Amaganya 3:1-66

  • Yeremiya agaragaza ibyiyumvo bye n’ibyiringiro

    • “Nzakomeza gutegereza” (21)

    • Imbabazi z’Imana zihinduka nshya buri gitondo (22, 23)

    • Imana ibera nziza abayiringira (25)

    • Ni byiza ko umuntu ahangana n’ibibazo akiri umusore (27)

    • Imana yakingirije igicu ngo isengesho ritayigeraho (43, 44)

א [Alefu] 3  Ndi umuntu wabonye imibabaro bitewe n’inkoni y’umujinya we.   Yaranyirukanye atuma ngendera mu mwijima aho kugendera mu mucyo.+   Koko rero, akomeza kurambura ukuboko kwe kugira ngo ampane umunsi wose.+ ב [Beti]   Yatumye umubiri wanjye n’uruhu rwanjye bishiraho. Yamenaguye amagufwa yanjye.   Yarangose; yangotesheje uburozi bukaze+ n’ingorane.   Yantegetse kwicara mu mwijima nk’abantu bapfuye kera cyane. ג [Gimeli]   Aho nari ndi yahubatse urukuta rw’amabuye ruhazengurutse kugira ngo ntatoroka. Yanzirikishije iminyururu y’umuringa iremereye+   Kandi iyo ntatse ntabaza, yanga kumva isengesho ryanjye.*+   Inzira zanjye yazifungishije amabuye aconze. Imihanda yanjye yarayiyobeje.+ ד [Daleti] 10  Andindira anteze nk’idubu, ameze nk’intare yihishe.+ 11  Yankuye mu nzira ku ngufu kandi aramenagura. Yampinduye itongo.+ 12  Yafoye umuheto* we, anshyira aho arasa umwambi. ה [He] 13  Yatoboye impyiko zanjye akoresheje imyambi* yari atwaye. 14  Nahindutse uwo abantu bose baseka nkababera indirimbo umunsi wose. 15  Yanyujujemo ibintu bisharira kandi yampagishije igiti gisharira cyane.+ ו [Wawu] 16  Amenyo yanjye ayamenaguza umucanga. Atuma nigaragura mu ivu.+ 17  Watumye ntagira amahoro.* Nibagiwe uko icyiza kimera. 18  Ni yo mpamvu mvuga nti: “Icyubahiro cyanjye cyarabuze, hamwe n’ibyo nari niteze kuri Yehova.” ז [Zayini] 19  Ibuka akababaro kanjye, wibuke ko ntagira aho mba,+ wibuke igiti gisharira n’uburozi bukaze.+ 20  Nzi* neza ko uzibuka maze ukunama ukandeba.+ 21  Nkomeza kubyibuka mu mutima wanjye. Ni yo mpamvu nzakomeza gutegereza.+ ח [Heti] 22  Urukundo rudahemuka rwa Yehova ni rwo rwatumye tudashiraho+Kuko imbabazi ze zitazigera zishira.+ 23  Zihinduka nshya buri gitondo.+ Ubudahemuka bwawe ni bwinshi.+ 24  Naravuze* nti: “Yehova ni umugabane wanjye,+ ni yo mpamvu nzakomeza kumutegereza.”+ ט [Teti] 25  Yehova abera mwiza umwiringira;+ abera mwiza umuntu ukomeza kumushaka.+ 26  Ni byiza ko umuntu ategereza+ agakiza ka Yehova acecetse.*+ 27  Ni byiza ko umugabo ahangana n’ibibazo* akiri umusore.+ י [Yodi] 28  Niyicare wenyine kandi aceceke kuko Imana yatumye ahura na byo.+ 29  Namanuke akoze umunwa we mu mukungugu.+ Ahari wenda hari ibyiringiro.+ 30  Nategere itama umuntu umukubita. Nahage ibitutsi. כ [Kafu] 31  Kuko Yehova atazadutererana iteka ryose.+ 32  Nubwo yateje agahinda, nanone azagaragaza imbabazi kuko afite urukundo rwinshi rudahemuka.+ 33  Kuko adafite intego yo guteza abantu ibibazo cyangwa kubababaza.+ ל [Lamedi] 34  Ese hari uwakandagira imfungwa zose zo ku isi?