Daniyeli 12:1-13

  • ‘Igihe cy’imperuka’ na nyuma yaho (1-13)

    • Mikayeli ahaguruka (1)

    • Abafite ubushishozi bazarabagirana (3)

    • Ubumenyi nyakuri buzaba bwinshi (4)

    • Daniyeli azahaguruka kugira ngo ahabwe umugabane we (13)

12  “Muri icyo gihe, Mikayeli*+ umutware ukomeye+ uhagarariye abantu bawe* azahaguruka kandi hazabaho igihe cy’amakuba atarigeze kubaho, kuva ishyanga ryabaho kugeza icyo gihe kandi abantu bawe bose banditswe mu gitabo+ bazarokoka.+  Benshi mu basinziriye mu butaka bazakanguka, bamwe bahabwe ubuzima bw’iteka, abandi bakorwe n’isoni kandi basuzugurwe kugeza iteka ryose.  “Abafite ubushishozi bazarabagirana nk’umucyo wo mu kirere kandi abafasha abantu benshi kuba abakiranutsi, bazarabagirana nk’inyenyeri iteka ryose.  “Ariko wowe Daniyeli, ayo magambo uyagire ibanga n’igitabo ugishyireho ikimenyetso gifatanya, kugeza mu gihe cy’imperuka.+ Benshi bazashakisha hirya no hino* kandi ubumenyi nyakuri buzaba bwinshi.”+  Hanyuma njyewe Daniyeli ndareba, mbona abandi bagabo babiri bahagaze aho, umwe ahagaze ku nkombe yo hino y’uruzi undi ahagaze ku nkombe yo hakurya.+  Nuko umwe abwira wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane,+ wari uhagaze hejuru y’amazi ya rwa ruzi, ati: “Ibi bintu bitangaje bizamara igihe kingana iki?”  Hanyuma uwo mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane, wari hejuru y’amazi ya rwa ruzi, arambura ukuboko kwe kw’iburyo n’ukw’ibumoso ayerekeje mu ijuru, numva arahira Imana ihoraho iteka ryose+ ati: “Bizamara igihe cyagenwe, ibihe byagenwe n’igice cy’igihe.* Imbaraga z’abantu bera nizimara kumenagurwa,+ ibyo byose bizarangira.”  Nuko ibyo ndabyumva ariko sinabisobanukirwa.+ Maze ndavuga nti: “Databuja, ibi bintu bizarangira bite?”  Arambwira ati: “Daniyeli we, igendere kuko ayo magambo agomba kuba ibanga kandi yashyizweho ikimenyetso gifatanya kugeza mu gihe cy’imperuka.+ 10  Benshi bazisukura, biyeze kandi bazatunganywa.+ Ariko ababi bazakomeza gukora ibibi kandi nta n’umwe muri bo uzasobanukirwa ayo magambo. Ahubwo abafite ubushishozi ni bo bazayasobanukirwa.+ 11  “Nanone kandi uhereye igihe igitambo gihoraho+ kizakurirwaho n’igihe igiteye iseseme kirimbura kizashyirirwaho,+ hazashira iminsi 1.290. 12  “Ugira ibyishimo ni ukomeza gutegereza* akageza igihe iminsi 1.335 izashirira. 13  “Naho wowe Daniyeli, komeza ugere ku iherezo. Uzaruhuka ariko ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhabwe umugabane wawe.”*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura ngo: “Ni nde umeze nk’Imana?”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abana b’abo mu bantu bawe.”
Cyangwa “bazagisuzuma (ni ukuvuga igitabo) babyitondeye.”
Ni ukuvuga, ibihe bitatu n’igice.
Cyangwa “utegerezanya amatsiko.”
Cyangwa “ahantu wahawe.”