Daniyeli 2:1-49

  • Umwami Nebukadinezari arota inzozi zikamuhangayikisha cyane (1-4)

  • Abanyabwenge bose bananirwa kubwira umwami izo nzozi (5-13)

  • Daniyeli asaba Imana kumufasha (14-18)

  • Daniyeli asingiza Imana kuko yamuhishuriye iryo banga (19-23)

  • Daniyeli abwira umwami izo nzozi (24-35)

  • Icyo izo nzozi zasobanuraga (36-45)

    • Ibuye rigereranya ubwami rizamenagura igishushanyo (44, 45)

  • Umwami aha icyubahiro Daniyeli (46-49)

2  Mu mwaka wa kabiri Umwami Nebukadinezari ari ku butegetsi, yarose inzozi nyinshi maze arahangayika cyane,+ ananirwa gusinzira.  Nuko umwami ategeka ko bahamagaza abatambyi bakora iby’ubumaji, abashitsi, abapfumu n’Abakaludaya,* ngo baze bamubwire inzozi yarose. Baraza bahagarara imbere y’umwami.+  Umwami arababwira ati: “Narose inzozi, none ndahangayitse cyane kubera ko nifuza kumenya ibyo narose.”  Abakaludaya babwira umwami mu rurimi rw’Icyarameyi* bati:+ “Urakabaho iteka mwami! Twebwe abagaragu bawe tubwire inzozi warose, hanyuma tukubwire icyo zisobanura.”  Umwami asubiza Abakaludaya ati: “Uyu ni wo mwanzuro mfashe: Nimutambwira izo nzozi n’icyo zisobanura muri butemagurwe, amazu yanyu ahinduke imisarani rusange.*  Ariko nimumbwira izo nzozi n’icyo zisobanura, ndabaha impano, mbahembe kandi ntume mugira icyubahiro cyinshi.+ Ngaho nimumbwire izo nzozi n’icyo zisobanura.”  Bongera kumusubiza ku nshuro ya kabiri bati: “Mwami tubwire izo nzozi warose, natwe tukubwire icyo zisobanura.”  Ariko umwami arababwira ati: “Nzi neza ko mushaka gutinza ibintu gusa kuko mwabonye ko nafashe umwanzuro.  Nimutambwira izo nzozi, mwese murahabwa igihano kimwe. Mwemeranyije kumbeshya no kumbwira amagambo y’ibinyoma kugira ngo murebe ko ibintu byahinduka. Ubwo rero, nimumbwire izo nzozi, ni bwo ndi bumenye ko mushobora kuzisobanura.” 10  Nuko Abakaludaya basubiza umwami bati: “Nta muntu n’umwe ku isi* ushobora gukora ibyo umwami adusabye, kuko nta mwami ukomeye cyangwa guverineri wigeze asaba ikintu nk’icyo umutambyi ukora iby’ubumaji cyangwa umushitsi cyangwa Umukaludaya. 11  Icyo umwami ari kudusaba kiraruhije kandi nta muntu ushobora kukibwira umwami, keretse imana na zo zidatuye mu bantu.” 12  Ibyo birakaza umwami, agira umujinya mwinshi cyane maze ategeka ko abanyabwenge bose b’i Babuloni bicwa.+ 13  Igihe iryo tegeko ryatangwaga, abanyabwenge bose bagiye kwicwa, bagiye gushaka Daniyeli na bagenzi be ngo na bo bicwe. 14  Icyo gihe Daniyeli avugana na Ariyoki, wari uhagarariye abarinda umwami, avugana na we mu ibanga kandi abikora mu bwenge. Uwo ni we wari ugiye kwica abanyabwenge b’i Babuloni. 15  Daniyeli abaza Ariyoki wari umutware ibwami ati: “Ni iki gitumye umwami atanga itegeko rikomeye gutyo?” Nuko Ariyoki abwira Daniyeli uko byari byagenze.+ 16  Hanyuma Daniyeli aragenda asaba umwami ko yamuha igihe, kugira ngo azamubwire icyo inzozi ze zisobanura. 