Amaganya 4:1-22
א [Alefu]
4 Mbega ukuntu zahabu nziza,+ zahabu ibengerana yanduye!
Mbega ukuntu amabuye yera+ yanyanyagiye aho imihanda ihurira hose!+
ב [Beti]
2 Abana b’i Siyoni bari bafite agaciro nk’aka zahabu itunganyijwe,Babaye nk’ibibindi by’ibumba,Byakozwe n’amaboko y’umubumbyi.
ג [Gimeli]
3 Ndetse n’ingunzu* zonsa ibyana byazo,Ariko umukobwa w’abantu banjye yabaye umugome,+ amera nka otirishe* yo mu butayu.+
ד [Daleti]
4 Ururimi rw’umwana wonka rufata hejuru mu kanwa bitewe n’inyota.
Abana basaba ibyokurya+ ariko nta muntu n’umwe ubibaha.+
ה [He]
5 Abaryaga ibyokurya biryoshye baryamye mu mihanda bafite inzara.*+
Abakuze bambara imyenda myiza y’umutuku,+ bapfumbase ibirundo by’ivu.
ו [Wawu]
6 Igihano cyahawe* umukobwa w’abantu banjye kubera icyaha cye, kiraremereye kurusha igihano cyahawe Sodomu kubera icyaha cyayo.+
Yarimbuwe mu kanya gato, ntiyabona ukuboko ko kuyitabara.+
ז [Zayini]
7 Abanaziri+ be bari bakeye cyane kurusha urubura; basaga n’umweru kurusha amata.
Bari bakeye mu maso kurusha amabuye y’agaciro yo mu nyanja;* bari banoze kurusha amabuye ya safiro.
ח [Heti]
8 Isura yabo yabaye umukara kurusha imbyiro.
Nta wababona mu muhanda ngo abamenye.
Uruhu rwabo rwafatanye n’amagufwa;+ rwabaye nk’igiti cyumye.
ט [Teti]
9 Ibyiza ni ukwicwa n’inkota aho kwicwa n’inzara,+Kuko abishwe n’inzara bananutse cyane bakamera nk’abishwe n’inkota, bitewe no kubura ibyokurya bivuye mu murima.
י [Yodi]
10 Amaboko y’abagore bagira impuhwe yatetse abana babo.+
Bababereye ibyokurya byo mu kiriyo, igihe umukobwa w’abantu banjye yarimbukaga.+
כ [Kafu]
11 Yehova yagaragaje uburakari bwe,Yasutse uburakari bwe bugurumana.+
Acana umuriro muri Siyoni, ugatwika fondasiyo zayo.+
ל [Lamedi]
12 Abami bo mu isi n’abatuye isi bose ntibatekerezagaKo umwanzi yari kwinjira mu marembo ya Yerusalemu.+
מ [Memu]
13 Byatewe n’ibyaha by’abahanuzi baho n’amakosa y’abatambyi baho,+Bavushirije amaraso y’abakiranutsi hagati mu mujyi.+
נ [Nuni]
14 Bazereraga mu mihanda nk’impumyi.+
Bahumanyijwe n’amaraso,+Ku buryo nta wushobora gukora ku myenda yabo.
ס [Sameki]
15 Barababwiraga bati: “Mugende! Murahumanye! Mugende! Mugende! Ntimudukoreho!”
Kubera ko batagiraga aho baba, bazereraga hose.
Abantu bavugiye mu bihugu bati: “Ntibashobora kugumana natwe hano.*+
פ [Pe]
16 Mu maso ha Yehova hatumye batatana.+
Ntazongera kubareba neza.
Abantu ntibazubaha abatambyi+ kandi ntibazagirira impuhwe abayobozi.”+
ע [Ayini]
17 Kugeza ubu, amaso yacu ananijwe no gutegereza uwari kudufasha, tukamubura.+
Twategereje ubufasha buturutse mu gihugu kidashobora kudufasha.+
צ [Tsade]
18 Igihe cyose twateraga intambwe baraduhigaga,+ ku buryo nta washoboraga kunyura ahantu hahurira abantu benshi mu mujyi wacu.
Iherezo ryacu riregereje; iminsi yacu yararangiye, kuko iherezo ryacu ryaje.
ק [Kofu]
19 Abatwirukankanaga barihutaga kurusha kagoma zo mu kirere.+
Baduhigiye mu misozi; badutegeye mu butayu.
ר [Reshi]
20 Uwatoranyijwe na Yehova,+ ari we wari umwuka wo mu mazuru yacu, yafatiwe mu rwobo rwabo,+Uwo ni we twavugagaho tuti: “Tuzibera mu gicucu cye mu bihugu.”
ש [Sini]
21 Wa mukobwa wo muri Edomu we,+ wowe wo mu gihugu cya Usi, ishime kandi unezerwe.
Ariko nawe igikombe kizakugeraho+ kandi uzanywa usinde maze wambare ubusa.+
ת [Tawu]
22 Yewe mukobwa w’i Siyoni we, igihano wahawe kubera icyaha cyawe kirarangiye.
Ntazongera kukujyana mu kindi gihugu ku ngufu.+
Ahubwo azaguhagurukira yewe mukobwa wo muri Edomu we, kubera ikosa ryawe.
Azagaragaza ibyaha byawe.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.
^ Cyangwa “imbuni.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “baratereranywe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikosa ryakozwe na.”
^ Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”
^ Cyangwa “ntibazatura hano ari abimukira.”