Esiteri 9:1-32
9 Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa 12, ari ko kwitwaga Adari,*+ igihe cyo gukora ibyo umwami yavuze n’itegeko yatanze cyari kigeze.+ Uwo munsi abanzi b’Abayahudi bari bizeye kubatsinda ariko ibintu byarahindutse maze Abayahudi aba ari bo batsinda abanzi babo.+
2 Mu mijyi yo mu ntara zose Umwami Ahasuwerusi+ yategekaga, Abayahudi bishyize hamwe kugira ngo barwanye abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu n’umwe washoboye kubatsinda kuko bose bari babatinye.+
3 Abayobozi b’intara bose, abari bungirije umwami,+ ba guverineri n’abakoreraga umwami bashyigikiye Abayahudi kuko batinyaga Moridekayi.
4 Moridekayi yari yarabaye umuntu ukomeye+ ibwami kandi yagendaga amenyekana mu ntara zose, kubera ko yagendaga arushaho gukomera.
5 Abayahudi bicishije abanzi babo bose inkota babamaraho. Ikintu cyose bifuzaga gukorera abanzi babo barakibakoreye.+
6 Abayahudi bishe abantu 500 ibwami i Shushani.*+
7 Nanone bishe Parishandata, Dalufoni, Asipata,
8 Porata, Adaliya, Aridata,
9 Parimashita, Arisayi, Aridayi na Vayizata.
10 Abo bari abahungu 10 ba Hamani, umuhungu wa Hamedata wangaga Abayahudi.+ Ariko bamaze kubica nta kintu na kimwe mu byo bari batunze batwaye.+
11 Uwo munsi babwira umwami umubare w’abantu bari bishwe ibwami i Shushani.
12 Nuko umwami abwira Umwamikazi Esiteri ati: “Ibwami i Shushani Abayahudi bahishe abantu 500 n’abahungu 10 ba Hamani. Ubwo rero urumva ko mu zindi ntara ntegeka bishe benshi kurushaho.+ Ni iki kindi wifuza? Kimbwire rwose ndakiguha. Ese hari ikindi wifuza kunsaba? Icyo unsaba cyose ndakiguha.”
13 Esiteri aramusubiza ati: “Mwami niba ubyemeye,+ wemerere Abayahudi bari i Shushani ejo bazirwaneho nk’uko birwanyeho uyu munsi+ kandi abahungu 10 ba Hamani bamanikwe ku giti.”+
14 Umwami ategeka ko bikorwa bityo. Nuko itegeko ritangwa i Shushani maze abahungu 10 ba Hamani baramanikwa.
15 Abayahudi bari i Shushani bongera kwishyira hamwe ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa Adari*+ maze bica abantu 300 i Shushani, ariko ntibagira ikintu cyabo batwara.
16 Abandi Bayahudi bo mu ntara umwami yategekaga na bo bishyize hamwe kugira ngo birwaneho.+ Bikijije abanzi babo,+ bica abantu 75.000 ariko ntibagira ikintu cyabo batwara.
17 Icyo gihe hari ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa Adari. Nuko ku itariki ya 14 Abayahudi bararuhuka, bakoresha ibirori kandi barishima.
18 Abayahudi b’i Shushani bishyize hamwe ku itariki ya 13+ n’iya 14+ kugira ngo birwaneho maze ku itariki ya 15 bararuhuka, bakoresha ibirori kandi barishima.
19 Ariko ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa Adari ni bwo Abayahudi bo mu yindi mijyi bagize umunsi w’ibirori no kwishima. Wari umunsi mukuru+ kandi cyari igihe cyo kohererezanya ibyokurya.+
20 Moridekayi+ yandika ibyo bintu maze yoherereza amabaruwa Abayahudi bose bo mu ntara zose Umwami Ahasuwerusi yategekaga, zaba iza hafi n’iza kure.
21 Yabategetse ko ku itariki ya 14 n’iya 15 z’ukwezi kwa Adari, buri mwaka bagombaga kugira umunsi mukuru.
22 Kuri iyo minsi Abayahudi batsinze abanzi babo kandi uko kwezi kwababereye ibihe by’ibyishimo aho kugira agahinda, kubabera igihe cy’ibirori aho kuba igihe cyo kurira.+ Bagombaga kujya bagira ibirori, bakishima kandi bakohererezanya ibyokurya, bagaha n’abakene impano.
23 Abayahudi bemera ko bazajya bagira iyo minsi mikuru buri mwaka kandi bagakora ibyo Moridekayi yari yabandikiye.
24 Ibyo byari gutuma Abayahudi bahora bibuka ko Hamani+ umuhungu wa Hamedata w’Umwagagi+ wangaga Abayahudi bose, yari yarateguye umugambi mubi wo kubica akabamaraho+ kandi ko yari yarakoze ubufindo*+ kugira ngo abatere ubwoba kandi abice abamare.
25 Ariko igihe Esiteri yajyaga kureba umwami, umwami yahise yandika itegeko rigira riti:+ “Ibibi yashakaga gukorera Abayahudi+ abe ari we bibaho.” Nuko Hamani n’abahungu be bamanikwa ku giti.+
26 Ni cyo cyatumye iyo minsi bayita Purimu,* bisobanura ubufindo.+ Nuko bitewe n’ibyo Moridekayi yari yabandikiye byose, ibyo biboneye n’ibyababayeho,
27 biyemeza ko bo, abari kuzabakomokaho n’abandi bose bari kwifatanya na bo,+ bari kujya bagira iyo minsi mikuru ibiri kandi bagakora ibintu byose bari bandikiwe byasabwaga gukorwa kuri iyo minsi mikuru, buri mwaka no ku matariki yari yashyizweho.
28 Abantu bo mu bihe byose, n’imiryango yose, n’abo mu ntara zose n’imijyi yose, bagombaga kujya bibuka iyo minsi kandi ikababera iminsi mikuru. Abayahudi ntibagombaga kureka kwizihiza iminsi mikuru ya Purimu kandi n’abari kuzabakomokaho ntibagombaga kuyibagirwa.
29 Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili, na Moridekayi w’Umuyahudi bakoresheje ububasha bari bafite, bandika ibaruwa ya kabiri yemezaga ko Abayahudi bagomba kujya bizihiza iminsi mikuru ya Purimu.
30 Moridekayi yoherereje amabaruwa Abayahudi bose bo mu ntara 127+ Umwami Ahasuwerusi yategekaga.+ Ayo mabaruwa yari arimo amagambo y’ukuri kandi avuga iby’amahoro.
31 Ayo mabaruwa yanemezaga ko bagira iyo minsi mikuru ya Purimu ku matariki yashyizweho nk’uko Moridekayi w’Umuyahudi n’Umwamikazi Esiteri bari babibategetse.+ Nanone bo n’abari kuzabakomokaho bari kujya bakora ibyo bari biyemeje,+ harimo kwigomwa kurya no kunywa+ kandi bagasenga binginga.+
32 Itegeko rya Esiteri ni ryo ryemeje ibyari kujya bikorwa ku minsi ya Purimu,+ nuko ryandikwa mu gitabo.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Umugereka wa B15.
^ Cyangwa “Susa.”
^ Reba Umugereka wa B15.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Puri.” Ubufindo ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Byaturutse ku ijambo “Puri” risobanura “ubufindo.” Puri mu bwinshi ni Purimu, akaba ari ko iminsi mikuru Abayahudi bizihizaga mu kwezi kwa 12 yaje kwitwa. Reba Umugereka wa B15.