Ezekiyeli 10:1-22
10 Nuko nkomeje kwitegereza, mbona hejuru y’imitwe y’abakerubi hari ikintu kigari kimeze nk’ibuye rya safiro, cyagaragaraga hejuru yabo kandi cyari kimeze nk’intebe y’ubwami.+
2 Imana ibwira wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane+ iti: “Genda winjire hagati y’inziga zikaraga+ munsi y’abakerubi, ufate amakara yaka+ hagati yabo, uyuzuze ibiganza byawe byombi maze uyanyanyagize hejuru y’umujyi.”+ Nuko yinjira mureba.
3 Igihe uwo mugabo yinjiraga, abakerubi bari bahagaze mu ruhande rw’iburyo rw’inzu kandi igicu cyuzuye mu rugo rw’imbere.
4 Nuko ikuzo rya Yehova+ rirazamuka riva ku bakerubi rigana ku muryango w’inzu maze inzu yuzura igicu+ n’urugo rwuzura ikuzo rya Yehova rirabagirana.
5 Urusaku rw’amababa y’abakerubi rwumvikaniraga mu rugo rw’inyuma, rumeze nk’ijwi ry’Imana Ishoborabyose iyo ivuga.+
6 Nuko Imana itegeka wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane iti: “Fata umuriro hagati y’inziga zikaraga, hagati y’abakerubi,” maze uwo mugabo arinjira ahagarara iruhande rw’uruziga.
7 Hanyuma umwe mu bakerubi arambura ukuboko kwe ari hagati y’abandi bakerubi,+ afata umuriro wari hagati y’abakerubi awushyira mu biganza bya wa mugabo wari wambaye imyenda myiza cyane,+ na we arawufata maze arasohoka.
8 Munsi y’amababa y’abakerubi hagaragaraga ikintu kimeze nk’amaboko y’umuntu.+
9 Nuko nkomeje kwitegereza mbona inziga enye zari iruhande rw’abakerubi, buri ruziga ruri iruhande rw’umukerubi kandi izo nziga zabengeranaga nk’ibuye rya kirusolito.+
10 Ku birebana n’uko zari ziteye, zose uko ari enye zari zimeze kimwe, zimeze nk’aho uruziga rumwe rwinjira mu rundi.
11 Iyo zagendaga, zashoboraga kwerekeza mu mpande enye zose bitabaye ngombwa ko zikata, kuko aho umutwe werekezaga ari ho zajyaga bitabaye ngombwa ko zikata.
12 Umubiri wose w’abo bakerubi, imigongo yabo, ibiganza byabo, amababa yabo n’inziga zose uko ari enye, byari byuzuye amaso impande zose.+
13 Nuko numva ijwi ribwira za nziga riti: “Mwa nziga mwe!”
14 Buri wese* yari afite mu maso hane. Mu maso ha mbere hasaga n’ah’umukerubi, aha kabiri hasa n’ah’umuntu, aha gatatu hasa n’ah’intare, naho aha kane hagasa n’ah’igisiga cya kagoma.+
15 Abo bakerubi barazamukaga. Ni byo bya biremwa nabonye ku ruzi rwa Kebari.+
16 Iyo bagendaga, inziga zabagendaga iruhande. Iyo bazamuraga amababa yabo bakajya hejuru y’isi, inziga ntizakataga cyangwa ngo zive iruhande rwabo.+
17 Iyo bahagararaga na zo zarahagararaga, bazamuka na zo zikazamukana na bo kuko umwuka wakoreshaga ibyo biremwa* wari no muri izo nziga.
18 Nuko ikuzo rya Yehova+ riva ku muryango w’inzu maze rihagarara hejuru y’abakerubi.+
19 Abakerubi bazamura amababa yabo, barazamuka bava ku isi ndeba. Bagiye, inziga na zo zibagenda iruhande. Bahagaze ku irembo ry’inzu ya Yehova riherereye mu burasirazuba kandi ikuzo ry’Imana ya Isirayeli ryari hejuru yabo.+
20 Ibyo ni bya biremwa nari nabonye ku ruzi rwa Kebari biri munsi y’Imana ya Isirayeli,+ nuko menya ko bari abakerubi.
21 Buri wese muri abo bakerubi uko ari bane yari afite mu maso hane n’amababa ane kandi munsi y’amababa yabo hari ibintu bimeze nk’amaboko y’abantu.+
22 Mu maso habo hasaga neza neza no mu maso h’abo nari nabonye ku ruzi rwa Kebari.+ Buri mukerubi yagendaga areba imbere ye.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukuvuga, buri wese muri abo bakerubi.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwuka w’ibyo biremwa.”