Amosi 1:1-15

  • Amosi ahabwa ubutumwa buturutse kuri Yehova (1, 2)

  • Imanza zirebana n’ibikorwa byinshi byo kwigomeka (3-15)

1  Aya ni amagambo ya Amosi* wari umworozi w’intama w’i Tekowa.+ Yayabwiwe igihe yerekwaga ibijyanye na Isirayeli, ku butegetsi bwa Uziya+ umwami w’u Buyuda no ku butegetsi bwa Yerobowamu+ umuhungu wa Yowashi,+ umwami wa Isirayeli, habura imyaka ibiri ngo habe umutingito.+  Yaravuze ati: “Yehova azavugira i Siyoni nk’intare itontoma.* Ijwi rye rizumvikanira i Yerusalemu. Inzuri* z’abungeri zizuma,Kandi n’ibimera biri ku musozi wa Karumeli bizuma.”+   “Yehova aravuze ati: ‘“Kubera ko abaturage b’i Damasiko bakomeje kwigomeka inshuro nyinshi,Sinzisubiraho ngo ndeke kubahana, bitewe n’uko bakoreye Gileyadi ibikorwa by’ubugome.*+   Ni yo mpamvu nzohereza umuriro ku nzu ya Hazayeli,+Ugatwika inyubako z’imitamenwa* za Beni-hadadi.+   Nzavunagura ibyo bakingisha amarembo y’i Damasiko,+Ndimbure abaturage b’i Bikati-aveniN’umuntu utegeka* i Beti-edeni. Abaturage bo muri Siriya bazajyanwa ku ngufu i Kiri.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’   Yehova aravuze ati: ‘“Kubera ko abaturage b’i Gaza bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,Bitewe n’uko bafashe abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ bakabashyikiriza Abedomu.   Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Gaza,+Utwike inyubako zaho z’imitamenwa.   Nzarimbura burundu abaturage bo muri Ashidodi+N’umuntu utegeka muri Ashikeloni.+ Nzahana abaturage bo muri Ekuroni,+Kandi abasigaye bo mu Bufilisitiya bazapfa bashire.”+ Uko ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuze.’   Yehova aravuze ati: ‘Kubera ko abaturage b’i Tiro bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,Kubera ko bafashe itsinda ry’abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bakarishyikiriza Abedomu,Kandi ntibibuke isezerano Tiro yari yaragiranye na Isirayeli.+ 10  Ni yo mpamvu nzohereza umuriro ku nkuta z’i Tiro,Ugatwika inyubako z’imitamenwa zaho.’+ 11  Yehova aravuze ati: ‘Kubera ko abaturage bo muri Edomu bigometse+ inshuro nyinshi, sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,Bitewe n’uko birutse ku bavandimwe babo bafite inkota,+Ntibabagirire imbabazi na gato. Bakomeje kubagirira nabi nk’uko inyamanswa itanyaguza umuhigo wayo,Kandi uburakari bari babafitiye ntibwigeze bushira.+ 12  Ni yo mpamvu nzohereza umuriro i Temani,+Ugatwika inyubako zikomeye cyane* z’i Bosira.’+ 13  Yehova aravuze ati: ‘“Kubera ko Abamoni bigometse inshuro nyinshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,Bitewe n’uko basatuye inda z’abagore batwite b’i Gileyadi kugira ngo bongere imipaka y’igihugu cyabo.+ 14  Nzohereza umuriro ku nkuta z’i Raba,+Utwike inyubako zaho z’imitamenwa. Icyo gihe hazaba hari urusaku rw’intambara,Kandi kuri uwo munsi hazaba hari umuyaga mwinshi cyane. 15  Umwami wabo azajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu ari kumwe n’abandi bayobozi.”+ Uko ni ko Yehova avuze.’

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Kuba umutwaro cyangwa kwikorera umutwaro.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Urwuri ni ahantu haba hari ubwatsi, bakaharagira amatungo maze akarisha.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahuye Gileyadi bakoresheje ibyuma bahurisha.”
Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu ufashe inkoni y’ubwami.”
Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”