Daniyeli 11:1-45
11 “Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Dariyo+ w’Umumedi, narahagurutse kugira ngo mukomeze kandi murinde.
2 Ubu rero, ibintu ngiye kukubwira ni ukuri:
“Dore hazategeka* abandi bami batatu mu Buperesi kandi uwa kane azishakira ubutunzi bwinshi kurusha abandi bose. Namara gukomera bitewe n’ubutunzi bwe, azahagurutsa abantu bose* kugira ngo barwanye ubwami bw’u Bugiriki.+
3 “Hazajyaho umwami ukomeye ategeke afite ububasha bwinshi+ kandi akore ibyo ashaka byose.
4 Ariko namara gukomera cyane, ubwami bwe buzasenyuka bwicemo ibice, byerekeze mu bice bine by’isi+ ariko ubwo bwami ntibuzasimburwa n’abamukomokaho* kandi ntibuzagira imbaraga nk’izo yari afite, kuko ubwami bwe buzarandurwa bugafatwa n’abandi batari abo.
5 “Umwe mu batware be, ni ukuvuga umwami wo mu majyepfo, azakomera ariko undi azamurusha imbaraga, ategeke afite ubutware bukomeye kurusha ubwe.
6 “Nyuma y’imyaka runaka bazagirana isezerano kandi umukobwa w’umwami wo mu majyepfo azasanga umwami wo mu majyaruguru kugira ngo bumvikane.* Ariko uwo mukobwa ntazakomeza kugira ububasha kandi n’umwami wo mu majyepfo ntazakomeza kugira ububasha bwe. Uwo mukobwa azatsindwa n’abandi, we hamwe n’abamuzanye, uwamubyaye n’uwamukomezaga muri icyo gihe.
7 Icyakora umwe mu bazamera ku mizi y’uwo mukobwa azahaguruka ahagarare mu mwanya we* kandi azasanga ingabo atere umujyi ukikijwe n’inkuta w’umwami wo mu majyaruguru. Azabarwanya kandi abatsinde.
8 Nanone azaza muri Egiputa azanye imana zabo, ibishushanyo bikozwe mu byuma,* ibintu byabo byiza by’ifeza na zahabu, azane n’abajyanywe ku ngufu. Hari imyaka azamara ari kure y’umwami wo mu majyaruguru,
9 uzatera ubwami bw’umwami wo mu majyepfo ariko agasubira mu gihugu cye.
10 “Abahungu be bazitegura intambara maze bahurize hamwe ingabo nyinshi kandi zikomeye. Azakomeza kugenda ntihagire umuhagarika, akwire mu gihugu hose nk’umwuzure. Ariko azasubirayo agende arwana inzira yose agere ku mujyi we ukikijwe n’inkuta.
11 “Umwami wo mu majyepfo azagira umujinya mwinshi maze agende arwane n’umwami wo mu majyaruguru. Uwo mwami* na we azahuriza hamwe abantu benshi cyane, ariko abo bantu benshi bazatsindwa n’uwo mwami wundi.*
12 Abo bantu benshi bazajyanwa. Umutima we uzishyira hejuru kandi azatuma abantu ibihumbi n’ibihumbi bagwa. Ariko umwanya we ukomeye ntazawukoresha.
13 “Umwami wo mu majyaruguru azagaruka, ahurize hamwe abantu benshi cyane, kuruta aba mbere. Nyuma y’igihe, ni ukuvuga nyuma y’imyaka runaka, azaza azanye ingabo nyinshi n’ibintu byinshi cyane.
14 Muri icyo gihe, hari benshi bazahagurukira kurwanya umwami wo mu majyepfo.
“Abanyarugomo* bo mu bantu bawe bazagerageza gutuma ibyagaragaye mu iyerekwa biba, ariko nta cyo bazageraho.
15 “Umwami wo mu majyaruguru azaza arunde ibintu byo kuririraho maze afate umujyi ukikijwe n’inkuta. Ingabo* z’umwami wo mu majyepfo ntizizabasha kumurwanya, ndetse n’ingabo zatoranyijwe mu ngabo ze, ntizizabishobora. Ntibazagira imbaraga zo kumurwanya.
