Esiteri 1:1-22

  • Ibirori Umwami Ahasuwerusi yakoresheje i Shushani (1-9)

  • Umwamikazi Vashiti asuzugura (10-12)

  • Umwami agisha inama abanyabwenge be (13-20)

  • Umwami atanga itegeko (21, 22)

1  Hari umwami witwaga Ahasuwerusi* wategekaga intara 127, uhereye mu Buhinde ukagera muri Etiyopiya.*  Umunsi umwe, yari yicaye ku ntebe y’ubwami mu nzu ye i Shushani,*  kandi yari amaze imyaka itatu ategeka. Nuko ategura ibirori atumira abayobozi bose n’abandi bakozi b’ibwami. Hari abasirikare bakuru b’u Bumedi n’u Buperesi, abanyacyubahiro na ba guverineri b’intara.  Hanyuma amara iminsi 180 yose abereka ibintu byinshi yari atunze, ukuntu ubwami bwe bwari bukomeye n’ukuntu yari afite icyubahiro cyinshi.  Iyo minsi irangiye, umwami ategura ibindi birori, atumira abantu bose babaga ibwami* i Shushani,* abakomeye n’aboroheje. Ibyo birori byabereye iwe mu busitani kandi byamaze iminsi irindwi.  Aho ibyo birori byabereye hari hatatse ibitambaro byiza by’umweru n’iby’ubururu. Ibyo bitambaro byari biziritse ku nkingi zikozwe mu mabuye meza, bizirikishijwe imishumi* ifashe mu twuma dukozwe mu ifeza tumeze nk’impeta, duteye kuri za nkingi. Nanone hari intebe zikozwe muri zahabu n’ifeza, ziteye mu mbuga yari ishashemo amabuye y’agaciro.*  Icyo gihe abantu banywereye divayi mu bikombe bya zahabu kandi nta gikombe cyari gikozwe nk’ikindi. Umwami yari yateguye divayi nyinshi akurikije ubukire bwe.  Nta tegeko ryari rihari ryagenaga uko divayi umuntu agomba kunywa yabaga ingana. Umwami yari yasabye abakozi b’ibwami ko bareka buri wese akanywa uko abishaka.  Umwamikazi Vashiti na we yari yateguriye abagore ibirori mu nzu* y’Umwami Ahasuwerusi. 10  Ku munsi wa karindwi, igihe umwami Ahasuwerusi yumvaga anezerewe bitewe na divayi yari yanyoye, hari ikintu yasabye abakozi be barindwi ari bo Mehumani, Bizita, Haribona, Bigita, Abagita, Zetari na Karikasi. 11  Yarababwiye ngo bamuzanire Umwamikazi Vashiti yambaye ikamba.* Yashakaga kwereka abaturage bose n’abayobozi ubwiza bwa Vashiti, kuko yari mwiza cyane. 12  Icyakora Umwamikazi Vashiti yakomeje gusuzugura abo bakozi yanga kwitaba umwami. Ibyo byatumye umwami arakara, agira umujinya mwinshi. 13  Nuko umwami avugana n’abanyabwenge bari bazi uko ibibazo nk’ibyo byakemurwaga.* (Iyo umwami yabaga afite ikibazo, yakibwiraga abahanga mu by’amategeko no guca imanza. 14  Abakoranaga na we bya bugufi ni abayobozi barindwi bo mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi, ari bo Karishena, Shetari, Adimata, Tarushishi, Meresi, Marisena na Memukani. Abo bari bafite uburenganzira bwo kujya kureba umwami igihe bashakiye kandi bari abayobozi bakomeye cyane.) 15  Yarababajije ati: “Ko njyewe Umwami Ahasuwerusi, natumye abakozi b’ibwami ngo banzanire Umwamikazi Vashiti akansuzugura, mukurikije amategeko tumugire dute?” 16  Nuko Memukani abwira umwami n’abatware ati: “Umwamikazi Vashiti ntiyakoreye ikosa umwami gusa, ahubwo yanarikoreye abatware bose n’abaturage bari mu ntara zose zitegekwa n’Umwami Ahasuwerusi. 17  Ibyo umwamikazi yakoze abagore bose bazabimenya, bitume basuzugura abagabo babo. Bazajya bavuga bati: ‘None se Umwami Ahasuwerusi we ntiyatumyeho Umwamikazi Vashiti akanga kumwitaba?’ 18  Abagore bafite abagabo b’abatware mu bwami bw’Abamedi n’Abaperesi bazi ibyo umwamikazi yakoze, bazajya babisubiriramo abagabo babo bitume habaho agasuzuguro kenshi n’uburakari. 19  None rero, niba umwami abona ko bikwiriye, natange itegeko kandi ryandikwe mu mategeko y’Abamedi n’Abaperesi atajya ahinduka, avuge ko Vashiti atazongera kugera imbere y’Umwami Ahasuwerusi. Nanone umwami natoranye undi mugore umurusha imico myiza, abe ari we agira umwamikazi. 20  Iryo tegeko nirigera ku baturage bo mu bwami bwe bwose, bizatuma abagore bose bubaha abagabo babo, baba abakomeye n’aboroheje.” 21  Icyo gitekerezo cyashimishije umwami n’abatware, nuko umwami akora ibyo Memukani avuze. 22  Hanyuma umwami yohereza amabaruwa mu ntara zose, buri ntara yohererezwa ibaruwa hakurikijwe imyandikire yayo kandi buri bwoko bwandikirwa mu rurimi rwabwo. Ayo mabaruwa yavugaga ko umugabo ari we ugomba kuyobora abo mu rugo rwe kandi ko abagize umuryango we bagomba kuvuga ururimi rwe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ahasuwerusi uvugwa aha ashobora kuba ari Xerxes wa 1, umuhungu wa Dariyo Mukuru.
Cyangwa “Kushi.”
Cyangwa “Susa.”
Cyangwa “mu ngoro y’umwami.”
Cyangwa “Susa.”
Imishumi imwe yari ifite ibara ry’umweru indi ari isine.
Ayo mabuye yari afite ibara ry’umutuku, umutuku wijimye, umweru n’umukara n’ayasaga n’amasaro.
Cyangwa “ingoro.”
Cyangwa “igitambaro abami n’abamikazi bambaraga ku mutwe.”
Cyangwa “bari bazi iby’amategeko n’ubucamanza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyabaye kera.”