Amosi 3:1-15
3 “Nimutege amatwi ibyo Yehova avuga biberekeyeho mwa Bisirayeli mwe! Nimwumve ibyo agiye kubabwira, mwa bantu be mwe yakuye mu gihugu cya Egiputa:
2 ‘Ni mwe mwenyine nahisemo mu miryango yose yo ku isi kugira ngo mube abantu banjye.+
Ni yo mpamvu nzabahana mbaziza ibyaha byanyu byose.+
3 Ese abantu babiri bajyana batahanye gahunda ngo bagire aho bahurira?
4 Ese intare yatontomera* mu ishyamba itabonye umuhigo?
Ese intare ikiri nto yakankama iri aho iba* kandi itagize icyo ifata?
5 Ese inyoni yafatirwa mu mutego uri hasi ku butaka, ntawayiteze?
Ese umutego ushobora gushibuka nta kiwukomye?
6 Ese iyo ihembe rivugiye mu mujyi, abantu ntibagira ubwoba bwinshi?
None se iyo amakuba abaye mu mujyi, si Yehova uba wemeye ko aba?
7 Erega Yehova Umwami w’Ikirenga nta cyo yakoraAtabanje kugihishurira* abagaragu be b’abahanuzi.+
8 None se intare nitontoma,+ ni nde utazagira ubwoba?
Yehova Umwami w’Ikirenga nagira icyo avuga, ni uwuhe muhanuzi uzakomeza guceceka?’+
9 ‘Dore ibyo mugomba gutangaza mu nyubako zikomeye cyane* zo muri Ashidodi,No mu nyubako zikomeye cyane zo muri Egiputa.
Muvuge muti: “nimuteranire hamwe ku misozi y’i Samariya,+Murebe imivurungano iyirimoN’ibikorwa by’uburiganya bihakorerwa.+
10 Ntibazi gukora ibyiza.” Uko ni ko Yehova avuze.
“Buzuza inyubako zabo zikomeye cyane ibintu basahuye babanje gukora urugomo.”’
11 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuze ati:
‘Hari umwanzi ugose iki gihugu,+Kandi azatuma imbaraga zanyu ziba nke,N’ibintu biba mu nyubako zanyu zikomeye cyane bisahurwe.’+
12 Yehova aravuze ati:
‘Nk’uko umushumba ashikuza amaguru abiri cyangwa agace k’ugutwi mu kanwa k’intare,Ni ko n’Abisirayeli bicaye muri Samariya ku ntebe nziza* cyaneNo ku buriri bwiza, bazarokorwa.’+
13 ‘Nimutege amatwi kandi muburire* abakomoka kuri Yakobo.’ Uko ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga, akaba n’Imana nyiri ingabo avuze.
14 ‘Umunsi nzahana Abisirayeli bitewe n’uko banyigometseho,+Nanone nzarimbura ibicaniro by’i Beteli.+
Amahembe ya buri gicaniro azatemwa agwe hasi.+
15 Nzasenya inzu yo mu gihe cy’imbeho n’inzu yo mu gihe cy’izuba.’
“‘Amazu atatse amahembe y’inzovu azasenywa,+Kandi amazu meza cyane* azasenywa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
^ Cyangwa “mu isenga ryayo.”
^ Cyangwa “atabanje guhishurira ibanga rye.”
^ Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”
^ Cyangwa “intebe z’i Damasiko.”
^ Cyangwa “mushinje.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Amazu menshi.”