17  Nuko Daniyeli ajya iwe kandi amenyesha icyo kibazo bagenzi be, ari bo Hananiya, Mishayeli na Azariya. 18  Yabasabye gusenga Imana yo mu ijuru ngo ibagirire imbabazi, ibamenyeshe iryo banga kugira ngo we n’abo bagenzi be baticirwa hamwe n’abandi banyabwenge b’i Babuloni. 19  Hanyuma Daniyeli amenyeshwa iryo banga mu iyerekwa rya nijoro+ maze asingiza Imana yo mu ijuru. 20  Daniyeli aravuga ati: “Izina ry’Imana nirisingizwe kugeza iteka ryose,*Kuko ari yo yonyine ifite ubwenge n’ubushobozi.+ 21  Ihindura ibihe,+Igakuraho abami igashyiraho abandi+Kandi iha abanyabwenge ubwenge, igaha ubumenyi abafite ubushishozi.+ 22  Ni yo ihishura ibintu bigoye gusobanukirwa n’ibihishe,+Ikamenya ibiri mu mwijima+Kandi ibana n’umucyo.+ 23  Mana ya ba sogokuruza, ndagushimiye kandi ndagusingizaKubera ko wampaye ubwenge n’imbaraga. None dore umenyesheje ibyo twagusabye. Watumye tumenya ibyo umwami yabajije.”+ 24  Nuko Daniyeli ajya kwa Ariyoki, uwo umwami yari yashinze kwica abanyabwenge b’i Babuloni,+ aramubwira ati: “Ntugire umunyabwenge n’umwe w’i Babuloni wica. Ahubwo njyana imbere y’umwami kugira ngo mubwire icyo inzozi ze zisobanura.” 25  Ariyoki ahita yihuta ajyana Daniyeli imbere y’umwami, aramubwira ati: “Nabonye umugabo wo mu bantu bazanywe bavanywe mu Buyuda,+ ushobora kubwira umwami icyo ibyo yarose bisobanura.” 26  Nuko umwami abaza Daniyeli witwaga Beluteshazari ati:+ “Ese koko ushobora kumbwira ibyo nabonye mu nzozi n’icyo bisobanura?”+ 27  Daniyeli asubiza umwami ati: “Nta n’umwe mu banyabwenge, abashitsi, abatambyi bakora iby’ubumaji n’abaragura bakoresheje inyenyeri, ushobora kubwira umwami ibanga yabajije.+ 28  Ariko mu ijuru hariyo Imana ihishura amabanga+ kandi ni yo yamenyesheje umwami Nebukadinezari ibizaba mu minsi ya nyuma. Dore inzozi warose n’ibyo weretswe uryamye ku buriri bwawe: 29  “Mwami, igihe wari uryamye ku buriri bwawe, wetekereje ku bizaba mu gihe kizaza kandi Imana ihishura amabanga ni yo yatumye umenya ibizaba. 30  Naho njyewe icyatumye mpishurirwa iryo banga, si uko ndusha ubwenge abandi bantu bose bariho, ahubwo ni ukugira ngo wowe mwami umenyeshwe icyo ibyo warose bisobanura kandi umenye ibitekerezo byo mu mutima wawe.+ 31  “Mwami, warebaga maze ubona igishushanyo kinini cyane. Icyo gishushanyo kinini cyane, kirabagirana cyane, cyari kiguhagaze imbere kandi cyari giteye ubwoba. 32  Icyo gishushanyo, umutwe wacyo wari zahabu nziza,+ igituza cyacyo n’amaboko yacyo ari ifeza,+ naho inda yacyo n’ibibero byacyo ari umuringa.+ 33  Amaguru yacyo yari icyuma,+ naho ibirenge byacyo ari icyuma kivanze n’ibumba.*+ 34  Wakomeje kwitegereza kugeza igihe ibuye ryaziye, bidakozwe n’ukuboko k’umuntu, ryikubita ku birenge by’icyo gishushanyo cy’icyuma kivanze n’ibumba, biramenagurika.+ 35  Icyuma, ibumba, umuringa, ifeza na zahabu byose byamenaguritse, bihinduka nk’umurama wo ku mbuga bahuriraho imyaka mu gihe cy’izuba maze umuyaga urabitwara ntibyongera kuboneka. Hanyuma rya buye ryikubise kuri icyo gishushanyo, rihinduka umusozi munini, ukwira isi yose. 36  “Mwami izo ni zo nzozi warose kandi tugiye kukubwira ibisobanuro byazo. 