16 Uwo uzaza kurwanya umwami wo mu majyepfo azakora ibyo yishakiye kandi nta wuzashobora kumurwanya. Azahagarara mu Gihugu Cyiza*+ kandi ukuboko kwe kuzaba gufite ubushobozi bwo kurimbura.
17 Azaba yiyemeje kuzana n’imbaraga zo mu bwami bwe bwose, hanyuma agirane isezerano na we kandi azakora ibyo yagambiriye. Azahabwa ubushobozi bwo kurimbura umukobwa w’abagore. Uwo mukobwa ntazatsinda kandi ntazakomeza kuba uwe.
18 Uwo mwami aziyemeza kurwanya ibihugu byo ku nkombe z’inyanja kandi azafata uturere twinshi. Hazaza umugaba w’ingabo akureho igisebo cy’umwami wo mu majyaruguru kandi ntikizongera kubaho. Azatuma icyo gisebo kijya kuri uwo mwami.
19 Azahindukira asubire mu mijyi ikikijwe n’inkuta yo mu gihugu cye, ariko azasitara agwe kandi ntazongera kuboneka.
20 “Mu mwanya we hazategeka undi mwami uzohereza umukoresha* ngo anyure mu bwami bwiza, ariko nyuma y’iminsi mike azarimburwa, bidatewe n’uburakari cyangwa intambara.
21 “Mu mwanya we hazategeka undi mwami usuzuguritse kandi ntibazamuha icyubahiro cy’ubwami. Azaza mu gihe abantu bazaba bafite umutekano,* afate ubwami akoresheje uburyarya.
22 Azatsinda ingabo* zuzuye ahantu hose nk’umwuzure maze zirimbuke, nk’uko bizagendekera Umuyobozi+ w’isezerano.+
23 Kubera isezerano bagiranye, azakomeza kugira uburyarya maze ashyirwe hejuru, akomere bitewe n’abantu bake.
24 Igihe abantu bazaba bafite umutekano,* azinjira mu turere dukize cyane kurusha utundi two mu ntara, akore ibyo ba papa be na ba sekuruza batakoze. Azabagabanya ibyo yafashe n’ibyo yasahuye hamwe n’ibindi bintu kandi apange imigambi yo gutera ahakikijwe n’inkuta, ariko bizamara igihe gito.
25 “Azateranyiriza hamwe ingabo ze kandi agire imbaraga zo gutera umwami wo mu majyepfo, afite ingabo nyinshi. Ariko umwami wo mu majyepfo azitegura iyo ntambara afite ingabo nyinshi cyane kandi zikomeye. Uwo mwami ntazatsinda, kuko abantu bazamugambanira.
26 Abarya ibyokurya bye biryoshye ni bo bazamurimbuza.
“Ingabo ze zizamera nk’izitwawe n’umwuzure kandi benshi bazicwa.
27 “Abo bami bombi baziyemeza mu mitima yabo gukora ibibi kandi bazicara ku meza amwe, umwe abeshya mugenzi we. Ariko nta cyo bazageraho, kuko iherezo rizaza mu gihe cyagenwe.+
28 “Azasubira mu gihugu cye afite ibintu byinshi kandi umutima we uzarwanya isezerano ryera. Azakora ibyo yiyemeje maze asubire mu gihugu cye.
29 “Azagaruka mu gihe cyagenwe, atere umwami wo mu majyepfo. Icyakora icyo gihe ntibizagenda nk’uko byagenze mbere,
30 kuko amato y’i Kitimu+ azamutera maze agacishwa bugufi.
“Azagaruka avuga amagambo akomeye yo kwamagana isezerano ryera+ kandi azakora ibyo yiyemeje. Azagaruka yite ku baretse isezerano ryera.*
31 Ingabo* yohereje zizagira icyo zikora,* urusengero rumeze nk’umujyi ukikijwe n’inkuta ruzahumanywa+ kandi igitambo gihoraho gikurweho.+
“Hazashyirwaho igiteye iseseme kirimbura.+
32 “Abakora ibibi bakica isezerano, azatuma baba abahakanyi akoresheje amagambo y’uburyarya. Ariko abantu bazi Imana yabo bazatsinda kandi bakore ibyo biyemeje.
