Daniyeli 9:1-27

  • Daniyeli yasenze avuga ibyaha bakoze (1-19)

    • Yerusalemu yari kumara imyaka 70 yarabaye amatongo (2)

  • Gaburiyeli aza kureba Daniyeli (20-23)

  • Ibyumweru 70 by’ubuhanuzi (24-27)

    • Mesiya yari kuza hashize ibyumweru 69 (25)

    • Mesiya yari kwicwa (26)

    • Umujyi n’ahera bizarimburwa (26)

9  Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Dariyo+ umuhungu wa Ahasuwerusi wo mu bakomoka ku Bamedi, wari warashyizweho akaba umwami w’ubwami bw’Abakaludaya,+  mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwe, njyewe Daniyeli nasomye ibitabo,* nsobanukirwa imyaka yavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya abibwiwe na Yehova; Yerusalemu yari kumara imyaka 70+ yarahindutse amatongo.+  Nuko nerekeza amaso kuri Yehova Imana y’ukuri, musenga mwinginga, nigomwa kurya no kunywa,+ nambara imyenda y’akababaro* kandi nitera ivu.  Nsenga Yehova Imana yanjye, nyibwira ibyaha byakozwe, ndavuga nti: “Yehova Mana y’ukuri, wowe Ukomeye kandi uteye ubwoba, wowe udahindura isezerano kandi ukagaragariza urukundo rudahemuka+ abagukunda, bakubahiriza amategeko yawe,+  twakoze ibyaha n’amakosa, dukora ibibi kandi turigomeka.+ Ntitwumviye amategeko yawe n’imyanzuro wafashe.  Ntitwumviye abagaragu bawe b’abahanuzi+ bavugaga mu izina ryawe babwira abami bacu, abatware bacu, ba sogokuruza n’abantu bose bo mu gihugu.  Yehova, ni wowe ukiranuka ariko twe dufite ikimwaro* nk’uko bimeze uyu munsi, twe n’abantu b’i Buyuda n’abatuye i Yerusalemu n’Abisirayeli bose, abari hafi n’abari kure mu bihugu wabatatanyirijemo, bitewe n’uko baguhemukiye.+  “Yehova, twe n’abami bacu n’abatware bacu na ba sogokuruza dufite ikimwaro* bitewe n’uko twagucumuyeho.  Yehova Mana yacu ugira impuhwe n’imbabazi+ nubwo twakwigometseho.+ 10  Yehova Mana yacu, ntitwakumviye ngo dukurikize amategeko waduhaye ukoresheje abagaragu bawe b’abahanuzi.+ 11  Abisirayeli bose barenze ku Mategeko yawe. Twarahemutse kuko tutakumviye, bituma uduteza umuvumo wakomejwe n’indahiro, wanditswe mu Mategeko ya Mose, umugaragu w’Imana y’ukuri,+ kuko twagucumuyeho. 12  Ibyo wari waravuze ko bizatubaho+ n’ibyari kuba ku bayobozi batuyoboraga,* warabikoze kuko waduteje ibyago bikomeye. Wateje Yerusalemu ibyago bitari byarigeze bibaho munsi y’ijuru.+ 13  Nubwo ibyo byago byose byatugezeho nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Mose,+ ntitwinginze Yehova* Imana yacu ngo atugirire neza, ngo tureke ibyaha byacu+ kandi tugaragaze ko dusobanukiwe ukuri kwe.* 14  “Ubwo rero Yehova yakomeje gutegereza kandi aduteza ibyago, kuko Yehova Imana yacu yagaragaje ko akiranuka mu byo akora byose, ariko twe ntitwamwumviye.+ 15  “None rero Yehova Mana yacu, wowe wakuye abantu bawe mu gihugu cya Egiputa ukoresheje ukuboko kwawe gukomeye,+ ukihesha izina ryiza nk’uko bimeze uyu munsi,+ twakoze ibyaha kandi dukora ibibi. 16  Yehova, nk’uko wagiye ukora ibikorwa byo gukiranuka,+ ndakwinginze ngo ureke kurakarira umujyi wawe wa Yerusalemu no kuwugirira umujinya, ni ukuvuga umusozi wawe wera, kuko ibyaha byacu n’amakosa ya ba sogokuruza byatumye Yerusalemu n’abantu bawe bisuzugurwa n’abadukikije bose.