Daniyeli 8:1-27

  • Daniyeli yerekwa imfizi y’intama n’isekurume y’ihene (1-14)

    • Ihembe rito ryiyemera (9-12)

    • Kugeza igihe hazashirira ibitondo n’imigoroba 2.300 (14)

  • Gaburiyeli asobanura iyerekwa (15-27)

    • Icyo imfizi y’intama n’isekurume y’ihene bigereranya (20, 21)

    • Haduka umwami w’umugome (23-25)

8  Mu mwaka wa gatatu w’ubutegetsi bw’Umwami Belushazari,+ njyewe Daniyeli, nyuma y’iyerekwa nari nabonye mbere, nabonye irindi yerekwa.+  Ibyo nerekwaga nabibonye ndi ibwami*+ i Shushani* mu ntara ya Elamu.+ Ibyo narebaga mu iyerekwa, nabirebaga ndi iruhande rw’umugezi wa Ulayi.  Nuko ndebye mbona imfizi y’intama+ ifite amahembe abiri ihagaze imbere y’uwo mugezi.+ Ayo mahembe abiri yari maremare, ariko rimwe ryari rirerire kurusha irindi kandi irirerire ni ryo ryari ryameze nyuma.+  Mbona iyo mfizi y’intama igenda yihuta, yerekeje mu burengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Nta nyamaswa yashoboraga kuyitangira kandi nta washoboraga kuyambura icyo yafashe.*+ Yakoraga ibyo ishatse kandi ikiyemera cyane.  Nakomeje kwitegereza maze ngiye kubona mbona isekurume y’ihene+ ije iturutse iburengerazuba, igenda idakoza amaguru hasi, yambukiranya isi yose. Iyo sekurume yari ifite ihembe rigaragara cyane hagati y’amaso yayo.+  Iza inzira yose yegera ya mfizi y’intama y’amahembe abiri nari nabonye ihagaze imbere y’umugezi; yaje yiruka cyane iyisanga ifite umujinya mwinshi.  Mbona yegereye ya mfizi y’intama, iyirakariye cyane. Isekura iyo mfizi y’intama, iyivuna amahembe yayo abiri, ku buryo iyo mfizi y’intama itari igifite imbaraga zo guhagarara imbere y’iyo sekurume. Nuko itura iyo mfizi y’intama hasi irayinyukanyuka kandi ntihagira uyitabara ngo ayiyikize.*  Iyo sekurume y’ihene yariyemeraga bikabije, ariko imaze kugira imbaraga, ihembe ryayo rinini rihita rivunika maze aho ryari riri hamera amahembe ane agaragara cyane. Yari yerekeye mu mpande enye z’isi.+  Muri rimwe muri ayo mahembe hamera irindi rito, rirakura cyane ryerekeye mu majyepfo no mu burasirazuba, no mu Gihugu Cyiza.*+ 10  Ryarakuze cyane rigera ku ngabo zo mu kirere,* ku buryo ryatumye zimwe muri izo ngabo na zimwe mu nyenyeri zigwa ku isi maze rirazinyukanyuka. 11  Ryiyemeye ku Mutware w’ingabo, rimwambura igitambo gihoraho kandi urusengero yari yarashyizeho rukurwaho.+ 12  Hanyuma iryo hembe rigira ububasha kuri izo ngabo kandi igitambo gihoraho gikurwaho, bitewe n’igicumuro. Iryo hembe ryakomeje kujugunya ukuri hasi kandi ibyo ryashakaga gukora byose ryabigeragaho. 13  Nuko numva uwera avuga maze numva undi wera abaza uwo wavugaga ati: “Ese ibyagaragaye mu iyerekwa byerekeye igitambo gihoraho n’igicumuro kirimbura no kunyukanyuka ahera n’ingabo, bizamara igihe kingana iki?”+ 14  Arambwira ati: “Bizakomeza kugeza igihe hazashirira ibitondo n’imigoroba 2.300 kandi ahera hazongera kumera neza nka mbere.” 15  Njyewe Daniyeli, igihe nitegerezaga ibyo nerekwaga, nshaka uko nabisobanukirwa, nagiye kubona mbona imbere yanjye hahagaze uwasaga n’umuntu. 16  Nuko numva ijwi ry’umuntu rituruka mu mugezi wa Ulayi+ maze arahamagara ati: “Gaburiyeli we,+ sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.”+ 17  Aza hafi y’aho nari mpagaze, ariko ahageze ngira ubwoba bwinshi, nikubita hasi nubamye. Arambwira ati: “Mwana w’umuntu we, umenye ko ibyo wabonye mu iyerekwa ari ibyo mu gihe cy’imperuka.”+ 18  Ariko igihe yavuganaga nanjye ncyubamye hasi, narasinziriye cyane. Nuko ankoraho arampagurutsa, mpagarara aho nahoze mpagaze.+ 19  Arambwira ati: “Ngiye kukumenyesha ibizaba mu gihe cya nyuma cy’uburakari bw’Imana, kuko bizaba mu gihe cyagenwe cy’imperuka.+ 20  “Imfizi y’intama wabonye ifite amahembe abiri, igereranya abami b’Abamedi n’Abaperesi.+ 21  Naho isekurume y’ihene y’ubwoya bwinshi, igereranya umwami w’u Bugiriki.+ Ihembe rinini ryari hagati y’amaso yayo, rigereranya umwami wa mbere.+ 22  Nk’uko iryo hembe ryavunitse maze aho ryari riri hakamera andi mahembe ane,+ ni ko hazabaho ubwami bune, buzakomoka ku bwami bwe, ariko ntibuzagira imbaraga nk’ize. 23  “Igihe ubwami bwabo buzaba bugeze ku iherezo, ubwo abanyabyaha bazaba bakora ibyaha mu rugero rwuzuye, hazaduka umwami w’umugome kandi ufite uburyarya bwinshi.* 24  Azakomera cyane, ariko bidaturutse ku mbaraga ze. Azarimbura mu buryo buteye ubwoba,* agere ku byo ashaka byose kandi abikore nk’uko ashaka. Azarimbura abanyambaraga, arimbure n’abantu bera.+ 25  Nanone azashuka abantu akoresheje uburyarya. Aziyemera cyane mu mutima we kandi igihe hazaba hari umutekano,* azatuma abantu benshi barimbuka. Azarwanya n’Umutware w’abatware, ariko azavunika nta wumukozeho. 26  “Ibyavuzwe mu iyerekwa ku birebana n’imigoroba n’ibitondo ni ukuri. Ariko iryo yerekwa urigire ibanga kuko rizasohora nyuma y’iminsi myinshi.”+ 27  Njyewe Daniyeli numvise ncitse intege kandi mara iminsi ndwaye.+ Hanyuma ndahaguruka nkora imirimo y’umwami.+ Ariko ibyo nari nabonye byakomeje gutuma numva nta mbaraga mfite kandi nta muntu washoboraga kubisobanukirwa.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “mu ngoro.”
Cyangwa “Susa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nta washoboraga gutabara ikiri mu kuboko kwayo.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ayikure mu kuboko kwayo.”
Cyangwa “cy’Ubwiza.”
Ni ukuvuga, ibintu byo mu kirere bitanga urumuri.
Cyangwa “usobanukiwe amagambo agoye gusobanura, w’umunyamayeri menshi.”
Cyangwa “butangaje.”
Bishobora no kuvugwa ngo: “Mu buryo butunguranye.”