Ezekiyeli 11:1-25

  • Abatware babi bacirwa urubanza (1-13)

    • Umujyi ugereranywa n’inkono (3-12)

  • Isezerano ry’uko bazagarurwa (14-21)

    • Bashyirwamo “umwuka mushya” (19)

  • Ikuzo ry’Imana riva muri Yerusalemu (22, 23)

  • Ezekiyeli asubira mu gihugu cy’Abakaludaya mu iyerekwa (24, 25)

11  Nuko umwuka uranterura unjyana ku irembo ry’iburasirazuba ry’inzu ya Yehova, rireba iburasirazuba.+ Aho nahabonye abagabo 25 bari mu muryango w’irembo, bari kumwe n’abatware b’abantu, ari bo Yazaniya umuhungu wa Azuri na Pelatiya umuhungu wa Benaya.+  Imana irambwira iti: “Mwana w’umuntu we, aba bagabo ni bo bapanga gukora ibibi kandi ni bo bagira inama mbi abo muri uyu mujyi.  Baravuga bati: ‘ese iki si igihe cyo kubaka amazu?+ Uyu mujyi* ni inkono,*+ natwe tukaba inyama.’  “None rero, bahanurire ibizababaho. Mwana w’umuntu we, bahanurire.”+  Nuko umwuka wa Yehova unzaho+ maze arambwira ati: “Babwire uti: ‘Yehova aravuga ati: “yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe! Ibyo muvuga ni ukuri kandi nzi neza ibyo mutekereza.  Mwatumye abantu benshi bo muri uyu mujyi bapfa kandi imihanda yawo mwayujujemo abapfuye.”’”+  “Ni yo mpamvu Yehova Umwami w’Ikirenga avuga ati: ‘imirambo mwakwirakwije hirya no hino mu mujyi ni yo nyama, naho umujyi ukaba inkono.+ Ariko namwe muzawusohorwamo.’”  Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘Inkota mwatinye,+ ni yo nzabateza.’  ‘Nzabakura muri uyu mujyi, ntume abantu bo mu bindi bihugu babafata maze nkore ibihuje n’urubanza nabaciriye.+ 10  Muzicwa n’inkota.+ Nzabacira urubanza ku mupaka wa Isirayeli+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.+ 11  Uwo mujyi ntuzababera inkono yo gutekamo, namwe ntimuzaba inyama ziyirimo. Nzabacira urubanza ku mupaka wa Isirayeli 12  kandi muzamenya ko ndi Yehova, kuko mutakurikije amategeko yanjye ngo mukore ibihuje n’amabwiriza nabahaye,+ ahubwo mugakurikiza amategeko y’ibihugu bibakikije.’”+ 13  Nkimara guhanura, Pelatiya umuhungu wa Benaya arapfa maze nikubita hasi nubamye, ntaka mu ijwi ryo hejuru cyane nti: “Ye baba Mwami w’Ikirenga Yehova wee! Ese ugiye kwica abasigaye bo muri Isirayeli, ubamareho?”+ 14  Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 15  “Mwana w’umuntu we, abavandimwe bawe, ni ukuvuga abavandimwe bawe bafite uburenganzira bwo gucungura umurage wawe, hamwe n’abagize umuryango wa Isirayeli bose, babwiwe n’abaturage b’i Yerusalemu bati: ‘mujye kure ya Yehova. Igihugu ni icyacu. Twaragihawe ngo kibe umurage wacu.’ 16  Kubera iyo mpamvu, uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nubwo nabohereje kure mu mahanga, nkabatatanyiriza mu bihugu,+ nzababera urusengero* mu gihe gito mu bihugu bagiyemo.”’+ 17  “None rero uvuge uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nanone nzabateranyiriza hamwe mbavanye mu mahanga kandi nzabateranyiriza hamwe mbakuye mu bihugu nabatatanyirijemo, mbahe igihugu cya Isirayeli.+ 18  Na bo bazasubirayo maze bakureho ibintu byabo byose biteye iseseme n’ibintu bibi cyane bikorerwayo.+ 19  Nzatuma bose bunga ubumwe*+ kandi nzabashyiramo umwuka mushya.+ Nzabavanamo umutima umeze nk’ibuye+ mbahe umutima woroshye,*+ 20  kugira ngo bakurikize amabwiriza yanjye, bumvire amategeko yanjye kandi bayakurikize. Icyo gihe ni bwo bazaba abanjye nanjye mbe Imana yabo.”’ 21  Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “‘“Ariko abanze kureka ibintu byabo biteye iseseme n’ibintu bibi cyane bakora, nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’imyifatire yabo.’” 22  Nuko abakerubi bazamura amababa yabo kandi inziga zari iruhande rwabo.+ Ikuzo ry’Imana ya Isirayeli ryari hejuru yabo.+ 23  Hanyuma ikuzo rya Yehova+ rirazamuka riva mu mujyi, rihagarara ku musozi wari mu burasirazuba bw’umujyi.+ 24  Nuko umwuka uranzamura unjyana ndi mu iyerekwa riturutse ku mwuka w’Imana, ungeza mu gihugu cy’Abakaludaya, aho abajyanywe ku ngufu bari bari maze ibyo nabonaga mu iyerekwa ndabibura. 25  Hanyuma ntangira kubwira abari barajyanywe ku ngufu ibintu byose Yehova yari yanyeretse.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, umujyi wa Yerusalemu aho Abayahudi batekerezaga ko bazarindirwa.
Cyangwa “inkono y’umunwa munini.”
Cyangwa “inyubako y’urusengero.”
Ni ukuvuga, umutima wemera kuyoborwa n’Imana.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagira umutima umwe.”