta wuyinyuramo ajya mu minsi mikuru.+ Amarembo yaho yose yarasenyutse;+ abatambyi baho barababaye cyane. Abakobwa* baho bishwe n’agahinda kandi na yo irababaye cyane. ה [He]   Abanzi bayo ubu ni bo bayitegeka.* Abanzi bayo nta kibazo bafite.+ Kuko Yehova yateye Siyoni agahinda bitewe n’ibyaha byayo byinshi.+ Abana bayo bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu bajyanywe n’umwanzi.+ ו [Wawu]   Ubwiza bw’umukobwa w’i Siyoni bwarashize.+ Abatware baho babaye nk’impara zabuze urwuri;*Bagenda nta mbaraga bafite imbere y’ubakurikiye. ז [Zayini]   Igihe Yerusalemu yari mu mibabaro n’abaturage bayo batagira aho baba,Yibutse ibintu byiza byose yahoranye mu bihe bya kera.+ Igihe abaturage bayo bafatwaga n’umwanzi kandi batagira uwo kubatabara,+Abanzi bayo barayibonye kandi baraseka bishimiye ko irimbutse.+ ח [Heti]   Yerusalemu yakoze icyaha gikomeye.+ Ni cyo cyatumye iba ikintu giteye iseseme. Abayubahaga bose basigaye bayisuzugura kuko bayibonye yambaye ubusa.+ Irataka+ kandi igahisha mu maso hayo kubera isoni. ט [Teti]   Guhumana kwayo kuri ku myenda yayo. Ntitekereza uko bizayigendekera,+Yaguye mu buryo butangaje; ntifite uwo kuyihumuriza. Yehova, reba imibabaro yanjye kuko umwanzi yishyira hejuru.+ י [Yodi] 10  Umwanzi yarambuye amaboko ku bintu byiza byayo byose.+ Kuko yabonye ibihugu byinjira mu rusengero rwayo,+Ibyo wategetse ko bitagomba kwinjira aho abantu bawe bahurira. כ [Kafu] 11  Abaturage bayo bose bafite agahinda; barashaka umugati.+ Batanze ibintu byiza byabo, kugira ngo babone icyo kurya, badapfa.* Yehova, birebe kandi witegereze uko nabaye nk’umugore* udafite akamaro. ל [Lamedi] 12  Ese nta cyo bibabwiye mwa bantu mwese mwe munyura mu muhanda? Nimurebe kandi mwitegereze. Ese hari undi mubabaro umeze nk’uyu natejwe,Uwo Yehova yanteje ku munsi w’uburakari bwe bumeze nk’umuriro ugurumana?+ מ [Memu] 13  Yohereje umuriro mu magufwa yanjye uturutse hejuru,+ arayigarurira yose. Yateze ibirenge byanjye urushundura, ansubiza inyuma ku ngufu. Yangize nk’umugore watawe. Mba ndwaye umunsi wose. נ [Nuni] 14  Ibyaha byanjye yabihambiranyije nk’umugogo,* abikomeza akoresheje ukuboko kwe. Byashyizwe ku ijosi ryanjye kandi imbaraga zanjye zabaye nke. Yehova yanteje abantu ntashobora gutsinda.+ ס [Sameki] 15  Yehova yankuyemo abarwanyi banjye b’abanyambaraga, abata kure yanjye.+ Yatumyeho abasirikare bo kundwanya kugira ngo bamenagure abasore banjye.+ Yehova yanyukanyutse ahantu bengera divayi h’umukobwa w’u Buyuda.+ ע [Ayini] 16  Ibyo ni byo bituma ndira cyane.+ Amaso yanjye agatembamo amarira,Kuko abakwiriye kumpumuriza, cyangwa bagatuma nongera kugira imbaraga bari kure yanjye. Abana banjye bararimbutse kuko umwanzi yatsinze. פ [Pe] 17  Siyoni yateze amaboko.+ Ntifite uwo kuyihumuriza. Abanzi ba Yakobo bose baramukikije, Yehova yabategetse kumutera.+ Yerusalemu yabaye igiteye iseseme kuri bo.+ צ [Tsade] 18  Yehova arakiranuka+ nubwo nigometse ku mategeko* yatanze.+ Mutege amatwi mwese mwa bihugu mwe kandi mwitegereze akababaro kanjye. Abasore n’inkumi* banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+ ק [Kofu] 19  Nahamagaye abankundaga cyane, ariko barampemukiye.+ Abatambyi banjye n’abayobozi banjye bapfiriye mu mujyi,Bashakisha ibyokurya kugira ngo badapfa.*+ ר [Reshi] 20  Yehova, reba ukuntu ndi mu makuba akomeye. Ibyo mu nda* birimo kwibirindura. Umutima wanjye uratera cyane kuko nigometse bikabije.+ Hanze inkota yamaze abantu.+ Mu nzu na ho hari urupfu. ש [Shini] 21  Abantu bumvise uko nitsa umutima. Nta muntu wo kumpumuriza uhari. Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye. Barishimye kubera ko ari wowe wabiteje.+ Ariko uzazana umunsi watangaje,+ igihe na bo bazamera nkanjye.+ ת [Tawu] 22  Ibibi bakoze byose bigere imbere yawe maze ubahe igihano gikomeye,+Nk’uko wampannye cyane bitewe n’ibicumuro byanjye byose. Kuko amaganya yanjye ari menshi kandi umutima wanjye ukaba urwaye.

Ibisobanuro ahagana hasi

Kuva ku gice cya mbere kugeza ku cya kane ni indirimbo z’agahinda, zanditswe hakurikijwe uko inyuguti z’Igiheburayo zikurikirana.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa b’amasugi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ni bo mutwe.”
Ni aho amatungo arisha.
Iyi mvugo yerekeza kuri Yerusalemu.
Cyangwa “kugira ngo bahumurize ubugingo bwabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abakobwa b’amasugi.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyavuye mu kanwa ke.”
Cyangwa “kugira ngo bahumurize ubugingo bwabo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amara.”