+ 17  None rero Yehova Mana yacu, tega amatwi isengesho ryanjye umugaragu wawe n’ibyo nkubwira nkwinginga, ugirire neza urusengero rwawe+ rwahindutse amatongo,+ kubera izina ryawe. 18  Mana yanjye, tega amatwi wumve. Fungura amaso yawe urebe ukuntu umujyi wacu witirirwa izina ryawe wahindutse amatongo, kuko impamvu tukwinginga atari uko twakoze ibikorwa byo gukiranuka, ahubwo turakwinginga tubitewe n’imbabazi zawe nyinshi.+ 19  Yehova, twumve. Yehova, tubabarire.+ Yehova, tega amatwi kandi ugire icyo ukora. Mana yanjye, ntutinde kubera izina ryawe, kuko umujyi wawe n’abantu bawe byitiriwe izina ryawe.”+ 20  Igihe nari nkivuga, nsenga kandi mvuga ibyaha byanjye n’iby’Abisirayeli, ninginga Yehova Imana yanjye nsabira umusozi wera w’Imana yanjye,+ 21  ubwo nari ngisenga, nagiye kubona mbona wa mugabo Gaburiyeli,+ nari nabonye mu iyerekwa rya mbere+ ryansize nta mbaraga mfite, aje aho ndi ahagana ku isaha yo gutanga ituro rya nimugoroba. 22  Nuko aransobanurira ati: “Daniyeli we, ubu nzanywe no gutuma ugira ubushishozi no gusobanukirwa. 23  Ugitangira gusenga, nahawe ubutumwa, none ndabukuzaniye kuko uri umuntu ukundwa cyane.*+ Ubwo rero, witondere ibyo wabonye kandi usobanukirwe ibyo wabonye mu iyerekwa. 24  “Hari ibyumweru 70* byagenewe abantu bawe n’umujyi wawe wera+ kugira ngo ibicumuro birangire n’ibyaha bikurweho,+ amakosa ababarirwe*+ haze gukiranuka kw’iteka,+ iyerekwa ndetse n’ubuhanuzi* bishyirweho ikimenyetso gifatanya+ kandi Ahera Cyane hasukwe amavuta. 25  Umenye kandi usobanukirwe ko uhereye igihe itegeko ryo gusana Yerusalemu no kongera kuyubaka rizatangirwa+ kugeza kuri Mesiya*+ Umuyobozi,+ hazaba ibyumweru 7 habe n’ibindi byumweru 62.+ Izasubizwaho kandi yongere yubakwe, igire imiferege n’aho abantu bahurira, ariko bizakorwa mu bihe by’amakuba. 26  “Ibyo byumweru 62 nibirangira, Mesiya azakurwaho*+ kandi nta kintu azasigarana.+ “Abasirikare b’umuyobozi uzaza bazarimbura umujyi n’ahera.+ Iherezo ryaho rizazanwa n’umwuzure. Hazabaho intambara kugeza ku iherezo. Hemejwe ko hazaba amatongo.+ 27  “Azakomeza isezerano yagiranye na benshi rimare icyumweru kimwe. Icyo cyumweru nikigera hagati, azahagarika ibitambo n’amaturo.+ “Urimbura azaza ku ibaba ry’ibiteye iseseme.+ Ibyemejwe bizagera no ku habaye amatongo kugeza igihe cyo kurimbuka.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, ibitabo byera.
Cyangwa “ibigunira.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikimwaro gitwikiriye mu maso hacu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikimwaro gitwikiriye mu maso hacu.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abacamanza baduciraga imanza.”
Cyangwa “ntitwacururukije mu maso ha Yehova.”
Cyangwa “ubudahemuka bwawe.”
Cyangwa “w’agaciro kenshi; wubahwa cyane.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuhanuzi.”
Cyangwa “hatangwe igitambo cyo kwiyunga n’Imana.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Ni ukuvuga, ibyumweru by’imyaka; byose hamwe bingana n’imyaka 490.
Cyangwa “Uwasutsweho Amavuta.”
Cyangwa “azicwa.”