33 Abafite ubushishozi+ bazafasha abantu benshi gusobanukirwa ibintu. Bazamara iminsi runaka bahura n’imibabaro.* Bazicishwa inkota n’ibirimi by’umuriro, bajyanwe mu kindi gihugu ku ngufu kandi basahurwe.
34 Ariko nibahura n’imibabaro, bazafashwa ho gato kandi abenshi bazifatanya na bo babaryarya.
35 Bamwe mu bafite ubushishozi bazahura n’imibabaro, kugira ngo hakorwe umurimo wo kubatunganya, kubasukura no kubeza+ kugeza ku mperuka, kuko izaza mu gihe cyagenwe.
36 “Uwo mwami azakora ibyo yishakiye maze yirate kandi yishyire hejuru y’izindi mana zose, ndetse azavuga amagambo atangaje yo gutuka Imana isumba izindi.+ Azakora ibyo yiyemeje, kugeza aho uburakari buzashirira kuko ibyemejwe bigomba kuba.
37 Ntazubaha Imana ya ba papa be kandi ntazita ku byifuzo by’abagore cyangwa iby’imana iyo ari yo yose, ahubwo azishyira hejuru y’abantu bose.
38 Azaha icyubahiro imana y’intambara kandi imana ba papa be batigeze bamenya azayubaha akoresheje zahabu, ifeza, amabuye y’agaciro n’ibindi bintu byiza cyane.
39 Azarwanya ahantu harinzwe kurusha ahandi, ashyigikiwe n’imana idasanzwe. Abazamwemera* azatuma bagira icyubahiro cyinshi, abahe gutegeka abantu benshi. Azajya aha agace k’igihugu umuntu wese ubanje kumwishyura.
40 “Mu gihe cy’imperuka, umwami wo mu majyepfo azahangana na we,* maze umwami wo mu majyaruguru amutere afite amagare y’intambara n’amafarashi n’amato menshi. Azinjira mu bihugu agere hose nk’umwuzure.
41 Nanone azinjira mu Gihugu Cyiza,*+ kandi ibihugu byinshi bizagwa. Ariko ibi ni byo bihugu bizamurokoka: Edomu, Mowabu n’igice cy’ingenzi cy’Abamoni.
42 Azakomeza gukoresha imbaraga ze arwanya ibihugu byinshi kandi igihugu cya Egiputa na cyo ntikizamurokoka.
43 Azategeka ubutunzi buhishwe bwa zahabu n’ifeza n’ibindi bintu byiza byose byo muri Egiputa. Abanyalibiya n’Abanyetiyopiya bazamukurikira.
44 “Ariko hazaza inkuru ziturutse iburasirazuba no mu majyaruguru zimuhangayikishe kandi azagenda arakaye cyane kugira ngo arimbure benshi, abatsembeho.
45 Azashinga amahema ye y’abami* hagati y’inyanja nini n’umusozi wera ufite Ubwiza.*+ Azagenda agana ku iherezo rye kandi nta wuzamutabara.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “hazahaguruka.”
^ Cyangwa “azahagurutsa ibintu byose.”
^ Cyangwa “urubyaro rwe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagirane isezerano.”
^ Uko bigaragara, uvugwa aha ni umwami wo mu majyepfo.
^ Cyangwa “ibishushanyo biyagijwe.”
^ Uko bigaragara, uvugwa aha ni umwami wo mu majyaruguru.
^ Uko bigaragara, uvugwa aha ni umwami wo mu majyepfo.
^ Cyangwa “abana b’abajura.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko.”
^ Cyangwa “cy’Ubwiza.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu ukusanya umusoro.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Azaza adateguje.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Azaza adateguje.”
^ Cyangwa “azatura uburakari abantu Imana yahaye isezerano.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “zizahaguruka.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bazagwa.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Umuntu wese yemera.”
^ Cyangwa “azaterana na we amahembe.”
^ Cyangwa “cy’Ubwiza.”
^ Cyangwa “amahema ye y’akataraboneka.”
^ Cyangwa “w’Ubwiza.”