Esiteri 5:1-14

  • Esiteri ajya kureba umwami (1-8)

  • Umujinya wa Hamani n’ubwibone bwe (9-14)

5  Nuko ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro y’umwamikazi, ahagarara mu rugo rw’imbere rw’inzu y’umwami, aharebana n’inzu y’umwami. Icyo gihe umwami na we yari yicaye muri iyo nzu ku ntebe ye, areba aho abantu binjirira.  Umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, aramwishimira maze amutunga inkoni ye ya zahabu yari afite mu ntoki. Nuko Esiteri aza amusanga akora ku mutwe w’iyo nkoni.  Umwami aramubaza ati: “Mwamikazi Esiteri, ni ikihe kibazo ufite? Urifuza iki? Niyo wansaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye, nakiguha!”  Esiteri aramusubiza ati: “Mwami, niba ubyemeye, uyu munsi uzane na Hamani mu birori naguteguriye.”  Nuko umwami abwira abakozi be ati: “Nimugende mubwire Hamani ahite aza hano nk’uko Esiteri abisabye.” Hanyuma umwami na Hamani bajya mu birori Esiteri yari yateguye.  Mu gihe banywaga divayi, umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki ngo nkiguhe? Mbwira icyo wifuza? Niyo wansaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye, nakiguha!”  Esiteri aramusubiza ati: “Icyo nifuza ni iki:  Mwami niba unyishimira kandi ukaba wemeye kumpa icyo nifuza n’icyo ngusaba, ejo uzazane na Hamani mu birori nzabategurira, nanjye ejo nzavuga icyo nifuza.”  Uwo munsi Hamani ataha yishimye kandi anezerewe. Ariko ageze ku irembo ry’ibwami, abona Moridekayi akomeje kwicara aho guhaguruka ngo agaragaze ko amwubashye kandi ko amutinya, aramurakarira cyane. 10  Ariko Hamani arifata, maze ajya iwe. Nuko atumaho inshuti ze n’umugore we Zereshi ngo baze. 11  Hanyuma Hamani atangira kubaratira ubutunzi bwe bwinshi n’abahungu be benshi, n’ukuntu umwami yari yaramuzamuye mu ntera kandi akamurutisha abandi batware n’abakozi b’umwami bose. 12  Hamani yongeraho ati: “Mugira ngo ni ibyo gusa se? Umwamikazi Esiteri ni njye njyenyine yatumiye ngo njyane n’umwami mu birori yateguye, kandi n’ejo yantumiye ngo nzajyaneyo n’umwami. 13  Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, igihe cyose nkibona Moridekayi w’Umuyahudi yicaye ku irembo ry’ibwami.” 14  Umugore we Zereshi n’inshuti ze zose baramubwira bati: “Nibashinge igiti gifite uburebure bwa metero nka 22 na santimetero 3,* hanyuma mu gitondo ubwire umwami bakimanikeho Moridekayi. Noneho ujyane n’umwami wishimire ibirori.” Iyo nama ishimisha Hamani, maze ategeka ko bashinga icyo giti.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “imikono 50.” Reba umugereka wa B14.