37  Mwami, wowe mwami w’abami, uwo Imana yo mu ijuru yahaye ubwami,+ ubushobozi, imbaraga n’ikuzo, 38  wowe yahaye ububasha bwo gutegeka abantu aho batuye hose, ugategeka inyamaswa zo mu gasozi, inyoni zo mu kirere kandi ikabiguha byose ngo ubiyobore,+ ni wowe mutwe wa zahabu.+ 39  “Ariko nyuma yawe hazaza ubundi bwami+ budakomeye nk’ubwawe, haze n’ubundi bwami bwa gatatu bw’umuringa, buzategeka isi yose.+ 40  “Ubwami bwa kane buzakomera nk’icyuma+ kandi nk’uko icyuma kimenagura ibintu byose kikabishwanyaguza, ni ko na bwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabujanjagura, nk’uko icyuma kimenagura ibintu.+ 41  “Nanone nk’uko wabonye ibirenge n’amano bigizwe n’ibumba ry’umubumbyi rivanze n’icyuma, ni ko ubwo bwami buzacikamo ibice. Ariko nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba ryoroshye, na bwo buzaba bufite igice gikomeye nk’icyuma. 42  Kubera ko amano y’ibirenge yari icyuma kivanze n’ibumba, igice kimwe cy’ubwo bwami kizaba gikomeye ikindi kidakomeye. 43  Nk’uko wabonye icyuma kivanze n’ibumba ryoroshye, buzivanga n’abantu* ariko ntibizafatana, nk’uko icyuma kitivanga n’ibumba. 44  “Mu gihe abo bami bazaba bategeka, Imana yo mu ijuru izashyiraho ubwami+ butazigera burimburwa.+ Ubwo bwami ntibuzahabwa abandi bantu.+ Buzamenagura ubwo bwami bwose bubumareho+ kandi ni bwo bwonyine buzagumaho iteka.+ 45  Ibyo byose bizaba kuko wabonye ibuye ryaje rivuye ku musozi bidakozwe n’intoki z’umuntu, rikamenagura icyuma, umuringa, ibumba, ifeza na zahabu.+ Mwami, Imana Ikomeye ni yo yakumenyesheje ibizaba mu gihe kizaza.+ Izo nzozi ni iz’ukuri kandi wizere ibisobanuro byazo.” 46  Nuko Umwami Nebukadinezari yikubita hasi yubamye imbere ya Daniyeli, amwereka ko amwubashye cyane kandi ategeka ko ahabwa impano, bakanamutwikira umubavu.* 47  Umwami abwira Daniyeli ati: “Ni ukuri Imana yanyu ni Imana iruta izindi mana, ni Umwami uruta abandi bami kandi ni yo ihishura amabanga, kuko wabashije kumbwira iryo banga.”+ 48  Hanyuma umwami azamura Daniyeli mu ntera, amuha impano nyinshi nziza, amugira umuyobozi w’intara yose ya Babuloni+ n’umuyobozi w’abanyabwenge bose b’i Babuloni. 49  Daniyeli asaba umwami ngo agire Shadaraki, Meshaki na Abedenego+ abayobozi mu ntara ya Babuloni, ariko Daniyeli we akomeza gukorera ibwami.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, itsinda ry’abantu bafite ubuhanga mu bupfumu no kuragura bakoresheje inyenyeri.
Kuva kuri Dn 2:4b kugeza kuri 7:28, byanditswe bwa mbere mu rurimi rw’Icyarameyi.
Bishobora no kuvugwa ngo: “Ikimoteri, ingarani; ikirundo cy’amase.”
Cyangwa “ku butaka bwumutse.”
Cyangwa “uhereye iteka ukageza iteka.”
Cyangwa “ibumba batwitse (ribumbye).”
Cyangwa “urubyaro rw’abantu.” Ni ukuvuga, abaturage basanzwe.