Esiteri 4:1-17

  • Moridekayi agira agahinda kenshi (1-5)

  • Moridekayi asaba Esiteri kugira icyo akora (6-17)

4  Moridekayi+ amenye ibyari byabaye byose,+ aca imyenda yari yambaye, yambara imyenda y’akababaro* kandi yitera ivu. Nuko ajya mu mujyi hagati, arira cyane ataka kandi ababaye.  Hanyuma araza ahagarara ku irembo ry’ibwami, kuko nta muntu wari wemerewe kwinjira mu irembo ry’ibwami yambaye imyenda y’akababaro.  Mu ntara zose+ iyo Abayahudi bumvaga ibyo umwami yavuze n’itegeko yatanze bagiraga agahinda kenshi cyane, bakigomwa kurya no kunywa+ kandi bakarira bataka cyane. Abenshi baryamaga hasi ku myenda y’akababaro no mu ivu.+  Igihe abakobwa bakoreraga Esiteri n’abandi bakozi* bazaga bakabimubwira, uwo mwamikazi yarababaye cyane. Nuko yoherereza Moridekayi indi myenda kugira ngo akuremo iyo myenda y’akababaro ariko arayanga.  Hanyuma Esiteri atumaho umwe mu bakozi* umwami yari yaramuhaye witwaga Hataki, amutegeka kujya kubaza Moridekayi icyo yari yabaye.  Nuko Hataki aragenda asanga Moridekayi mu mujyi ahakundaga guhurira abantu benshi, imbere y’irembo ry’ibwami.  Moridekayi amubwira ibyamubayeho byose, amubwira n’umubare w’amafaranga+ Hamani yemeye ko azatanga agashyirwa mu bubiko bw’umwami kugira ngo Abayahudi bicwe.+  Nanone amuha ibaruwa yari yanditsemo itegeko ryatangiwe i Shushani*+ ryavugaga ko Abayahudi bagombaga kwicwa. Yagombaga kugenda akayereka Esiteri, akamusobanurira uko ibintu byari byifashe kandi akamusaba+ kujya kureba umwami akamwinginga kugira ngo atabare ubwoko bwe.  Hataki aragaruka abwira Esiteri ibyo Moridekayi yamubwiye. 10  Nuko Esiteri atuma Hataki ngo agende abwire Moridekayi+ ati: 11  “Abakozi b’umwami bose n’abantu bo mu ntara zose ategeka, bazi ko hari itegeko rivuga ko iyo hagize umugabo cyangwa umugore ujya kureba umwami mu rugo rwe rw’imbere+ atamutumyeho, yicwa. Ashobora gukomeza kubaho ari uko gusa umwami amutunze inkoni ye ya zahabu+ kandi njyewe maze iminsi 30 umwami atantumaho.” 12  Moridekayi amaze kumva ibyo Esiteri yavuze, 13  aramusubiza ati: “Ntutekereze ko kuba uri mu muryango w’umwami ari byo bizatuma urokoka ibizagera ku bandi Bayahudi bose. 14  Niwicecekera muri iki gihe, Abayahudi ntibazabura ubatabara ngo abakize.+ Ariko wowe na bene wanyu muzapfa. Ubundi se ubwirwa n’iki niba utarabaye umwamikazi kugira ngo ugire icyo ukora mu gihe nk’iki?”+ 15  Esiteri na we asubiza Moridekayi ati: 16  “Genda uhurize hamwe Abayahudi bose bari i Shushani mwigomwe+ kurya no kunywa munsabira, muzamare iminsi itatu nta cyo murya nta n’icyo munywa+ ku manywa na nijoro. Nanjye n’abakobwa bankorera tuzabigenza dutyo. Hanyuma nzajya kureba umwami nubwo bitemewe kandi niba ngomba gupfa, nzapfe.” 17  Nuko Moridekayi aragenda akora ibyo Esiteri yari yamusabye byose.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibigunira.”
Abakozi bavugwa aha ni inkone.
Umukozi uvugwa aha ni inkone.
Cyangwa “Susa.”