Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya Daniyeli

Ibice

1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12

Ibivugwamo

  • 1

    • Abanyababuloni bagota Yerusalemu (1, 2)

    • Abasore bakomoka ibwami bari barajyanywe ku ngufu bahabwa inyigisho zidasanzwe (3-5)

    • Abaheburayo bane bagaragaza ko ari indahemuka (6-21)

  • 2

    • Umwami Nebukadinezari arota inzozi zikamuhangayikisha cyane (1-4)

    • Abanyabwenge bose bananirwa kubwira umwami izo nzozi (5-13)

    • Daniyeli asaba Imana kumufasha (14-18)

    • Daniyeli asingiza Imana kuko yamuhishuriye iryo banga (19-23)

    • Daniyeli abwira umwami izo nzozi (24-35)

    • Icyo izo nzozi zasobanuraga (36-45)

      • Ibuye rigereranya ubwami rizamenagura igishushanyo (44, 45)

    • Umwami aha icyubahiro Daniyeli (46-49)

  • 3

    • Igishushanyo cya zahabu cya Nebukadinezari (1-7)

      • Basabwa gusenga igishushanyo (4-6)

    • Abaheburayo batatu bashinjwa ko banze kumvira (8-18)

      • ‘Ntituzakorera imana zawe’ (18)

    • Bajugunywa mu itanura ry’umuriro (19-23)

    • Barokoka umuriro mu buryo bw’igitangaza (24-27)

    • Umwami asingiza Imana y’Abaheburayo (28-30)

  • 4

    • Umwami Nebukadinezari yemera ubwami bw’Imana (1-3)

    • Umwami abona igiti mu nzozi (4-18)

      • Igiti cyagombaga kumara ibihe birindwi cyaratemwe (16)

      • Imana ni yo itegeka abantu (17)

    • Daniyeli asobanura inzozi (19-27)

    • Ibyavuzwe mu nzozi biba ku mwami (28-36)

      • Umwami amara ibihe birindwi yarasaze (32, 33)

    • Umwami aha icyubahiro Imana yo mu ijuru (37)

  • 5

    • Umwami Belushazari akoresha umunsi mukuru (1-4)

    • Ikiganza cyandika ku rukuta (5-12)

    • Daniyeli asabwa gusobanura iyo nyandiko (13-25)

    • Ibisobanuro: Babuloni izatsindwa (26-31)

  • 6

    • Abayobozi bo mu bwami bw’u Buperesi bagambanira Daniyeli (1-9)

    • Daniyeli yakomeje gusenga (10-15)

    • Daniyeli ajugunywa mu rwobo rw’intare (16-24)

    • Umwami Dariyo yubaha Imana ya Daniyeli (25-28)

  • 7

    • Daniyeli yerekwa inyamaswa enye (1-8)

      • Hamera ihembe rito ryavugaga amagambo y’ubwirasi (8)

    • Uwahozeho kuva kera cyane aca urubanza (9-14)

      • Umwana w’umuntu ahinduka umwami (13, 14)

    • Daniyeli abwirwa icyo ibyo yeretswe bisobanura (15-28)

      • Inyamaswa enye ni abami bane (17)

      • Abera bazahabwa ubwami (18)

      • Amahembe icumi cyangwa abami bazaza (24)

  • 8

    • Daniyeli yerekwa imfizi y’intama n’isekurume y’ihene (1-14)

      • Ihembe rito ryiyemera (9-12)

      • Kugeza igihe hazashirira ibitondo n’imigoroba 2.300 (14)

    • Gaburiyeli asobanura iyerekwa (15-27)

      • Icyo imfizi y’intama n’isekurume y’ihene bigereranya (20, 21)

      • Haduka umwami w’umugome (23-25)

  • 9

    • Daniyeli yasenze avuga ibyaha bakoze (1-19)

      • Yerusalemu yari kumara imyaka 70 yarabaye amatongo (2)

    • Gaburiyeli aza kureba Daniyeli (20-23)

    • Ibyumweru 70 by’ubuhanuzi (24-27)

      • Mesiya yari kuza hashize ibyumweru 69 (25)

      • Mesiya yari kwicwa (26)

      • Umujyi n’ahera bizarimburwa (26)

  • 10

    • Uwari woherejwe n’Imana aza kureba Daniyeli (1-21)

      • Mikayeli atabara umumarayika (13)

  • 11

    • Umwami w’u Buperesi n’uw’u Bugiriki (1-4)

    • Umwami wo mu majyepfo n’uwo mu majyaruguru (5-45)

      • Habaho umukoresha (20)

      • Umuyobozi w’isezerano akurwaho (22)

      • Imana y’intambara ihabwa icyubahiro (38)

      • Umwami wo mu majyepfo ahangana n’umwami wo mu majyaruguru (40)

      • Inkuru mbi ziturutse mu burasirazuba no mu majyaruguru (44)

  • 12

    • ‘Igihe cy’imperuka’ na nyuma yaho (1-13)

      • Mikayeli ahaguruka (1)

      • Abafite ubushishozi bazarabagirana (3)

      • Ubumenyi nyakuri buzaba bwinshi (4)

      • Daniyeli azahaguruka kugira ngo ahabwe umugabane we (13)