Amosi 3:1-15

  • Ubutumwa bw’urubanza butangazwa (1-8)

    • Imana ihishura ibanga ryayo (7)

  • Ubutumwa bw’urubanza rwaciriwe Samariya (9-15)

3  “Nimutege amatwi ibyo Yehova avuga biberekeyeho mwa Bisirayeli mwe! Nimwumve ibyo agiye kubabwira, mwa bantu be mwe yakuye mu gihugu cya Egiputa:   ‘Ni mwe mwenyine nahisemo mu miryango yose yo ku isi kugira ngo mube abantu banjye.+ Ni yo mpamvu nzabahana mbaziza ibyaha byanyu byose.+   Ese abantu babiri bajyana batahanye gahunda ngo bagire aho bahurira?   Ese intare yatontomera* mu ishyamba itabonye umuhigo? Ese intare ikiri nto yakankama iri aho iba* kandi itagize icyo ifata?   Ese inyoni yafatirwa mu mutego uri hasi ku butaka, ntawayiteze? Ese umutego ushobora gushibuka nta kiwukomye?   Ese iyo ihembe rivugiye mu mujyi, abantu ntibagira ubwoba bwinshi? None se iyo amakuba abaye mu mujyi, si Yehova uba wemeye ko aba?   Erega Yehova Umwami w’Ikirenga nta cyo yakoraAtabanje kugihishurira* abagaragu be b’abahanuzi.+   None se intare nitontoma,+ ni nde utazagira ubwoba? Yehova Umwami w’Ikirenga nagira icyo avuga, ni uwuhe muhanuzi uzakomeza guceceka?’+   ‘Dore ibyo mugomba gutangaza mu nyubako zikomeye cyane* zo muri Ashidodi,No mu nyubako zikomeye cyane zo muri Egiputa. Muvuge muti: “nimuteranire hamwe ku misozi y’i Samariya,+Murebe imivurungano iyirimoN’ibikorwa by’uburiganya bihakorerwa.+ 10  Ntibazi gukora ibyiza.” Uko ni ko Yehova avuze. “Buzuza inyubako zabo zikomeye cyane ibintu basahuye babanje gukora urugomo.”’ 11  Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuze ati: ‘Hari umwanzi ugose iki gihugu,+Kandi azatuma imbaraga zanyu ziba nke,N’ibintu biba mu nyubako zanyu zikomeye cyane bisahurwe.’+ 12  Yehova aravuze ati: ‘Nk’uko umushumba ashikuza amaguru abiri cyangwa agace k’ugutwi mu kanwa k’intare,Ni ko n’Abisirayeli bicaye muri Samariya ku ntebe nziza* cyaneNo ku buriri bwiza, bazarokorwa.’+ 13  ‘Nimutege amatwi kandi muburire* abakomoka kuri Yakobo.’ Uko ni ko Yehova Umwami w’Ikirenga, akaba n’Imana nyiri ingabo avuze. 14  ‘Umunsi nzahana Abisirayeli bitewe n’uko banyigometseho,+Nanone nzarimbura ibicaniro by’i Beteli.+ Amahembe ya buri gicaniro azatemwa agwe hasi.+ 15  Nzasenya inzu yo mu gihe cy’imbeho n’inzu yo mu gihe cy’izuba.’ “‘Amazu atatse amahembe y’inzovu azasenywa,+Kandi amazu meza cyane* azasenywa.’+ Uko ni ko Yehova avuze.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Cyangwa “mu isenga ryayo.”
Cyangwa “atabanje guhishurira ibanga rye.”
Cyangwa “iminara y’imitamenwa.”
Cyangwa “intebe z’i Damasiko.”
Cyangwa “mushinje.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Amazu menshi.”