Daniyeli 5:1-31

  • Umwami Belushazari akoresha umunsi mukuru (1-4)

  • Ikiganza cyandika ku rukuta (5-12)

  • Daniyeli asabwa gusobanura iyo nyandiko (13-25)

  • Ibisobanuro: Babuloni izatsindwa (26-31)

5  Umwami Belushazari+ yakoreshereje abanyacyubahiro be 1.000 ibirori bikomeye kandi yanyweraga divayi imbere yabo.+  Divayi imaze kumugeramo, ategeka ko bazana ibikoresho bya zahabu n’iby’ifeza papa we Nebukadinezari yari yaravanye mu rusengero i Yerusalemu,+ kugira ngo umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze babinyweshe.  Nuko bazana ibikoresho bya zahabu bari baravanye mu rusengero rw’inzu y’Imana i Yerusalemu maze umwami n’abanyacyubahiro be, abagore be n’inshoreke ze barabinywesha.  Banywa divayi maze basingiza imana za zahabu, iz’ifeza, iz’umuringa, iz’ubutare* n’iz’ibiti n’amabuye.  Muri uwo mwanya haboneka ikiganza cy’umuntu, gitangira kwandika ku rukuta rw’inzu y’umwami aharebana n’igitereko cy’amatara kandi umwami yarebaga icyo kiganza kirimo kwandika.  Ako kanya mu maso h’umwami hagaragaza ko ahangayitse,* agira ubwoba bwinshi cyane bitewe n’ibyo yatekerezaga, amaguru ye acika intege+ n’amavi ye arakomana.  Nuko umwami avuga mu ijwi ryo hejuru cyane ahamagaza abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri.+ Umwami abwira abanyabwenge b’i Babuloni ati: “Umuntu uri busome iyi nyandiko kandi akambwira icyo isobanura, arambikwa umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi+ kandi azategeka ari ku mwanya wa gatatu mu bwami.”+  Nuko abanyabwenge bose b’umwami baraza, ariko ntibashobora gusoma iyo nyandiko cyangwa kumubwira icyo isobanura.+  Ibyo bituma Umwami Belushazari agira ubwoba bwinshi kandi mu maso he hagaragaza ko ahangayitse. Abanyacyubahiro be bari bayobewe icyo bakora.+ 10  Umwamikazi yumvise amagambo umwami n’abanyacyubahiro be bavuze, yinjira mu cyumba cy’ibirori. Umwamikazi aravuga ati: “Urakabaho iteka mwami! Ibitekerezo byawe ntibigutere ubwoba kandi mu maso hawe ntihagaragaze ko uhangayitse. 11  Mu bwami bwawe hari umugabo* ufite umwuka w’imana zera. Ku butegetsi bwa papa wawe yagaragaje ko asobanukiwe, ko afite ubushishozi n’ubwenge bumeze nk’ubw’imana.+ Papa wawe, ni ukuvuga Umwami Nebukadinezari, yamugize umutware w’abatambyi bakora iby’ubumaji, abashitsi, Abakaludaya* n’abaragura bakoresheje inyenyeri.+ Mwami, papa wawe ni we wabikoze. 12  Kuko Daniyeli uwo umwami yise Beluteshazari,+ yari afite umwuka udasanzwe, ubumenyi n’ubushishozi bwo gusobanura inzozi, ibisakuzo no gusubiza ibibazo bikomeye.*+ None rero, nibatumeho Daniyeli kandi aragusobanurira iyo nyandiko.” 13  Nuko bazana Daniyeli imbere y’umwami maze umwami aramubaza ati: “Ese ni wowe Daniyeli wo muri ba bantu bavanywe mu Buyuda,+ ba bantu papa yakuye mu Buyuda?+ 14  Numvise ko umwuka w’imana ukurimo kandi ko usobanukiwe,+ ukagira ubushishozi n’ubwenge budasanzwe.+ 15  Bazanye abanyabwenge n’abashitsi imbere yanjye kugira ngo basome iyi nyandiko kandi bambwire icyo isobanura, ariko ntibashoboye kuyisobanura.