Amaganya 5:1-22
5 Yehova, ibuka ibyatubayeho.
Reba kandi witegereze ukuntu twasuzuguwe.+
2 Umurage wacu wahawe abo tutazi, amazu yacu ahabwa abo mu bindi bihugu.+
3 Twabaye imfubyi zitagira papa, ba mama bameze nk’abapfakazi.+
4 Amazi yacu tuyanywa dutanze amafaranga+ kandi inkwi zacu tuzibona tubanje kwishyura.
5 Abatwirukankana bari hafi kudufata.
Turananiwe ariko nta kanya ko kuruhuka baduhaye.+
6 Turamburira amaboko Egiputa+ na Ashuri+ kugira ngo tubone umugati uduhagije.
7 Ba sogokuruza bakoze ibyaha ntibakiriho. Ariko ni twe twikoreye ibyaha byabo.
8 Dusigaye dutegekwa n’abagaragu, nta wadukura mu kuboko kwabo.
9 Dushyira ubuzima* bwacu mu kaga kugira ngo tubone umugati+ bitewe n’abantu bafite inkota bo mu butayu.
10 Uruhu rwacu rurashyushye cyane nk’itanura kuko inzara itumereye nabi.+
11 Abagore bakorejwe isoni* i Siyoni, abakobwa bakorezwa isoni mu mijyi y’u Buyuda.+
12 Abatware bamanitswe baziritse ukuboko kumwe+ kandi abayobozi ntibagaragarijwe icyubahiro.+
13 Abasore bikoreye urusyo kandi abana b’abahungu bikoreye inkwi barasitara.
14 Abasaza bashize mu marembo y’umujyi,+ abasore ntibagicuranga.+
15 Ibyishimo byashize mu mutima wacu; imbyino zacu zahindutse kurira.+
16 Ikamba ryo ku mutwe wacu ryaraguye; tugushije ishyano kuko twakoze ibyaha.
17 Ni cyo cyatumye umutima wacu urwara+Kandi ibyo ni byo byatumye amaso yacu atangira guhuma;+
18 Kubera umusozi wa Siyoni wahindutse amatongo;+ ingunzu* ni zo ziwutemberaho.
19 Yehova, wicaye ku ntebe y’ubwami iteka ryose.
Intebe y’ubwami yawe ihoraho uko ibihe bigenda bikurikirana.+
20 Kuki utwibagirwa iteka ryose? Kuki umaze igihe kirekire waradutaye?+
21 Yehova twigarurire, natwe twiteguye kukugarukira.+
Tuma ibintu byose bisubira nk’uko byahoze mbere.+
22 Icyakora waratwanze.
Ukomeza kuturakarira cyane.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubugingo.”
^ Cyangwa “bafashwe ku ngufu.”
^ Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.