+ 35  Ese hari uwarenganya umuntu kandi Isumbabyose ibireba?+ 36  Ese hari uwarenganya umuntu mu rubanza? Yehova ntiyihanganira ibintu nk’ibyo. מ [Memu] 37  None se ni nde ushobora kuvuga ikintu kandi agatuma kiba, Yehova atategetse ko kiba? 38  Mu kanwa k’Isumbabyose,Ntihaturukamo ibibi n’ibyiza. 39  Ese umuntu yakwitotombera ingaruka z’icyaha cye?+ נ [Nuni] 40  Nimureke dusuzume imyifatire yacu+ kandi tuyigenzure maze tugarukire Yehova.+ 41  Nimureke twerekeze umutima wacu ku Mana iri mu ijuru kandi tuyitegere ibiganza tuvuga tuti:+ 42  “Twaracumuye kandi turigomeka+ maze ntiwatubabarira.+ ס [Sameki] 43  Watubujije gutambuka ukoresheje uburakari.+ Waradukurikiranye kandi uratwica ntiwatugirira impuhwe.+ 44  Wikingirije igicu kugira ngo isengesho ryacu ritakugeraho.+ 45  Utugira imyanda n’ibishingwe mu bantu.” פ [Pe] 46  Abanzi bacu bose batuvuga nabi.+ 47  Duhorana ubwoba kandi tukagerwaho n’ibyago;+ kubura icyo dukora no kurimbuka byabaye ibyacu.+ 48  Amarira yo ku maso yanjye atemba nk’imigezi bitewe no kurimbuka k’umukobwa w’abantu banjye.+ ע [Ayini] 49  Amaso yanjye ntareka kurira. Ntatuza,+ 50  Kugeza igihe Yehova azitegereza akareba hasi ari mu ijuru.+ 51  Amaso yanjye yanteye agahinda, bitewe n’abakobwa bose bo mu mujyi wanjye.+ צ [Tsade] 52  Abanzi banjye bampize nk’abahiga inyoni bampora ubusa. 53  Bacecekeshereje ubuzima bwanjye mu rwobo, bakomeza kumpirikiraho amabuye. 54  Amazi yatembye ku mutwe wanjye. Maze ndavuga nti: “Ndapfuye!” ק [Kofu] 55  Yehova, nahamagaye izina ryawe ndi mu rwobo hasi cyane.+ 56  Umva ijwi ryanjye. Ntupfuke amatwi yawe ngo ureke kumva gutaka kwanjye ngusaba kumfasha, ngusaba kumpumuriza. 57  Igihe nguhamagara wigiye hafi. Warambwiye uti: “Witinya.” ר [Reshi] 58  Yehova, waramburaniye; wacunguye ubuzima bwanjye.*+ 59  Yehova, wabonye ibibi nakorewe. Ndakwingize ndenganura.+ 60  Wabonye ukuntu banyihimuyeho n’ibibi byose bashakaga kunkorera. ש [Sini] cyangwa [Shini] 61  Yehova, wumvise ibitutsi byabo n’ibibi byose bashakaga kunkorera.+ 62  Wumvise amagambo y’abandwanya n’ukuntu bongorerana umunsi wose bamvuga. 63  Barebe, baba bicaye cyangwa bahagaze, baririmba indirimbo zo kunseka. ת [Tawu] 64  Yehova, uzabitura ukurikije ibikorwa byabo. 65  Uzabavume utume bagira umutima wo kutumva. 66  Yehova, uzabakurikire ufite uburakari ubamare munsi y’ijuru ryawe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “yanga ko isengesho ryanjye ritambuka.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yabanze umuheto.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye butagira amahoro.”
Cyangwa “ubugingo bwawe buzibuka.”
Cyangwa “ubugingo bwanjye buravuga.”
Cyangwa “ategereza agakiza ka Yehova yihanganye.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yikorera umugogo.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Umugogo.”
Cyangwa “waburaniye ubugingo bwanjye.”