Amosi 5:1-27

  • Abisirayeli baratsinzwe (1-3)

  • Nimushake Imana maze mukomeze kubaho (4-17)

    • Nimwange ibibi mukunde ibyiza (15)

  • Umunsi wa Yehova uzaba ari umunsi wijimye (18-27)

    • Imana ntiyishimiraga ibitambo by’Abisirayeli (22)

5  “Yemwe mwa Bisirayeli mwe, nimutege amatwi mwumve ibyo mbabwira mu ndirimbo y’agahinda.   Abisirayeli baratsinzwe,Ntibashobora kongera guhaguruka. Basigaye bonyine mu gihugu cyabo. Nta muntu bafite wo kubahagurutsa.’  “Yehova Umwami w’Ikirenga aravuze ati: ‘Umujyi wajyanaga ku rugamba ingabo 1.000 uzasigarana 100,Naho uwajyanaga ku rugamba ingabo 100 usigarane 10. Uko ni ko bizagendekera Abisirayeli.’+  “Uku ni ko Yehova avuze abwira Abisirayeli: ‘Nimunshake bityo mukomeze kubaho.+   Ntimushake Beteli,+Kandi ntimujye i Gilugali.+ Ntimwambuke ngo mujye i Beri-sheba,+Kuko abaturage b’i Gilugali bazajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu,+Kandi i Beteli hazahindurwa ubusa.   Yemwe mwa bakomoka kuri Yozefu mwe, nimushake Yehova mukomeze kubaho,+Kugira ngo atababera nk’umuriro, maze uwo muriro ukabatwika,Ugatwika i Beteli ku buryo nta muntu washobora kuhazimya.   Dore ubutabera mwarabugoretse, bumera nk’ikintu gisharira,Kandi mureka gukiranuka.+   Uwaremye itsinda ry’inyenyeri ryitwa Kima* n’iryitwa Kesili,*+Agahindura umwijima mwinshi cyane igitondo,Agatuma amanywa ahinduka ijoro,+Kandi agahamagara amazi y’inyanjaKugira ngo ayagushe ku isi,+Izina rye ni Yehova.   Ni we uzatuma abanyambaraga barimbuka mu kanya nk’ako guhumbya,Kandi atume umujyi ugoswe n’inkuta urimbuka. 10  “‘Dore mwanga abacamanza bacyahira abantu mu marembo y’umujyi,Kandi umuntu wese uvugisha ukuri muramwanga cyane.+ 11  Kubera ko mwaka umusoro umukeneKandi mukamwaka ku byo yahinze,+Ntimuzakomeza kuba mu mazu y’amabuye aconze neza mwubatse,+Kandi ntimuzanywa divayi y’imizabibu myiza cyane mwateye.+ 12  Nzi neza ibikorwa byanyu byinshi byo kwigomeka,N’ukuntu ibyaha byanyu bikomeye. Mugirira nabi abakiranutsi,Mukakira ruswaKandi ntimurenganura abakene baba bari mu marembo y’umujyi.+ 13  Ni yo mpamvu icyo gihe umunyabwenge azacecekaKuko kizaba ari igihe cy’ibibazo bikomeye.+ 14  Nimushake ibyiza mureke ibibi,+Kugira ngo mukomeze kubaho,+Kandi Yehova Imana nyiri ingaboAbane namwe nk’uko mujya mubivuga ko ari kumwe namwe.+ 15  Nimwange ibibi mukunde ibyiza,+Kandi mutume ubutabera bukurikizwa mu marembo y’umujyi.+ Ahari Yehova Imana nyiri ingaboYazagirira imbabazi abasigaye ba Yozefu.’+ 16  “Ku bw’ibyo rero, dore ibyo Yehova Imana nyiri ingabo avuze. Yehova aravuze ati: ‘Ahantu hose hahurira abantu benshi, hazaba hari abantu barira cyane. Mu mihanda yose abantu bazaba bavuga bati: “Ayi wee! Ayi wee!” Bazahamagara abahinzi ngo baze barire cyane,Bahamagare n’abahanga mu kurira cyane, ngo baze barire.’ 17  Yehova aravuze ati: ‘mu mizabibu yose hazaba hari abantu barira+Kubera ko nzanyura mu gihugu cyanyu kugira ngo mbahane.’ 18  ‘Abantu bifuza umunsi wa Yehova bazahura n’ibibazo bikomeye!+ Ese ubundi bizabagendekera bite ku munsi wa Yehova?+ Uzaba ari umunsi wijimye, kandi nta mucyo uzabaho.+ 19  Icyo gihe bizaba bimeze nk’uko umuntu yahunga intare agahura n’idubu,Maze yakwinjira mu nzu agafata ku rukuta inzoka ikamuruma. 20  Ku munsi wa Yehova hazaba hari umwijima aho kuba umucyo,Habe umwijima mwinshi cyane utagira urumuri na ruke. 21  Nanga iminsi mikuru yanyu, kandi narayizinutswe.+ Sinishimira impumuro y’ibitambo mutamba mu makoraniro yanyu yihariye. 22  Nubwo mwantambira ibitambo bitwikwa n’umuriro,Ndetse mukantura n’amaturo, sinzabyishimira.+ Ibitambo byanyu bisangirwa* by’inyana zibyibushye, nta cyo bimbwiye.+ 23  Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe. Sinshaka kumva umuziki w’inanga zawe.+ 24  Reka ubutabera bube bwinshi, bukwire hose nk’amazi atemba,+No gukiranuka kumere nk’umugezi uhora utemba. 25  Yemwe mwa Bisirayeli mwe, ese mu myaka 40 mwamaze mu butayu,Mwigeze munzanira ibitambo n’amaturo?+ 26  Muzaheka Sakuti mwagize umwami wanyu, muheke na Kayiwani,*Ibyo bikaba ari ibishushanyo by’imana y’inyenyeri, mwe ubwanyu mwakoze. 27  Nzabohereza ku ngufu mu bindi bihugu kure y’i Damasiko.’+ Uko ni ko Imana nyiri ingabo yitwa Yehova ivuze.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’umuntu uzamuye inkota, afite n’ingabo mu ntoki.
Birashoboka ko ari itsinda ry’inyenyeri rifite ishusho y’ikimasa.
Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Ni ibigirwamana bishobora kuba byerekeza ku mubumbe wa Saturune. Hari abantu bawufataga nk’imana maze bakawusenga.