+ 16  Icyakora numvise bavuga ko ushobora gusobanura amabanga+ no gusubiza ibibazo bikomeye.* None rero, nushobora gusoma iyo nyandiko kandi ukambwira icyo isobanura, urambikwa umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi kandi uzategeka uri ku mwanya wa gatatu mu bwami.”+ 17  Nuko Daniyeli asubiza umwami ati: “Izo mpano nushaka uzigumane kandi ibyo washakaga kumpa ubihe abandi. Icyakora mwami ndagusomera iyo nyandiko kandi nkubwire icyo isobanura. 18  Mwami, Imana Isumbabyose yahaye papa wawe Nebukadinezari ubwami, gukomera, icyubahiro n’ikuzo.+ 19  Kubera ko yamuhaye gukomera, abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bagiriraga ubwoba imbere ye bagatitira.+ Uwo ashaka kwica yaramwicaga kandi uwo ashaka gukiza akamukiza. Yashyiraga hejuru uwo ashaka kandi agakoza isoni uwo ashaka.+ 20  Ariko igihe umutima we wishyiraga hejuru akanga kumva maze agakora ibikorwa by’ubwibone,+ yakuwe ku ntebe ye y’ubwami, yamburwa icyubahiro cye. 21  Yirukanywe mu bantu, umutima we uhinduka nk’uw’inyamaswa ajya kubana n’indogobe zo mu gasozi. Yahabwaga ubwatsi nk’inka kandi ikime cyo mu ijuru kikajya kimugwaho, kugeza aho yamenyeye ko Imana Isumbabyose ari yo itegeka ubwami bw’abantu kandi ko ibuha uwo ishatse.+ 22  “Ariko wowe Belushazari nubwo uri umwana we kandi ukaba wari uzi ibyo byose, ntiwigeze wicisha bugufi mu mutima. 23  Ahubwo wishyize hejuru usuzugura Umwami nyiri ijuru,+ utegeka ko bazana ibikoresho byo mu nzu ye.+ Wowe n’abanyacyubahiro bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mwabinywesheje divayi kandi musingiza imana z’ifeza, iza zahabu, iz’umuringa, iz’ubutare, iz’ibiti n’iz’amabuye, imana zitareba cyangwa ngo zumve kandi zitazi ikintu na kimwe.+ Ariko Imana ifite ubushobozi ku buzima bwawe+ no ku byo ukora, ntiwigeze uyisingiza. 24  Ni yo mpamvu yohereje ikiganza cyo kwandika iyi nyandiko.+ 25  Iyi ni yo nyandiko yanditswe: MENE, MENE, TEKELI na PARISINI. 26  “Dore icyo ayo magambo asobanura: MENE bisobanura ngo: ‘Imana yabaze iminsi y’ubwami bwawe, iyigeza ku iherezo.’+ 27  “TEKELI bisobanura ngo: ‘wapimwe ku munzani ugaragara ko nta biro ufite.’ 28  “PERESI bisobanura ngo: ‘ubwami bwawe bwaciwemo ibice buhabwa Abamedi n’Abaperesi.’+ 29  Nuko Belushazari atanga itegeko maze bambika Daniyeli umwenda w’isine n’umukufi wa zahabu mu ijosi, batangaza ko agiye gutegeka ari mu mwanya wa gatatu mu bwami.+ 30  Muri iryo joro Belushazari umwami w’Abakaludaya aricwa.+ 31  Nuko Dariyo+ w’Umumedi ahabwa ubwami, afite imyaka nka 62.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni amabuye y’agaciro bashongesha akavamo ibyuma.
Cyangwa “mu maso h’umwami harahinduka.”
Ni ukuvuga, itsinda ry’abantu bafite ubuhanga mu bupfumu no kuragura bakoresheje inyenyeri.
Cyangwa “umugabo ushoboye.”
Ni ukuvuga, itsinda ry’abantu bafite ubuhanga mu bupfumu no kuragura bakoresheje inyenyeri.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gupfundura amapfundo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gupfundura amapfundo.”