Amosi 9:1-15

  • Nta muntu ushobora gucika urubanza rw’Imana (1-10)

  • Ihema rya Dawidi rizongera ryubakwe (11-15)

9  Nabonye Yehova+ ari hejuru y’igicaniro arambwira ati: “Kubita umutwe w’inkingi, maze fondasiyo inyeganyege, inkingi zose uzice imitwe. Abantu basigaye nzabicisha inkota. Nta n’umwe muri bo uzashobora guhunga, kandi uzagerageza gutoroka ntazabishobora.+   Nibacukura bakajya kwihisha hasi mu butaka,*Ukuboko kwanjye kuzabakurayo. Nibazamuka ngo bajye mu kirere,Nzabamanurayo.   Nibajya kwihisha hejuru ku Musozi wa Karumeli,Nzagenda mbashake kandi nzabafata nta kabuza.+ Nibajya kwihisha kure hasi mu nyanja,Nzategeka inzoka igende ibarireyo.   Abanzi babo nibabajyana mu kindi gihugu ku ngufu,Nzategeka ko abantu bo muri icyo gihugu babicisha inkota.+ Nzabahangaho amaso yanjye mbagirire nabi, aho kubagirira neza.+   Umwami w’Ikirenga, Yehova nyiri ingabo, ni we ukora ku gihugu kigahungabana. Abaturage bose bakirimo,+ bazagira agahinda barire cyane.+ Nanone igihugu cyose kizuzura nk’uko Nili yo muri Egiputa yuzura,Maze ikongera ikagabanuka.+   ‘Uwubaka esikariye* zo mu ijuruN’inzu ye akayubaka hejuru y’isi,Agahamagara amazi y’inyanjaKugira ngo ayagushe ku isi,+Yehova ni ryo zina rye.’+   Yehova arabaza ati: ‘mwa Bisirayeli mwe, ese kuri njye ntimumeze nk’abakomoka kuri Kushi? Ese sinakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa,+Ngakura Abafilisitiya i Kirete+ na Siriya nkayikura i Kiri?’+   Yehova aravuze ati: ‘njyewe Yehova Umwami w’Ikirenga mpanze amaso ubwami bw’abanyabyaha,Kandi nzaburimbura ku isi.+ Icyakora sinzarimbura burundu abakomoka kuri Yakobo.’+   ‘Dore itegeko ntanze: Nzatatanyiriza mu bindi bihugu abakomoka kuri Isirayeli,+Nk’uko umuntu azunguza akayunguruzo,Ntihagire akabuye kagwa hasi. 10  Abanyabyaha bo mu bantu banjyeBaribwira bati: “Nta cyo tuzaba. Nta byago bizatugeraho.” Nyamara bazicishwa inkota.’ 11  ‘Kuri uwo munsi nzegura ihema rya Dawidi+ ryari ryaraguye,Kandi nzasana ahangiritse. Nzarivugurura,Ndyubake rimere nk’uko ryari rimeze kera.+ 12  Ibyo bizatuma abantu banjye bigarurira Abedomu basigaye,+Kandi bigarurire ibihugu byose byitirirwa izina ryanjye.’ Uko ni ko Yehova ukora ibyo byose avuga. 13  Yehova aravuze ati: ‘Dore igihe kizagera,Maze abantu bajye batangira guhinga abandi bagisarura,Kandi batangire gutera imyaka abandi bakenga imizabibu.+ Divayi nshya izaba ari nyinshi cyane.+ Izaba iri ku misozi no ku dusozi twose.+ 14  Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+ Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+ Bazatera imizabibu banywe divayi yayo,+Batere n’ibiti by’imbuto barye imbuto zezeho.’+ 15  “‘Nzabatuza ku butaka bwabo, bahagume. Ntibazongera kuvanwa mu gihugu nabahaye.’+ Uko ni ko Yehova Imana yanyu avuze.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa mu “Mva.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
Cyangwa “amadarajya; ingazi.”